Rwanda igihugu cya 17 mu bihugu bikennye kw’isi kigiye kuzajya kishyura Arsenal miliyari 11 ku mwaka
Yanditswe na Marc Matabaro
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2018 hamenyekanye amakuru avuga ko leta y’u Rwanda igiye kuba umuterankunga w’ikipe y’umupira w’amaguru Arsenal yo mu Bwongereza. Iyo kipe ikazajya ikinana umwenda wo hejuru wanditseho”Visit Rwanda” (sura u Rwanda) ahagana ku kuboko ndetse aya magambo akazagaragara ku byapa byamamaza kuri stade y’ikipe ya Arsenal muri iki gihembwe cy’umukino 2018/2019.
Uyu mwenda uzambarwa n’ikipe ya mbere y’abagabo batarengeje imyaka 23 ndetse na ikipe y’abagore. Ikipe nkuru y’abagabo ndetse n’ikipe y’abagore zizasura u Rwanda.
Ubu bufatanye ntabwo hatangajwe amakuru arambuye ku mafaranga Leta y’u Rwanda ibicishije mu kigo cya RDB (Rwanda Convention Bureau) giteza imbere iby’ubukerarugendo izaha ikipe ya Arsenal ariko ikizwi ni uko aya masezerano azamara imyaka 3.
N’ubwo hatatangajwe umubare w’amafaranga azatangwa na Leta y’u Rwanda, ariko abakurikiranira ibintu hafi bahamya ko atari munsi ya Miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza ni ukuvuga akayabo karenga Miliyaridi 11 z’amafaranga y’amanyarwanda ku mwaka! Ku buryo benshi bibaza ubu niba Leta y’u Rwanda izashobora kugaruza aya mafaranga mu bikorwa byo gukurura abashoramari na bamukerarugendo bazasura u Rwanda bakanarumenya kubera ikipe ya Arsenal
Abantu benshi bakomeje kwibaza niba gutanga aka kayabo ari cyo kihutirwa ku gihugu nk’u Rwanda kiri ku mwanya wa 17 mu bihugu bikennye kw’isi, ibyo bigatuma bamwe badashira amakenga Perezida Kagame nk’umufana w’iyi kipe kuba yaragize uruhare muri iki gikorwa.
Bamwe mu basesenguzi bemeza ko iki gikorwa kigamije mbere na mbere kubaka izina rya Perezida Kagame mu ruhando rw’amahanga ariko hakaba n’abavuga ko ari igikorwa cyiza gishobora gutuma u Rwanda rwigengesera mu byo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihe rwaba ruzi ko ruhanzwe amaso na benshi dore ko ikipe ya Arsenal ibarizwa mu makipe afite abakunzi benshi ku isi yose.
Umwe mu basomyi ba The Rwandan ushesha akanguhe we yavuze ko iki gikorwa kimwibutsa ubwo mu rwego rwo kwimenyekanisha uwari Perezida wa Zaïre, Mobutu Sese Seko yateguraga tariki ya 30 Ukwakira 1974, umukino w’iteramakofe wo guhatanira ikamba ku rwego rw’abaremereye cyane wamenyekanye ku izina rya “The Rumble in the Jungle” wahuje Mohamed Ali na George Foreman agaha abo bateramakofe Miliyoni 5 z’amadolari!
Kuri uyu wa gatatu kandi nibwo umutoza mushya wa Arsenal, Unai Emery, wahoze atoza ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu bufaransa yasimbuye Arsène Wenger w’umufaransa watoje iyi kipe igihe cy’imyaka irenga 20.
Dore isesengura kuri iki gikorwa:
Amakuru ava mu gihugu cy’u Buhorandi aravuga ko amashyaka agize Guverinoma iri ku butegetsi yarakajwe bikomeye n’igikorwa cya Leta y’u Rwanda cyo kugirana amasezerano yo kwamamaza hahabwa ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza akayabo karenga Miliyaridi 33 z’amanyarwanda ku myaka 3 ngo iyo kipe ijye ikinana umwambaro uriho magambo “visit Rwanda” ku kaboko.
