BUGESERA: YA KAMYO BABESHYE NGO YACIYE IKIRARO KIRI HAGATI YA NGOMA NA GASHORA, YARI TEKINIKI YO KUGOMERA NGO IMIRAMBO IDAKOMEZA GUHITA.

23 septembre 2014

Amakuru

Hari amakuru aherutse gutangazwa mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda ko tariki ya 14 Nzeli 2014, ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros ifite nimero za palaki RL 715, yaciye ikiraro gihuza akarere ka Ngoma ni ukuvuga icyahoze kitwa Kibungo na Bugesera, ahitwa i Gashora. Ariko nyamara abahaturiye bo batangajwe n’ukuntu ikiraro giherutse kuvugururwa nyuma ya ’94, cyaba cyaracitsemo kandi cyari gisanzwe kinyurwaho n’amakamyo ntihagire icyo kiba.
Col Theo Bahizi, aha yari akiri Major, niwe wari watumwe kwiba imirambo i Burundi

Col Theo Bahizi, aha yari akiri Major, niwe wari watumwe kwiba imirambo i Burundi

Aba bibazaga ibi ariko nta muntu wari kubaha ibisobanuro, kubera ko icyatumye kiriya kiraro gicika nicyo bita amabanga ya leta, nukuvuga ko ari amabanga akomeye. Ntibyumvikana ukuntu ikiraro cyari kimaze imyaka 35 gikoreshwa cyacibwa gusa nuko ikamyo ikinyuzeho. Iki kiraro kigeze nanone gucibwa n’ingabo za EX FAR ubwo zarwanaga n’inkotanyi muri ’94 kugira ngo bazice umuvuduko zari zifite.

Imirambo inyura mu Kagera impamvu yo guca kiriya kiraro

Kuva aho amakuru y’imirambo imaze iminsi ireremba mu kiyaga cya Rweru mu Burundi asohokeye, Ikaze Iwacu yasohoye inkuru tariki ya 28 Kanama 2014 ivuga ko abarobyi b’abanyarwanda nabo bagiye babona imirambo ihita mu Kagera ariko bakinumira ngo batahasiga ubuzima. Umurobyi umwe niwe wibiye Ikaze Iwacu ibanga ko imirambo yatangiye kunyura mu ruzi rw’Akagera guhera muri Werurwe 2014, kandi we yabonye igera ku ijana. yabwiye Ikaze Iwacu ko aho imirambo yabonekaga cyane ari munsi ya kiriya kiraro cyaciwe n’ikamyo.

Dore inkuru yari yanditswe na Joseph Uwimana ku Ikaze Iwacu: « Amakuru y’imirambo yabonetse ireremba mu Kiyaga cya Rweru mu Burundi ikomeje kuvugwaho byinshi ku buryo hari n’abanyapolitiki barwanya leta ya FPR batangiye gusaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga rikerekana imvo n’imvano y’iyo mirambo.

Ikaze Iwacu nayo ikomeje itohoza ryayo, ubu rikaba riri kwerekana ko n’abanyarwanda batuye i Bugesera-Gashora cyane cyane hafi y’ikiraro kigabanya Kibungo na Gashora, bagiye babona iyo mirambo mu mazi. Ibi bikaba bivuguruza ibyari byatangajwe na ThéosBadege, umushinjacyaha mukuru wa polisi wavuze ko nta munyarwanda wigeze aburirwa irengero, kandi ko nta nuwigeze abona iyo mirambo.

Ahandi abanyarwanda babonye imirambo ni ahitwa i Mwendo- Gashora, aho bita Rwagasiga, abarobyi baroba mu Nkuka, ngo bo batangiye kubona imirambo mu mazi yo mu Nkuka mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, kandi bo ngo babonye myinshi ku buryo hari n’umurobyi watangarije Ikaze Iwacu ko yabonye imirambo irenga 100. Uyu murobyi kandi yadusobanuriye n’impamvu imirambo yageze mu kiyaga cya Rweru i Burundi: Ngo mbere imirambo yatembaga mw’uwo mugezi witwa Nkuka none ubu warakamye, akaba ariyo mpamvu isigaye ikomeza ijya mu Kagera. Turacyakurikirana iyi nkuru ».

http://ikazeiwacu.fr/2014/08/28/rweru-nabarobyi-bo-mu-rwanda-babonye-imirambo-ireremba-mu-mazi/

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha aba ofisiye ba RDF batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera umutekano wabo, aravuga ko Gen Jack Nziza akimara kumva ko iyi nkuru yasohotse, kandi leta ya FPR yari imaze iminsi ibeshya ko nta munyarwanda wabuze abantu be, yagishije inama abo mu mutwe wa RDF ushinzwe ubwubatsi (Bataillon Génie), ngo bamwigire uburyo umuntu yagomera amazi y’Akagera igihe gito, kugira ngo imirambo yo gukomeza guhita, maze babone akanya ko kuyiroba nijoro.

