JOSEPH KABILA YONGEYE KWEMERERA PAUL KAGAME KOHEREZA INGABO ZA RDF MURI CONGO.

27 février 2014

Umutekano

Burya abakurambere bacu ntibibeshye igihe baciye umugani ngo « aho yonnye ihoramo ». Joseph Kabila, perezida wa RD Congo akomeje kwereka abanyecongo ko koko ntaho bahuriye yongera gusuzugura inzego za leta agafata ibyemezo wenyine nta we abwiye. Aka gasuzuguro kandi akerekana iyo bigeze ku kibazo kireba u Rwanda, aho Paul Kagame na FPR, bahita berekana ko ari bo bategeka Congo.

Joseph Kabila nta wundi yumva ibyo amubwira, uretse Paul Kagame

Muti byagenze bite noneho? Abakurikira cyane ibya Congo bibuka ko mu mwaka wa 2009, perezida Joseph Kabila yafashe icyemezo cyo kuzana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo kandi intekonshingamategeko itabyemeye, kubera ko atanayibajije. Muribuka ko iki kibazo ari cyo cyatumye uwari perezida w’inteko icyo gihe, Vital Kamerhe, yeguzwa ku mirimo ye ku ngufu, igihe yari atangiye kwamagana ako kagambane ka Kabila na Kagame.

Induru ya Kamerhe rero ntacyo yamaze ahubwo ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Congo ndetse na MONUC ziraye mu mpunzi zirarimbagura, ngo ziri guhiga FDLR. Icyo gikorwa bari bise « Umoja wetu », cyasize impunzi ari ingerere, izindi bazicyura bunyago. Nyuma ya Umoja wetu kandi, habaye ikinamico ko ingabo za FPR zisubiye mu Rwanda, nyamara abenshi bamaze kubafotora bisubirira mu birindiro byabo, noneho opération bayibatiza « Kimia 1 na Kimia 2″. Izi za Kimia 1 na 2 nazo zirangiye, ikinamico yarakomeje, hatangira indi opération bise « Amani kamilifu », yaririmo gusa forces spéciales za RDF.

Ibi bikorwa bya gisirikari byose byakorwaga nta rwego rwa leta ya Congo rwabyemeye uretse perezida Joseph Kabila wenyine. Kuva aho M23 itsindiwe intambara, Paul Kagame na Joseph Kabila, bahise basizora biyemeza kuzihorera byanze bikunze. Paul Kagame na Kabila bashinja ingabo za MONUSCO zo muri Tanzaniya n’Afrika y’epfo kuba zaraje gushinga ubundi buyobozi muri Kivu butumvira amategeko avuye i Kinshasa. Iyi sisiteme MONUSCO yakozemo niyo yatumye FARDC ishobora gutsinda M23, kubera ko ikitso cyayo gikuru ari cyo Joseph Kabila kitari kikimenya neza gahunda y’ibikorwa bya gisirikari, bityo RDF na Kagame, bakabura aho bakura amakuru ku ngabo za Congo.

Mu rwego rwo kwereka Afrika y’epfo na Tanzaniya ko nabo bakomeye, Kagame, Kabila na Kaguta, bakoze mu nganzo ngari yabo y’ubukoramaraso, maze bivugana Col Mamadou Ndala Mustafa, babonaga nka kizigenza w’umugambi wa MONUSCO muri Kivu. Kuva aho bamaze kumwicira, ubu Joseph Kabila na Kagame, basubiye ku kabo ko kureba uko bagomba gusubirana ubutaka M23 yahoze igenzura. Amanama y’urudaca muri Congo n’i Kigali hagati y’intumwa za Kagame n’iza Kabila ubu yabaye urudaca. Nyuma y’aho abadepite ba Congo bahaze ruswa batoreye itegeko ritanga imbabazi ku barwanyi ba M23, ubu ikigiye gukurikira n’intambara yo kugira ngo Kagame arebe ko yakongera kubona twa tubuye twe tw’i LUESHE muri Rutshuru.

Amakuru aherutse kugera ku Ikaze Iwacu aturutse ku mukozi wa DEMIAP, ni nka DMI yo muri Congo, aravuga ko tariki ya 19 gashyantare 2014, Joseph Kabila yakoresheje inama, aho atuye kure gato ya Kinshasa hitwa Kingakati maze higwa uburyo bagomba kongera kwemerera RDF kuza ku butaka bwa Congo. Iyi nama yari yitabiriwe na Joseph Kabila nyine wari uyiyoboye, murumuna we Zoé Kabila, mushikiwe Janet Kabila, Didier Kazadi Nyembo n’undi muntu tutabashije kumenya izina wari woherejwe na Gen James Kabarebe.

