Kigali: Bamwe mu baturage banywa amazi y’ibinamba

Tuesday 26 July 2011

(http://igitondo.com/spip.php?article2107)

 

Kigali-Abaturage bo mu duce tumwe two mu mujyi wa Kigali bavuga ko banywa bakanakoresha amazi y’ibinamba kubera impamvu batanga zo kubura amazi meza, ubundi ngo bigaterwa n’uko ibiciro by’amazi meza biri hejuru.

Mu kagari ka Kanserege kari mu murenge wa Gikondo hari aho ayo mazi yivanga n’umwanda witumwe n’abantu ariko nyamara abaturage bakayakoresha mu ngo no muri za restora.

Uwitwa Florentine Mukaniyoyita utuye muri aka kagari yerekana umwanda witumwe muri ruhurura ijya mu mazi bavoma, avuga ko ari ahantu abana bo mu muhanda bitwa mayibobo bituma ndetse bakahara.

“Ayo mazi turayavoma, tukayanywa, tukayatekesha…ubu mpora kwa muganga kubera ikibazo cy’inzoka zo mu nda. Nta kundi nabigenza kuko ijerikani y’amazi ni amafanga 50, yaba yabuze akagurwa 100”

Uwo mubyeyi yunganirwa n’abandi baza kuvoma ayo mazi bavuga ko bajya kuyatekesha muri za restora zo muri Sodoma.

Nta muntu ubasha guhamya ahantu amazi ava mu bihombo bisohokera muri iyo ruhurura aturuka, ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Gikondo bwemeza ko ashobora kuba atari meza.

Nyamara mu mudugudu wa Marembo abaturage bubakiwe amazi y’ubudehe, ariko usanga abitabira kuyavoma ari bake kuko ngo amazi yaho ahenze. Umuyobozi w’umudugudu ntiyemeranya na bamwe mu baturage, kuko we avuga ko ijerikani ya litiro 20 igurwa amafaranga 30 y’u Rwanda aho kuba 50.

Innocent Mutsindashyaka umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikondo avuga ko nta zindi ngamba zihari uretse gushyiraho abarinzi bajya babuza abaturage kuvoma amazi asohokera yo muri ruhurura.

Ati:” Twigeze kujyana na ba Local Defenses turababuza none bagarutse kuyadaha! I Gikondo nta mwihariko wo kubura amazi dufite, bazajye kuvoma muri karitiye zabo.

Ejo turazindukirayo.”

Uretse aho ku marembo ya MAGERWA bavoma amazi yanduye, mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali nko muri Rukili ya mbere, muri ‘Park industriel’ ya Gikondo ndetse no mu cyuzi kiri hagati ya Nyarutararama na Kacyiru, usanga rimwe na rimwe abaturage bavoma amazi aturuka mu nyubako zikikije imibande.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA bwemeza ko amazi ava mu masoko ari mu mujyi wa Kigali ashobora kuba ahumanye ku kigero gikabije nko kuba yaba arimo ubutare buremereye n’ibindi binyabutabitabire bitera indwara z’ibyorezo.Ariko usanga na none abayavoma bavuga ko nta handi bagira ho kwerekera kuko ingo zose nta mazi atangwa EWSA, ikigo gishinzwe amazi, amashanyarazi n’isuku, zifite.

Simon Kamuzinzi