Tekiniki aba batekisiye ba RDF bavumbuye niyo guca ikiraro gihuza Ngoma na Bugesera aho Ikaze Iwacu yari yanditse ko abarobyi babonye imirambo, bakoresheje ikamyo nini ifite uburemere ikiraro kitakwikorera, maze igahita imanukira mu mazi na za containers zayo, maze igahita igomera amazi, ntihagire imirambo yongera guhita.

Uku niko ikamyo yaguye mu ruzi rw'Akagera rutwara imirambo aba DMI baroshye

Uku niko ikamyo yaguye mu ruzi rw’Akagera rutwara imirambo aba DMI baroshye

Ibi nibyo bakoze ku manywa y’ihangu maze banyuza ikamyo yari ipakiye cyane iremereye cyane, uwari utwaye iyi kamyo, Patrick Ndamubaza na kigingi we byitwa ko bakoze impanuka, nyammara bavuyemo habe no kuvunika akaboko, kandi ikiraro cyacitsemo kabiri, ikamyo yaguye mu mazi. Ubusanzwe iyo habaye impanuka nk’izi zikomeye kandi zifite ingaruka zikomeye ku baturage, RDF yahitaga itabara nk’ako kanya, ariko kuri iki kiraro nta cyabaye, ahubwo ibinyamakuru byatangiye kwandika ukuntu abaturage bo muri kariya karere bagiye mu bwigunge, kubera ko ubuhahirane bwahagaze. (http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhahirane-bwahagaze-hagati-ngoma)

Undi muturage wavuganye n’Ikaze Iwacu mu ibanga rikomeye, yavuze ko hari umugabo tutavuze amazina ye, kubera umutekano we, ngo wari usigaye yikorera ubucuruzi bw’imyenda yabaga yambuye iyo mirambo yabaga iri guca mu Kagera hafi ya kiriya kiraro. Ngo we yacungaga abambaye neza akabambura imyenda, kubera ko imirambo yageraga kuri kiriya kiraro ikiri mibisi, itarangirika na gatoya, cyane ko n’iyageze mu kiyaga cya Rweru nayo iboneka ko itangiritse bikomeye.

Ariko se ubu Jack Nziza hari icyo yaba yaragezeho mu guca kiriya kiraro? Urebye ntacyo kuko akarenze umunwa karushya ihamagara, imirambo yamaze kugera ku karubanda, kandi abanyarwanda bose bazi ko leta ya FPR ari yo iri kwica abaturage ishinzwe kurinda. Ubu noneho Jack Nziza yabonye bimuyobeye yohereza umufumbira mwene wabo kujya gushimuta imwe muri iriya mirambo yashyinguwe mu Burundi.

Amakuru yageze ku Ikaze Iwacu avuga ko Col Théo Bahizi wari uyoboye kiriya gitero cyo kwiba imirambo i Burundi, yari yajyanye ubwato 4 bwa moteri, kandi muri buri bwato harimo abasirikari 6, kabuhariwe mu byo kurwanira mu mazi. Ubwato bubiri nibwo bwambutse bugera hakurya i Burundi, ubundi bubiri busigara hakuno burindiriye gutabara bibaye ngombwa.

Col Théo Bahizi ashinzwe ibikorwa bya gisirikari by’aba Marines ba RDF, yahawe amahugurwa mu byo kurwanira mu mazi muri Amerika mu ishuri ryitwa « Naval seal school ». Gusa umuntu yavuga ko yigiye ubusa, kandi na mwene wabo Jack Nziza nta wamenya niba atari bumukanire urumukwiye, kuba yatashye nta mirambo amuzaniye!!!!!! Ese Jack Nziza aragaba ikindi gitero? Reka tubitege amaso. 

Aya mahano yose nyamara ntabuza inkomamashyi nka Pierre Célestin Rwigema, gusingiza umukuru w’aba bicanyi bose, Paul Kagame, avuga ari umunyampuhwe. Ni akumiro pe! Nimurebe uko yabivuze muri « Kagame Day » i Atlanta:

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.fr