Janet Kabila na Zoe Kabila, abavandimwe ba Joseph Kabila, nibo bategekera inyuma ye 

 

Nyuma yo kwiga neza uko ibintu bihagaze, basanze nta cyemezo bahita bafata, ahubwo uwo muntu wari woherejwe na James Kabarebe abumvisha ko ibyiza aruko inama yazakomereza i Kigali, aho bazahura imbona nkubone na Kabarebe na Paul Kagame ku giti cye. Niko byagenze maze ku wa kane tariki ya 20 gashyantare 2014, sa munani z’amanywa (14H00), nibwo intumwa za Joseph Kabila, ziyobowe na Didier Kazadi Nyembo afatanyije na Janet Kabila, zafashe indege zerekeza i Kigali. Bakigera i Kigali bahise bajyanwa guhura na Gen James Kabarebe.

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umu ofisiye mukuru wa RDF ukora muri ministeri y’ingabo, avuga ko mu biganiro izo ntumwa za Kabila zagiranye na Kabarebe bemeranyije ko ingabo z’u Rwanda zizagaruka ku butaka bwa Congo, ariko zikaza gake gake, zikabanza gucengera mbere yuko zitangira intambara. Muri iyo nama kandi bumvikanye ko bagombaga guhura na Paul Kagame ku wa gatanu tariki ya 21 gashyantare 2014, kugira ngo nawe abihe umugisha.

Nyuma yo guhura na Paul Kagame, izi ntumwa za Kabila zakomeje urugendo zerekeza i Kampala aho zagombaga guhura na Museveni tariki ya 22 gashyantare 2014, ngo zimubwire icyo bumvikanye na Kagame. Uyu musirikari wo muri MINADEF yakomeje abwira Ikaze Iwacu ko gahunda idahindutse Museveni nawe agomba gutangiza undi mutwe witwaje intwaro uzatera uturutse muri Ituri, uzaba uyobowe na Roger Lumbala na Déogratias Bugera.

Yoweri Museveni ni we Boss

Yoweri Museveni ni we Boss

Nkuko Paul Kagame akunze kubivuga ko ari rutica umugambi, ubu amakuru agera ku Ikaze Iwacu avuye mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri teritwari ya Nyiragongo, aravuga ko ingabo z’u Rwanda zahereye muri iyi weekend, cyane cyane mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, zicengera ku butaka bwa Congo, ku buryo ubu ngo zamaze kwigarurira agace kitwa Tama, ni nko mu birometero 40 uvuye mu mugi wa Goma. Aya makuru aremezwa na administrateur wa Nyiragongo, uvuga ko we ku giti cye yiboneye izo ngabo za RDF zikwiragiye mu mirima y’abaturage muri kariya gace tuvuze haruguru.

Uyu administrateur kandi aratabaza avuga ko abaturage bakwiye imishwaro bagahungira mu bihuru, kubera gutinya ko izo nkoramaraso za Kagame na Kabila zibirenza. Amakuru dukesha intumwa y’Ikaze Iwacu iri Goma aravuga ko ubu hamaze kwambuka batayo imwe ya RDF, ngo n’abandi benshi bararekereje. Umugambi wabo ngo ni ukwihisha mu mitwe yitwaje intwaro y’abatutsi ikorera muri Rutshuru na Masisi, abandi bakinjizwa muri FARDC muri za batayo zitegekwa n’abatutsi bahoze muri CNDP, bakazatangira intambara, bavuga ko itegeko rya amnesty ku bahoze ari abarwanyi ba M23 ritari kwihutishwa ngo rijye mu bikorwa.

Joseph Kabila ari gukina na shitani. Uyu mugambi nuburiramo, Kagame azamwirenza

Ngayo nguko, Paul Kagame ntaravuga ijambo rye rya nyuma, ahubwo araye ari buvuze urusasu na none. Abibwira ngo ibintu bizahinduka nta maraso amenetse baribeshya, ahubwo bagombye guhaguruka bagakoma imbere izi nkoramaraso, wabona hamenetse make. Twabibutsa kandi ko Paul Kagame atari gucengera gusa muri Congo n’i Burundi abigeze kure. Ubu inzego z’umutekano za leta y’uburundi ziri mu gikorwa cyo kuvumbura abo bacengezi ba RDF. Uyu munsi honyine ngo hafashwe abanyarwanda bagera kuri 42, nkuko BBC yabitanagaje: http://www.bbc.co.uk/gahuza/audio_console.shtml?programme=glak1630 (hera ku munota wa 18).

Iby’iyi ntambara nshya ya FPR iteye amakenga, ABACUNGUZI BA FDLR MURYAMIRE AMAJANJA UMWANZI YAJE. FARDC BOLAMUKA, MONGUNA AZA NA KATI NA BINO!!!

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.unblog.fr