Aho Visiyo 20/20 izagerwaho mu gihe leta ya Kagame yubaka amazu akagwa ataranamara imyaka itanu?

Posted May 13, 2014 6:05 am by Chris Kamo

IMWE MU MITURIRWA YA KIST YABA IGIYE GUHIRIMANA MILIYARI 300 Z’AMAFARANGA

 

 Imwe mu mazu y’imiturirwa yatwaye akayabo mu nyubako nkuru za Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, ahahoze hitwa KIST, yaba igiye guhirima mu minsi ya vuba kandi ikazangirikana ibikoresho biguze amamiliyari akabakaba 30 mu Manyarwanda.

 Nk’uko byatangajwe na TV1 ikorera I Kigali mu makuru yo kuwa 12 Gicurasi 2012, iyi nyubako yatangiye kwiyasa imitutu ahantu henshi, ku buryo ubuyobozi bwa KIST bwafashe icyemezo cyop guhagarika ibikorwa byose byayikorerwagamo, bityo nta n’umuntu ukiyinjiramo, itangazo ribibuza rikaba ryamanitswe.

 Iyi nyubako imaze imyaka itatu gusa ikorerwamo yatwaye akayabo k’amafaranga mu kuyubaka, ikaba yarafunguwe na Perezida Paul Kagame kuwa 15 Mata 2011.

 N’ubwo yafunzwe ngo itazagira uwo igwa hejuru , ibikoresho bya Laboratoire n’imashini na mUdasobwa biyifungiranyemo bibarirwa mu gaciro ka miliyoni Magana ane z’amadolari, ni ukuvuga akabakaba miliyari 300 mu mafaranga y’Amanyarwanda.

 

Twibaze?

 

* Ese birashoboka ko inzu ihirima yonyine ibikoresho bikarokorwa?

 * Ese byashoboka ko inyubako nk’izi z’agaciro zakwiganwa ubushishozi zikanubakanwa ubuhanga ngo akayabo kazigendaho ke gupfa ubusa mu kanya nk’ako guhumbya?

 

NTWALI John Williams

Ireme.net