NTA MUGAMBI MUBISHA UGIHIRA KAGAME NA BAHEZANGUNI BE BIBUMBIYE MURI FPR.

19 février 2014

Politiki

Abanyarwanda bamaze kumenyera ko FPR icura imishinga iyita ngo ni iyo kuzamura abaturage, nyamara hashira igihe gito ugasanga ahubwo iyo mishinga aba ari imigambi mibisha yo kurimbura abanyarwanda. Uyu munsi ntituzinduwe no kuvuga ku mishinga ya FPR, kubera ko twayivuzeho ku buryo huhagije mu nkuru zahise, ahubwo turagira ngo tubagezeho itohoza tumaze iminsi dukora k’umushinga wa FPR, yari yakoranye na Gen. Prof. Pasteur Mupenzi Jean de la paix.
RDF mu mwiherero, Gen yari kuyobora RDF2

RDF mu mwiherero, Gen Mupenzi yari kuyobora RDF2

Uyu mushinga waje nk’icyaduka ngo wari uwo gushinga umutwe w’ingabo wagombaga gutera u Rwanda, ukaba kandi wari kuba ushyigikiwe na bamwe mu banyapolitiki basanzwe bakorera politiki hanze y’igihugu. Mu bagaragaye cyane ku nyandiko y’uwo mushinga kandi baniyemereye ku maradiyo ko bari mu biganiro na Mupenzi ni nka Gen Emmanuel Habyalimana uyobora CNR-Intwari na DR Gasana Anastase uyobora PRM-Abasangizi.

Dukurikije ubushakashatsi twakoze, twibaza niba koko abanyarwanda bazigera bagira abanyapolitiki babakunda, usanga buri gihe politiki yarahindutse nk’akarima ko gushaka amahaho, ku buryo bwihuse. Nonese FPR iri ku butegetsi irimbura abanyarwanda, abari muri opozisiyo nabo ntushobora kumenya aho bashaka kuganisha igihugu!

Tugarutse rero k’umugambi mubisha wa Paul Kagame na FPR wo gushinga umutwe w’ingabo, GEN. MUPENZI J. DE LA PAIX, niwe wari kuba kizigenza akabifashwamo na Diaspora yo muri Zambiya, by’umwihariko, Mupenzi yagombaga gukorana na RODRIGUERWAKA, n’umunyemari witwa Sylver n’itorero rye. Gen. Prof. Dr. Pasteur MUPENZI J.de la Paix (BINGWA), warufitiye urukundo nk’urwa bihehe imbaga nyarwanda, ubu aracyafungiye muri gereza ya Zambiya, aho agikurikiranwa n’inzego z’iperereza ku mikorere ye idafututse, ariko igaragarira ushishoza.

Gen. BINGWA, abenshi batazi mu by’ukuri icyamugenzaga n’umugambi we, yateye urujijo rwinshi mu banyarwanda, niyo mpamvu itohoza Ikaze Iwacu yakoze rishyira ahagaragara uko uwo mugambi wari upanze, kugira ngo hato hatazagira ugwa mu ruzi arwita ikiziba. Ntitunjya mu mateka ahubwo,turibanda ku migambi ya Mupenzi yuzuye ubugome nku bwa shebuja PAUL KAGAME.

Nyuma y’aho afungiwe ku Karubanda i Butare, ku mabwiriza y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, kuko yamuteguraga kumufasha kuzasenya amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kigali, by’umwihariko FDLR, Mupenzi Jean De la Paix yatangiye gutegurwa neza, yigishwa uko azakora akazi ke igihe azaba amaze gufungurwa. Amaze gufungurwa, yahawe ipeti rya Gen. de brigade na leta ya Kagame yoherezwa muri M23, kuba umwe mu bayobozi bayo, ngaho aho yakuye ayo mapeti akoresha arindagiza abatagira gahunda. Tubibutse ko mw’ikinamico yahise mu makuru mu Rwanda, bavuze ko Mupenzi n’abandi 2 bacitse gereza, nyamara cyari ikinyoma cyambaye ubusa.