Icyateye uburakari ni uko igihugu cy’u Buhorandi kiri mu bihugu bitera inkunga itubutse mu bijyanye n’iterambere Leta y’u Rwanda. Bakibaza ukuntu igihugu gikennye kijya gufasha amakipe y’umupira w’amaguru!
Ishyaka ChristenUnie (CU), riri mu mashyaka ari muri guverinoma rivuga ko inkunga Leta y’u Buhorandi iha u Rwanda igomba kwigwaho, cyane cyane ko hari ikibazo cyo kutubahiriza uburengenzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda.
Ishyaka rya gikristu, ishyaka VVD, ishyaka CDA n’ishyaka D66 arasaba ibisobanuro Sigrid Kaag, ministre w’ubuhorandi ushinzwe ubutwererane mu by’amajyambere. Yari amaze igihe gito atangaje ko hagiye gukomeza ubufatanye bukomeye na Leta y’u Rwanda.
Umudepite witwa Joël Voordewind, we byamurenze ntiyiyumvisha ukuntu igihugu baha inkunga y’amafaranga ihoraho, gihinduka umuterankunga w’imyenda yo gukinana y’akayabo ka Miliyoni 34 z’amayero!
Igikomeye kurushaho cyateye ikimeze nka serwakira ku rubuga nkoranyambuga rwa twitter ni ibyanditswe na Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta, ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, wagize ati:
“Bashingamateka bo mu Buhorandi, ibi ntabwo bibareba! U Rwanda rurakoresha amafaranga yavuye muri za Pariki mu kwamamaza ishoramari n’ubukerarugendo. Umunsi amakipe ya AFC Ajax cyangwa Feyenoord azagira igikundiro kw’isi hose nka Arsenal, icyo gihe tuzagira icyo tuvugana.”
Aya magambo yuzuye ubwishobozi yarakaje cyane bamwe mu baturage b’abahorandi n’ubwo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhorandi, Jean Pierre Karabaranga yagerageje gukomakoma atanga ibisobanuro birambuye byerekana ko amafaranga yahawe Arsenal azabyarira u Rwanda inyungu nyinshi.
Benshi mu baturage b’abahorandi bakomeje kwibutsa Olivier Nduhungirehe ko inkunga ihabwa u Rwanda n’u Buhorandi iva mu misoro yabo, ariko Olivier Nduhungirehe ntiyashizwe yakomeje kubishongoraho ababwira ko uburyo amafaranga akoreshwa mu Rwanda bireba abaturage b’abanyarwanda bitareba abashingamateka bo mu Buhorandi.
Nyuma y’iri terana ry’amagambo ntabwo bisaba kuraguza umutwe ngo buri wese abone ko ibi bizakurikirwa n’ingaruka zikomeye zirimo guhagarika imfashanyo bishobora gukorwa n’ibihugu byinshi bitari ubuhorandi gusa.
Kugira ngo imfashanyo zidahagarikwa bizasaba Leta y’u Rwanda ingufu nyinshi mu gutanga ibisobanuro byereka abo baterankunga uburyo uwo mushinga wa Arsenal uzungukira u Rwanda, ndetse Olivier Nduhungirehe naticisha bugufi ashobora kugirwa igitambo ndetse n’umwanya wa Ministre w’ububanyi n’amahanga yashoboraga gusimburaho Louise Mushikiwabo ukaba wamuca mu myanya y’intoki n’ubwo nta mahirwe menshi yahabwaga kuko bimaze kuba nk’ihame ko nta muhutu uzongera gutegeka umwe muri za Ministeri zikomeye mu Rwanda. Dore ko n’i Paris imbere y’abanyamakuru yananiwe gusobanura ukuntu Perezida Kagame yagize amajwi 98%
Uwavuga ko abashinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta y’u Rwanda bagiye guhura n’akazi k’ingutu ko gusobanura, gutekinika imibare, gutera ibipindi n’ibindi ntabwo yaba yibeshye