Rwanda: Ibyo LONI n'amahanga byategetse Paul Kagame agomba gukora mugukemura burundu ikibazo cya FDLR!

Publié le par veritas

Ingabo za FDLR

[Ndlr: Ubwo inama y’abaministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’Uburayi yavugaga ko ishyigikiye icyemezo cya FDLR  cyo gushyira intwaro hasi, iyo nama yavuze ko abasilikare bayo bagomba gutaha bagasubizwa mubuzima busanzwe banyujijwe mu ngando yo kuboza ubwonko i Mutobo! Iyo ngingo Kigali yayisamiye hejuru ivuga ko iyishyigikiye kuko ihuje n’imyumvire yayo, nyamara mu gihe cy’amazei 6 FDLR yahawe cyo gushyira intwaro hasi leta ya Kigali nayo irasabwa kugira ibyo ikora muri ayo mezi kugira ngo ikibazo cya FDLR gishobore gukemuka! Shikama yadusesenguriye ibyo Kagame na FPR basabwa kubahiriza mu mezi 6 kugirango ikibazo cya FDLR n’impunzi ziri muri RD Congo gikemuke nkuko byanditswe n’ibinyamakuru byo muri Tanzaniya]:
 
Nkuko tubitangarizwa n’ikinyamakuru Mtanzania cyandikirwa muri Tanzania kandi kigakorera no kuri interineti,  abari muri iyi nama yatangiye ku itariki ya  2/7/2014 ikarangira ku itariki ya  5/7/2014 ibereye i Kigali,  ibyo yize, n’abari bayirimo byose babisobanuriwe mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania Bwana  Bernard Membe aherutse kugirana n’abanyamakuru i Dar-es-Salaam muri Tanzania. Nyuma y’iki kiganiro, iki kinyamakuru cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti « UN yamchokonoa Rais Kagame» Tugenekereje mu kinyarwanda ni nko kuvuga ngo LONI ikurugutuye Perezida Kagame!kanda aha usome iyi nkuru mu Kiswahili muri Mtanzania.
 
Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga, iyi nama yabaye biturutse ku ibarwa inyeshyamba z’abahutu b’abanyarwanda za  FDLR zibarizwa mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDCongo zari zandikiye SADC ziyisaba ko yazifasha rwose zikagirana ibiganiro by’amahoro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, amahoro agataha mu Rwanda. Bityo SADC yasanze itakwifasha yonyine icyo kibazo cy’ingutu kuko yari izi ibyo Paul Kagame yakoreye Perezida Kikwete ubwo yagiraga inama Kagame muri 2013 Addis Abeba muri Etiyopiya yo kugirana ibiganiro na FDLR kugirango intambara z’urudaca zo mu karere zirangire.
 
Muribuka ibitutsi n’isebanya Kagame n’Agatsiko ke bakoreye Perezida Kikwete n’umuryango we. Iyo nama rero yarimo intumwa  zikurikira: Umuryango w’Abibumbye(LONI), Umuryango w’Afrika yiyunze(AU), SADC,imiryango mpuzamahanga itandukanye, ibihugu bifite ingabo muri RDCongo, akaba ari muri urwo rwego Tanzania nayo yari yatumiwe,  n’u Rwanda narwo rukaba rwari ruyirimo.
 
Imyazuro yafatiwe muri iyo  nama
 
1.Ibyo LONI n’amahanga bategetse FDLR gukora
Nkuko intego ya Shikama ari «Uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma», turamagana itangazamakuru ryo mu Gatsiko ritageza ku banyarwanda amakuru y’impamo y’ibibera mu gihugu cyabo kandi aribo bigiraho ingaruka mbere y’Abakegesi. Minisitri Membe  amaze gutangaza ko amahanga ashaka ko ikibazo cya FDLR kirangira, bitarenze amezi atandatu uhereye muri uku kwa Nyakanga, ibinyamakuru by’Agatsiko byasamiye iyi nkuru hejuru ngo aka FDLR karashobotse ngo igiye kwinjira mu Rwanda ipfukamye. Si uko bimeze , ibi byari ibinyoma, dore amakuru y’ukuri atangazwa n’abanyamakuru ba Mtanzania bari mu nama Membe  aherutse kugirana n’abanyamakuru i Dar es Salaam.
 