Umuntu wavuganye n’Ikaze Iwacu, tutari butangaze amazina ye kubera impamvu z’umutekano we, yavuganye na Mupenzi ataratabwa muri yombi maze amwibwirira neza uko byagenze. Mupenzi yagize ati: « umunsi umwe haje abantu muri gereza bansaba ko nakorana na leta, nkayifasha kuyobora urugamba rwa M23. Nabanje kubyanga, nyuma bambwira ko ntazigera mfungurwa ninkomeza kwanga. nabonye bikomeye ndemera ».

imfungwa mu Rwanda

imfungwa mu Rwanda

Mupenzi akimara kwemera, akazi, yararekuwe ahabwa amapeti ya Brig. Gen. maze yoherezwa muri Congo n’abandi 2 bari kumwe muri gereza. Mupenzi avuga ko ngo akigera muri Congo yashoboye gucikira muri Uganda ngo ajyana n’abasirikari 200 avuga ko ari bo abereye Gen. Twakomeje itohoza dusanga n’ibi ari ikinyoma, ahubwo twavumbuye ko izo yita ingabo ze ari aba Mayi Mayi bashyizweho na RDF, bakaba bafite icyicaro gikuru i KAREMI, MU BURASIRAZUBA BW’AMAJYEPFO YA CONGO. Kuko Mupenzi ntashobora gusobanura ukuntu izo ngabo ze zari Uganda zaba zarageze i Karemi. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha inzego z’umutekano za Zambiya avuga ko Mupenzi atashoboye gusobanura inzira izo ngabo zaciye ngo zigere mu birindiro zirimo I Karemi, abura ibisobanuro akarimangatanya, ahubwo akavuga ngo ingabo ze ahura nazo gake cyane.

Gen BINGWA, yahagurutse ahawe gahunda, n’amabwiriza, yo gukoresha ububingwa bwe bwose kugeza igihe yigaruriye amwe mu mashyaka adafashe, agashinga igisirikare, kigomba gufashwa na leta ya Kigali n’ukuvuga ko cyari kuba RDF2, hanyuma yamara kuyobokwa nayo mashyaka yose azi neza ko ntacyo yageraho adafite igisirikare, akamwizera hanyuma, akayata mu gashumi akayashyira shebuja Kagame, mw’ikinamico y’imishyikirano yari gukorwa kugira ngo KAGAME na FPR ngo batazashyikirana na rimwe na FDLR.

Ibi bigaragaza uburyo Paul Kagame atinya FDLR, kuko ayo mabwiriza Mupenzi yayahawe, nyuma yuko ananiwe kwakirwa muri FDLR, aho yari afite umugambi wo kumara abayobozi bakuru ba FDLR, IGIHE YARI KUBA YEMEREWE KUJYAMO. Ibyo nibyo bitamuhiriye bahita bakoresha plan B yo gushinga RDF2.

DORE UKO BYATEGURWAGA NUKO BYARI KUGERWAHO

Gen.MUPENZI, yagombaga gukora ihuriro ry’amashyaka, nkuko biri gukorwa na FDLR, na PS Imberakuri,…..akabigeraho yemeza abo banyepolitike ko afite ingabo. Ibyo yari yabitangiye murabizi, kandi yari yatangiye kubigeraho, nta wabihakana aho amashyaka atagira ubushishozi buhagije yari yemeye gufatanya na gen. MUPENZI, wuzuye ibinyoma tutirengagije ko amwe muri ayo mashyaka harimo ayashinzwe na Kagame ubwe, andi akagura abayoboke bayo, na bamwe mu bayobozi bayo, hanyuma mu gihe FDLR isaba ko habaho imishyikirano, Gen. MUPENZI yagendaga yiyita umu FDLR, aho anyuze hose kugira ngo yigarurire icyizere cy’abanyarwanda bihebye bategereje uwabacyura.

Muri propaganda ye ntiyiyitiriye FDLR gusa, kuko yagendaga anasaba abantu ngo bamufashe kuko, FDLR /FOCA nayo yamuyobotse ko aje nk’umucunguzi, ikaba yaramuhaye n’ingabo, ndetse ko n’ingabo za RUD urunana, nazo zemeye kuyoborwa nawe, kandi akaba ashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange (U.S.A, FRANCE, CHINE). Yavugaga kandi ko afite izindi ngabo ngo ziri hafi y’ u Rwanda mu birunga ziteguye gutera u Rwanda isaha kwisaha. Yavugaga kandi ko afite n’ubushobozi bwo gushaka n’abacanshuro.

EX-FAR

EX-FAR

MUPENZI nyuma yo kwigarurira abantu ku buryo bwihuse, aho yanyuraga hose, yagombaga gusiga ashinze igisirikare, akahasiga abayobozi. Ari muri Zambiya yasobanuriye abo bahuye uko igisirikari cye cyari kuba giteye. Yihereranye bamwe mu banyarwanda maze arababwira ati: « Turi kureba uburyo twavugana na EX-FAR Major Rwagakinga na Ngayaberura, aba bashobora kuba baba muri Zambia, tukaba twarangije no kubona ama numero yabo, tukaganira nkabahuza n’abankuriye, kugira ngo tubahe amapeti, hanyuma bayobore abasirikare bari bushakwe hano muri Zambiya, icyo dukeneye suko bajya mw’ishyamba ahubwo nuko tuzabakoresha mu gihe cy’imishyikirano.

