RWANDA: CRYSTAL VENTURES SOSIYETE YA FPR YIKUBIYE UBUCURUZI BWOSE MU RWANDA.

4 septembre 2015

Ubukungu

Abanyarwanda benshi bajya batangazwa niyo bahora bumva abategetsi bavuga ngo u Rwanda rurakize, rwateye imbere mu bukungu, nyamara bareba uburyo babayeho nabi, bikabayobera. Ayo mafaranga barata ko u Rwanda rufite arihe? Ninde uyafite? Ibi bibazo kubisubiza biroroshye cyane. Ikizwi nuko ubukungu bw’u Rwanda bufitwe na FPR n’abandi bantu bake bayikorera.

Ngaba abanyarwanda koko bateye imbere, urebye aho bavuye

Aya makuru yerekeye uburyo FPR yikubiye ubukungu bw’u Rwanda si mashya, ahubwo IKAZE IWACU iragira ngo abanyarwanda bibuke ko umwirato FPR ifite ngo kubera ko ikize, aribo babitera. Bagomba kwishyira hamwe bakaka FPR amafaranga yabo ihora ibatwara ku ngufu. Umugambi wo kwikubira ubukungu wacuzwe cyera cyane, igihe abashinze FPR bafatanyije na Museveni biyemeje gushinga Empire Hima-Tutsi mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.

Basanze ko iyo ufite ubukungu bw’igihugu bwose, abaturage bahita bakubera abacakara, cyane cyane ko bo ari abaganda baje bakaboza u Rwanda bisa naho nta mpuhwe bafitiye abo bahasanze; ubundi ugasigara ubagabira uko ushaka. Ubu mu Rwanda niko bimeze. FPR ikimara gufata ubutegetsi mu 1994, hanyuzemo agahe gato, Major Rudasingwa Théogène aba yamaze kwereka bagenzi be umushinga w’uko bazikubira umutungo w’u Rwanda wose. Nuko Rudasingwa yashinze isosiyete yitwaga TRISTAR ubu yahindutse CRYSTAL VENTURES, kubera ko Rudasingwa yabaye ikigarasha, yagombaga kwamburwa uburenganzira bwo gucunga amakonti ya TRISTAR.

Abari mu Rwanda bazi neza ko iyi CRYSTAL VENTURES ariyo yihariye icyo bita Secteur Privé. N’ukuvuga ko nta muntu usanzwe wakora umushinga uzana imari itubutse adakoranye cyangwa adakorera iki gisosiyete cya FPR. Nyuma yo kuniga ba rwiyemezamirimo basanzwe, CRYSTAL VENTURES yigaruriye ibigo byose bya leta birimo imari igaragara. Iyi niyo mpamvu abanyarwanda bakora ubutaruhuka, ariko bakabura amafaranga mu mufuka. baba bakorera FPR ihita ikusanya ayo ma miliyoni yose ikajya kuyahisha hanze y’u Rwanda, andi bakayasuka muri DMI yirirwa yica abantu hirya no hino mu Rwanda no ku isi, maze abaturage bagasigara amaramasa!

Ubu buryo bwa Kimafia FPR ikoresha, bushegesha cyane igihugu, kubera ko usanga ubu mu Rwanda hari abakire bagenda biyongera, ari nako abakene nabo bagenda barushaho gukena. Imishahara ntizamuka, kandi ibihahwa byo bikiyongera ibiciro ku masoko. Ingaruka nta zindi nuko mu minsi mike cyane uzajya ubona abantu bica abandi babaziza ko bababonanye ikintu cyo kurya, bo baburaye! Nkubu ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi kiraza gusiga abacuruzi bato bari bifitiye nka frigo bagurisha ibinyobwa, bafunga udukioske twabo. Byose n’ingaruka zo kuba Crystal Ventures yarikubiye ubukungu bwose bw’u Rwanda.

Dore amwe mu masosiyeti agize CRYSTAL VENTURES.

  1. BCDI (banque commerciale pour le dévelppement et l’industrie) ubu yahindutse ECOBANKhttp://www.ecobank.com/countryinfo.aspx?cid=74075
  2. Inyange Industries (batunganya amata, amazi, imitobe n’ibindi: http://inyangeindustries.com/wp/)
  3. Mutara Entreprises (http://www.mutaraenterprises.com/index.html)
  4. Trading Company
  5. Rwanda Metal
  6. AGROCOF: Ikusanya ikawa yose mu Rwanda: http://www.smeportal.gov.rw/?COFFEE-COMPANIES
  7. Nyarutarama Dévelopment
  8. MTN Rwanda: http://www.mtn.co.rw/
  9. Horizon Group: (Ikora ubwubatsi): http://www.horizongroup.rw/
  10. Serena Hotel: http://www.serenahotels.com/serenakigali/
  11. Rwandatel: http://www.rwandatel.rw/
  12. East African Granite Industries: (iri i Byumba): http://eastafricangranite.com/wp/
  13. Building Materials Investments Ltd: (BMI Ltd) iyi ngo niyo nyiri EAGI ikora amakaro.
  14. Hotel Kivu Sun
  15. Hotel Akagera
  16. Bourbon Coffee: (Rwanda, London, Boston na New York): http://bourboncoffee.biz/
  17. Rwanda Mountain Tea LTD: iyi yigaruriye inganda zose z’ibyayi ikaba ikuriwe na Gatera Egide: http://www.rwandamountaintea.com/
  18. Banque de Kigali: (dore uko babitekinitse: Imigabane y’abanyarwanda yose ni iya FPR: http://bk.rw/
  19. University of Kigali: (Ni nshya kandi ngo ni iya Nshuti Manasse wahoze ategeka CYSTAL VENTURES
     
