COL PATRICK KAREGEYA YAHOTOWE N’UWAHOZE ARI UMUKOZI WE.
Le 2 jan 2014 @ 09:09 › IKAZE IWACU
 

Nkuko byatangajwe na RNC, ishyaka Col Patrick Karegeya, yari abereye umwe mu bayobozi b’imena, yitabye imana tariki ya mbere mutarama, 2014, ahotowe n’abantu muri Hoteli yitwa Michelangelo Towers, mu mugi wa Johanesbourg mu gace kitwa Sandton.


Colonel P. Karegeya


Gafaranga Apollo Kirisisi Ismael, wagambaniye Patrick Karegeya agahotorwa

Col Patrick Karegeya bamusanze yahotorewe mu cyumba  muri iyo Hotel, aho yari yagiye guhura n’inshuti ye yitwa APOLLO KIRISISI. Abantu benshi bakimara kumva iyi nkuru y’incamugongo, bahise bakuka umutima, baravuga bati, twa tuzi twa Dan Munyuza, dukoze ibara.

Amakuru Ikaze Iwacu yashoboye gutohoza kugeza ubu nuko uwo mucuti wa Patrick Karegeya atari umuntu usanzwe, ahubwo yari umumaneko kuva cyera, wari warahawe akazi ko kunekera Patrick Karegeya hanze y’u Rwanda, igihe Karegeya yari ashinzwe urwego rwa DMI rushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu. Kuva aho Patrick Karegeya ahungiye igihugu, bakomeje gukorana, ariko noneho amunekera mu Rwanda, akamuha amakuru yose y’ibyo FPR na Paul Kagame babaga bapanga. 

Uyu APOLLO KIRISISI, azwi k’umuntu w’umubusinessman, ariko business ye ubusanzwe ni ugutwara abanyarwanda, mu Burayi na za Amerika, bakamuha amafaranga. Kuba yakwicisha Karegeya ntabwo bitangaje, kubera ko ari umuntu wikundira ifaranga cyane. Patrick Karegeya yari yizeye cyane uyu mugabo, kubera ko n’ubundi bari basanzwe bahura mu ibanga kuri iriya Hotel twavuze haruguru, akamuha amakuru y’indani ya FPR. N’ubu rero yagiye kumureba yibwira ko ari ibisanzwe.

Ngo akimara kugera kuri Hotel, Patrick Karegeya yakomeje yerekeza mu cyumba basanzwe bahuriramo, agikingura urugi, ngo abantu bari muri icyo cyumba bahise bamuvunderezaho ibyuka CHIMIQUE, ata ubwenge maze bahita bamunigisha imigozi, babonye ashizemo umwuka bahita bigendera.

Iki gikorwa cy’ubwicanyi nta gushidikanya ni FPR yagikoze, kandi ni mu gihe, Paul Kagame yari aherutse kuvuga ko umwaka mushya wa2014 uzabamo ibintu bikomeye cyane kandi bibi. Ubu rero abanyarwanda niba bagira ubwenge, barebe uko FPR ishyira mu bikorwa ibyo iba yavuze. Paul Kagame we, ubwe yigeze kwivugira ngo « WHAT YOU SEE, IS WHAT YOU GET ». Ubundi intore ze zihora ziririmba ngo ngo « ni umugabo usohoza ubutumwa ».

Ikindi umuntu yavuga kuri uru rupfu nuko leta y’Afrika y’epfo nayo yajyaga igira ngo Empire Hima-Tutsi irakina, ubu yiboneye ko ibintu bikomeye, kandi bisaba igisubizo kihutirwa. Nta wahamya ko Afrika y’epfo izakomeza kwihanganira gukomeza gukorwa mu jisho na FPR. Ejo bishe Patrick Karegeya, wakumva uyu munsi bishe Jacob Zuma! Ibi kandi bitwereka ko Afrika y’epfo yari ifite ukuri yanga gutumira Paul Kagame mu muhango wo gusezera kuri Nelson Mandela; ntakwikururira urupfu urureba!

Turacyabatohoreza andi makuru kuri iyi nkuru, tuzayabagezaho uko azaba ameze kose. Hagati aho mwaba mwumva ibyo Radio itahuka yatangaje kuri iyi nkuru:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2014/01/02/rnc-iratangaza-urupfu-rwa-col-patrick-karegeya-kuwa-112014-gen-kayumba

 

Gasigwa Norbert

http://ikazeiwacu.unblog.fr/2014/01/02/afrika-yepfo-col-patrick-karegeya-yahotowe-nuwahoze-ari-umukozi-we/