Ahubwo dore uko tugomba gukorana na ZAMBIYA HARI AMAFARANGA, turabaha amafaranga ahagije bacuruze kuva ku bakuru b’amabatayo kugeza kubo hasi, hanyuma buri kwezi bajye bashyira amafaranga aho agomba kugera, ariko hakabaho network ihoraho n’ibukuru, hanyuma ingabo ziri mw’ishyamba akaba ari zo zizatera amahanga akitambika, hanyuma agasaba KAGAME ko bashyikirana. Izo ngabo akaba aricyo gihe zizakenerwa” (Aya makuru ni amajwi yafashwe n’umwe mu bari aho Mupenzi yarimo asobanura iby’umugambi we, baje gufatanwa bagafunganwa, none mu minsi mike akaba ari we uzamushinja mu nkiko za zambiya).

Icyo rero umuntu yakwibaza n’iki: aya mafaranga Mupenzi yavugaga yagombaga gucururizwa muri Zambiya yari kuva he? Ese icyo gisirikare giteye gutyo hari aho cyabayeho ku isi? Ese abanyapolitike bakoranaga na Bingwa uwabaha igihugu bakibasha mu gihe bafite ingabo n’umugaba wazo nka BINGWA? N’ibindi bibazo byinshi twakwibaza, twifuza ko abo banyapolitiki bakwiye kugira ubutwari bagasobanurira abanyarwanda uko bari gushyira mu bikorwa uyu mugambi. Banyarwanda mwese ngiyo tactique ya Gen. Mupenzi Jean de la Paix, alias Bingwa.

NI BANDE BAKORANA NA GEN. MUPENZI?

Mu rwego rwo kwigarurira abanyarwanda bo muri Zambiya, Gen Mupenzi yababwiye ko akorana na Gen. Emmanuel HABYARIMANA, Gen. KABILIGI, Gen. MUSARE, Gen. MUDACUMURA, RWAKA Theobald, ishyaka FDU – INKINGI, ANASTASE GASANA, PPR IMENA, RNC.  Abo nibo yabashije gushyira ahagaragara igihe yaganiraga na bamwe mu banyarwanda batuye mu gihugu cya Zambiya, aho yavugaga amwe mu mazina akerekana n’ubutumwa bumwe na bumwe kuri e-mail ye, ari yo: (johnmugisha2300@gmail.com) yagiye yandikirana nabo twavuze haruguru ukuyemo, MUDACUMURA, KABIRIGI, MUSARE, bo ngo bavuganaga ku buryo budasanzwe atashatse gushyira ahagaragara.

Gen Emmanuel Habyalimana

Gen Emmanuel Habyalimana

MISSION ya Gen. BINGWA nyirizina, ikaba yari iyo gusenya amashyaka yose ya opposition, hakoreshejwe amayeri yo gushinga CFCR, akavuga ko na FDLR irimo kuko afite n’abasirikare bayo bahagije abasigaye batsimbaraye ari abakoze genocide, hanyuma agatera u Rwanda akoresheje abasirikare yahawe na Kagame, hanyuma u Rwanda barusaba gushyikirana rukemera gushyikirana na CFCR, hanyuma andi mashyaka agasigara nkaho ari intagondwa cyangwa agahatirwa kujya mu mishyikirano nk’indorerezi, ubwo FPR na Kagame bagashyikirana n’ingabo zabo n’abanyepolitike babo, n’ukuvuga ngo hari kuba imishyikirano isekeje pe!

KWANGISHA ABENEGIHUGU IMPUNZI Z’ABANYARWANDA

Ikindi cyari kigamijwe mu mugambi wa Gen Mupenzi kwari ukwangisha abenegihugu  impunzi aho ziri hose babifashijwemo no gutera ubwoba ibihugu bicumbikiye izo mpunzi, kandi na diaspora iba yarabategurije ikabacengerera, akaba ari nayo mpamvu harimo isano hagati y’ifatwa rya BINGWA hamwe na RODRIGUE, umukozi wa DMI muri Zambiya, akaba ari nawe mukuru wa diaspora, bigaragaza ko ntacyo diaspora iba itakoze, kugeza ubwo ari yo yinjiza abasirikare ba KAGAME muri Zambiya, bagakoresha uko bashoboye bakabahisha mu makiliziya y’abapantecote ari nayo nzira bakoresha bacamo impunzi ibice, bagakoresha ibihuha byangisha abantu abandi, abakristu badashikamye bagacikamo ibice byinshi.