    Bank of Kigali Stock Ownership
    Rank Name of Owner Percentage Ownership
    1 Government of Rwanda 29.75
    2 Social Security Fund of Rwanda 27.17
    3 Retail Investors 16.95
    4 International Institutional Investors 10.69
    5 Blackeney Management 7.31
    6 Regional Institutional Investors 4.50
    7 Local Institutional Investors 2.47
    8 Employees & Directors 1.08
    9 Other State Owned Entities 0.10
      Total 100.00
  20. Green Hills Academy: http://www.greenhillsacademy.rw/
  21. Université libre de Kigali (ULK)
  22. Kigali Institute of Technology (KIST)
  23. Newtimes na Radio Contact FM
  24. EXECUJET: (icunga za ndege za Kagame): http://www.execujet.net/en/index.aspx
  25. Lemigo Hotel
  26. Liquid Telecom: (bavuga ko yaguze Rwandatel)
  27. ATLEK STREAMS: (icuruza ikoranabuhanga rya internet sans fil)
  28. Kigali City Tower: http://www.kigalicitytower.com/
  29. BPR (banque populaire du rwanda: FPR ifatanyije na Rabobank yo muri Hollande ifitemo 35 % z’imigabane)
  30. Bralirwa: (FPR ifatanyije na Heineken International yo muri Holande ifitemo 40 %, na Belegginsmaatschapij BV ifitemo 35 %)
  31. CIMERWA: (ikora ciment, ubu FPR iyifatanyije na PPC Ltd of South Africa)
  32. Sucrérie de Kabuye: ( FPR yayigurishije n’abahinde)
  33. Chambers Law Trust
  34. TINCO Investements LTD: (Rutongo Mines, niyo yitirirwa amabuye yibwa muri Congo)
  35. African Primary Tungsten (APT): nayo ni imwe muziyogoza Congo
  36. Real estate in Nyarutarama, South Africa, Djibouti, Erithrea etc..
  37. Imprimerie Nouvelle: http://www.kigalikonnect.com/listing/claim/imprimerie-nouvelle-du-rwanda-s-a-r-l–4ef078c872cb3
  38. Kigali Bus Services: (ubu yatumye abakene bari batunzwe na twa mini-bus birukanwa mu mugi)
  39. Gorillas Golf Hotel i Nyarutarama
  40. Mariott Hotel: (babeshya ko ari iy’umushinwa, nyamara ni iya Kagame)
  41. TIGO: (Companyi ya Tel Mobile FPR ifitemo imigabane myinshi kimwe ) ndetse na
  42. AirTel
  43. Nyungwe Lodge: ( Hotel y’inyenyeri 5 iri muri Nyungwe FPR ifatanyije na Dubai World Company)
  44. APR FC: ( Ikipe ya Football yashenye andi makipe)
  45. Imbuto Foundation: (Yikubiye ibijyanye n’imiti ya SIDA, ni naho hibirwa amafaranga ya Mituel de santé)
  46. Igihe Limited: ( yafunguye igihe.bi mu rwego rwo kuneka  UBurundi)
  47. Zigama Credit Saving Society: (Banque y’abasirikari, ariko mu by’ukuri ni iya FPR)
  48. Kigali Convention Center: (Cyera FPR yabeshye ko ari projet ya Bill Gates): http://www.youtube.com/watch?v=zxa8js9EyLE
  49. Intersec: Itanga abazamu mu Rwanda hose: http://www.intersec.co.rw/
  50. Fair Construction: (ni iya Joseph Mugisha, inshuti magara ya Paul Kagame, niwe uhabwa amasoko yose y’ubwubatsi mu Rwanda: http://www.fairconstructionrw.com/index.php)
  51. Mount Meru Group: (uruganda rutunganya Soya, Kagame afatanyije na Bill Clinton:  http://mtmerugroup.com/soyco.htm)
  52. Radio Flash FM, Bwiza.com, umuseke.rw: (ni ibitangazamakuru bya DMI biyoborwa na LT Louis Kamanzi)
  53. M.P. Plaza ( ya nzu iherutse gutahwa yitiriwe Bertin Makuza, ariko si byo ahubwo ngo n’impano Kagame yahaye umuhungu we Ivan Cyomoro, ngo arebe ko yacururuka akazemera gukora akazi ka gisirikari)
  54. Nyirangarama ( bivugwa ko ari iya Sina Gérard, nyamara FPR yayigaruriye cyera, Sina asigaye ari gérant wa company yishingiye).
  55. Rwanda Air (ubu ikoresha zimwe mu ndege za Kagame, zicungwa na Jean Paul Nyirubutama)
  56. ETC………..

Yemwe, nta warondora ibya FPR na CRYSTAL VENTURES ngo azabirangize. Kandi ubu twari tutaragera ku ma campani acuruza ibikomoka kuri pétrole, inganda, amasosiyeti acuruza imbaho zisahurwa i Rutchuru, n’andi menshi cyane. Ngaho rero banyarwanda, nimudahagaruka murabona ari nde wundi uzabasubiza ibyanyu mwambuwe? 

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.fr