FPR-DMI: DMI YAFATIYE INGAMBA ZIKAZE ABASIRIKARI BAKURU YITA KO BAKORANA N’UMWANZI.

6 novembre 2014

Umutekano

Amakuru dukesha umwe mu ba DMI utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutakano we ariko kandi akaba atabasha kwihanganira imigambi mibisha iri gucurirwa bagenzi be yo kubavutsa ubuzima, aratumenyesha ko kuva tariki ya 27 Ukwakira 2014 kugeza tariki ya 1 Ugushyingo 2014 mu kigo cya gisirikari cya Kanombe haberaga inama idasazwe ihuje aba DMI bizewe cyane. Iyo nama ikaba yari iyobowe na Dan Munyuza ubwe.
Dan Munyuza, icyamamare mu kuroga no gushimuta

Dan Munyuza, icyamamare mu kuroga no gushimuta

Nkuko amakuru agera ku Ikaze Iwacu akomeza abitumenyesha muri iyi nama hizwe ku ngingo eshatu z’ingenzi arizo:

Ku kibazo cy’imirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru, Dan Munyuza yamenyesheje abari bitabiriye inama ko habayeho ikosa rikomeye ku bari bashinzwe kariya kazi bigatuma bitamaza igihugu, yanababwiye ko aho bitangiye gusakuza hageragejwe n’ubundi buryo bwo kuyitwerera abarundi ndetse no kuyigarura ariko byose ntibyashoka. Dan Munyuza yanababwiye ko n’abantu bari boherejwe i Burundi ngo barebe ko bakora icyatuma iriya mirambo yashijwa abarundi ko nabyo bitashobotse kuko intasi zari zagiyeyo zimwe zafashwe zimwe zikaba zikinafungiyeyo abandi bakaba baragarutse ubwo ibyo bari bagiye gukorayo byari kudufasha kwerekana ko iriya mirambo ari iy’abarundi nabyo biba kiranze !

These bodies are still a big problem between Rwanda and Burundi

Yanababwiye ko ngo muri iriya mirambo harimo ibipinga by’abasivile 16 abandi bakaba ari abasirikare bafatanyaga n’ibigarasha ndetse n’abandi twari twaragaruye mu gihugu tubavanye Uganda ariko nabo bari bafitanye ubufatanye n’umwanzi. Muri iyi nama kandi aba ba DMI bahawe ubutumwa bwo gukora ibishoboka byose ngo barebe uko babungabunga ibijyanye n’impungenge bamwe mu basirikare bafite kubera ibura rya bamwe muri bagenzi babo bazira gufatanya n’umwanzi. Aha ngo aba ba DMI bagomba kujya bumvisha bagenzi babo ko badakwiye guhangayikishwa n’abazira gufatanya n’umwanzi w’igihugu.

Ingingo ya kabiri yaganiweho ni ijyanye n’uburyo bushyashya bugomba gukoreshwa mu kwikiza abanzi b’ubutegetsi bw’uRwanda: Aha ngo aba ba DMI bari bitabiriye iyi nama, Dan Munyuza akaba yarababwiye ko kubera ibyabaye muri Rweru gahunda yo kwikiza ibipinga hakoreshejwe inzira nk’iriya bigomba kwitonderwa cyane kuburyo hatazongera kuba amakosa nk’ayabaye. Yababwiye ko hashobora no kwitabazwa inzira yo gukoresha uburyo busa n’ubwa accident, aha yabahaye nk’urugero ati mushobora gutera umuntu mu rugo nijoro mumeze nk’abajura «mukamurangiza».

Hanyuma mugatwara bimwe mu bikoresho byo munzu cg amafaranga mwarangiza tugakora anketi tukabafata mwagera mu rukiko mukabyemera ko mwari muje kwiba ariko mugahitamo no kwica nyirurugo hanyuma urukiko rukabakatira igihano byarangira tukajya kubafungira kure yaho mwakoreye akazi tugahita tubarekura mukikomereza akazi cyangwa aho bibaye ngombwa tukabohereza hanze y’igihugu mu butumwa bw’amahoro ! Ibi ngo byafasha cyane kwirinda ingaruka nyinshi z’abavuza induru ngo mu Rwanda abantu bashize !

- Ingingo ya nyuma ngo aba ba DMI bizeho ngo ni ikibazo gikomeye cy’abasirikare bakuru bari gukorana n’umwanzi kandi bikaba bisigaye ari ikibazo kubajyana mu nkiko kuko nabyo bisigaye birebeka nabi hagati mu gihugu ndetse n’abazungu bakaba babiheraho batuzanaho ibigambo:

Kuri iyi ngingo Dan Munyuza ngo yababwiye ko we abona uburyo bwiza bwo kwikiza izi nshuti z’ibigarasha ari ukubarasa hakoreshejwe bamwe mu babarinda (bodyguard). Munyuza yagize ati: « aha twajya dukora uko dushoboye uwo twamenye tukavugana n’umwe mu bamurinda akamurangiza hanyuma tukavuga ko yazize amakimbirane yari afitanye n’umurinda hanyuma uyu umurinda nyine tugasa n’abamuhana hakoreshejwe urukiko ariko nawe nyine byarangira tugakora bwa buryo bwo kumushakira uko yajya ahandi bityo tukaba twirinze kwishyira hanze no kwiteza abanyamakuru na rubanda ngo baje kumva urubanza rw ‘umusirikare mukuru watawe muri yombi kubera gushaka gukuraho leta iriho »!

Nguko uko bimeze kandi abwirwa benshi akumvwa beneyo ! Murabona ko abagamije kumena amaraso y’abanyarwanda b’inzirakarengane batagisinzira biga uko bahindura umuvuno wo gukora mu nda umuryango nyarwanda. Gusa ntitwabura gushimira bamwe mu ba DMI bakomeje kudashimishwa n’iyi migambi mibisha bakadusunikira aya makuru kandi turahamya ko nubwo bitahagarika ubu bubisha bw’izi nkozi z’ibibi ariko turahamya ko hari benshi bashobora kurokoka nyuma yo kumenya iyi migambi mibisha tuba dushyize ku karubanda !

Turasaba ariko buri munyarwanda gukora uko ashoboye kose ngo ubu bugome bw’izi nyangabirama buhagarare mu maguru mashya kandi ababikora bazakubitwe intahe mu gahanga nkuko abarundi bajya babivuga.

 

Sylvestre Mukunzi

Ikazeiwacu.fr