a)Inyeshyamba za FDLR zategetswe kuva mu bwihisho, zigashyira intwaro hasi, abazi ibya gisirikare bagashyirwa mu ngabo z’u Rwanda (ndlr.  iziriho ubu ni iza FPR) abasigaye bagafashwa ni ukuvuga  kuba abaturage basanzwe batari abasilikare.
 
b)Izi nyeshyamba  za FDLR ziramutse zanze ibyo amahanga na Loni azisaba, igihe kirangiye zigomba kugabwaho igitero  n’ingabo za Loni ngo zizeye kuzisenya mu gihe gito (umuntu yakwibaza intwaro zizakoreshwa ari bwoko ki kugirango FDLR itsindwe mu gihe gito kandi hashize imyaka 20 bayirwanya batarayitsinda, izo ntwaro ziruta izo bakoreshaga bazibikiye iki icyo gihe cyose !)
 
2. Ibyo LONI n’amahanga bategetse Perezida Kagame w’u Rwanda bikaba byaragizwe ibanga n’Agatsiko.
 
Muri  Shikama dufite amakuru atubwira ko Kagame ubu yashoye amafranga atabarika mu Bakongomani: Abanyamadini, abanyapolitiki, urubyiruko ndetse n’abasirikare ba RD Congo, abo bose ngo bazakore ibishoboka byose  birukane abarwanyi ba FDLR mu nkambi nshya Loni iriho ibakusanyirizamo muri RDCongo. Bityo, ngo aba FDLR bakwirwe imishwaro nkuko byagendekeye impunzi z’abahutu zitapfiriye mu nkambi za Zaire mu 1996 ubwo ingabo za FPR zatwikaga izo inkambi. Nyamara reba ibyo Perezida Kagame yasabwe na Loni gukora n’abari muri iyi nama bose, nawe akaba yarahawe amezi 6 kuba yabirangije uhereye  ku tariki ya 5/7/2014.
 
a)Leta ya FPR na Kagame bategetswe gushyira abasirikare ba FDLR bose mu ngabo bita iz’u Rwanda.
 
b)Kubaka inkambi mu Rwanda zizajyamo abantu bose bazaba batagiye mu ngabo z’u Rwanda, izo nkambi zikazaba zirinzwe kandi zigenzurwa na UNHCR, SADC, n'u Rwanda  kugirango bariya bantu bahabwe imfashanyo  no kubasubiza mu byabo. (Iki nicyo cyagizwe ubwiru kandi nicyo gitesheje Kagame umutwe kugeza ubwo afashe umugambi wo gukongeza imiriro mu gihugu)
 
Aba banyamakuru ba Mtanzania bavuga ko Minisitiri Bernard Membe yababwiye ko hirya no hino abantu banyuranye bariho bakora ibishoboka byose kugirango bumvishe Kagame ko agomba kubahiriza biriya asabwa hejuru. Aba banyamakuru banzura kandi bemeza ko uyu ari umutego LONI iteze perezida Kagame dore ko ngo mugenzi  we Kikwete yari yamugiriye inama isa n’ibi ategetswe hejuru akamutuka akamutukuza.
 
Niko, aho imiriro iriho ica ibintu hirya no hino mu gihugu Agatsiko kiyemerera ko atari  abanzi bako (FDLR na RNC) babikora, ntiyaba ifitanye isano n’iyi nama y’i Kigali? Aho Kagame ntiyaba ariho akora ibishoboka byose  yifashishije inkongi ngo ibyari inama bibe isoko?
 
 
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)