GUKORESHA AMADINI MU KAZI KO KUNEKA IMPUNZI

Nkuko tubigezwaho na bamwe bashijoje mu by’icikamo ry’amatorero y’abapantekote b’abanyarwanda muri Zambiya, uhereye ku ryabaye mw’itorero ryabimburiye ayandi, ariryo HOLY TEMPLE ASSEMBLY OF GOD, kugeza ku ryashinzwe mu byumweru bibiri bishize, ryo rije ari simusiga, ryashinzwe n’umugabo witwa Sylver uvuka I Gitarama, mu cyahoze ari commune Nyamabuye, secteur Gatenzi, uzwi ko muri Zambia ari we wasimbuye uwitwa ABDUL SIMBAYA, mu kuba ikigega cy’imari ikoreshwa na FPR na DM, zambia, akaba ari we n’umugore we bagenera ingengo y’imari y’ibikorwa bya Kigali muri Zambia.

Abana b'impunzi z'abanyarwanda mu misa i Lusaka

Abana b’impunzi z’abanyarwanda mu misa i Lusaka

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu ba maneko ba DMI muri Zambiya avuga ko ishingwa ry’iryo dini rishya ryari rijyanye neza n’ibikorwa bya Gen Mupenzi, kubera ko yari guhita ahakomereza akazi ke k’ubupasiteri, akajya abwiriza ubutumwa, kandi ngo yari kuba afatanyije n’abamurinda 2, kugeza uyu munsi baburiwe irengero, kubera ko batari kubasha guhisha MUPENZI, bakorsheje andi matorero bari barimo, kuko ibikorwa byabo ntibari kubikora neza mu gihe batari bakarangije gushinnga iryo torero.

Nibwo abambari ba Gen. PASTEUR MUPENZI, bagiye kwa PASTEUR SHUKURU uzwiho kuba ashakisha abayoboke mu y’andi matorero akoresheje ifaranga, akaba azwiho no gucamo amatorero ibice akaba anakekwaho no kuba abitumwa na FPR, bamusaba ko Gen MUPENZI yakwakirwa nka Pasteur, hanyuma yamara kwemererwa akahava byihuse akajya gukomeza umurimo we MW’ITORERO RYE NA SYLVER, akihishamo, agakomeza imirimo ye nta nkomyi, aho yishyira akizana, kuko riyobowe numwe mu ba Pasteur baturutse I Kigali bahembwa na Sylver, akanabakingira ikibaba mu nzira zose, kuko afite ibyangombwa bimwemerera kuba muri Zambiya, akaba ari nayo mpamvu banabanje kuyobya amarari.

MUPENZI ajya kuri uwo PASTEUR SHUKURU, banabonanye  bakaganira bihagije, bagiraga ngo bige uburyo Sylveri yazahisha abantu 9 bahagurutse I Kigali, berekeza Zambiya bayobowe n’uwitwa MARABE Donatien, bakekwaho kuba baratumwe na DMI kuroga abarokotse jenoside bari muri Zambiya, nkuko tubigezwaho, numwe mu bakozi ba DMI ukambitse mu Burundi.

KWIYEGEREZA UMUFASHA W’UMUKURU W’IMPUNZI

Iyi mikorere ya Sylveri na Gen Mupenzi yeteguwe kera ku buryo nta wari gukeka ko ari gahunda idasanzwe, kuko hari harateguwe uburyo bwose bikingira ikibaba ku buryo nta wabakeka, bakaba barabanje kwiyegereza umufasha w’uhagarariye impunzi muri Zambiya Dr Egide KAZUBA, akayoboka icyo cyaduka cy’idini ngambanira mbaga, bakamukura mw’itorero yasengeragamo rya Pasteur ATANAZI, ari naho Sylveri yasengeraga.

Impamvu yo kwiyegereza muka Egide akaba ari ukugira ngo, hatazagira ubakeka, kuko byoroshye no kuba bagirana imigenderanire na Egide, banyuze ku mugore we. Banyarwanda muba muri Zambia murabe maso ngaho aho GEN. MUPENZI, RODRIGUE, Sylveri, DIASPORA, CFCR, KAGAME na FPR bahuriye. Bari kubagambanarira mu gihe mwe musinziriye barabagwa gitumo.

URUPFU RWA NYAKWIGENDERA COL PATRICK KAREGEYA NO KWIHAKANA UBUNYARWANDA

Tubibutse ko Gen MUPENZI BINGWA, yafashwe avuye kuzana abantu babiri kumupaka wa Zambiya na Malawi, bakekwaho kuba baragize uruhare m’urupfu rwa nyakwigendera Col Patrick Karegeya, kubera ko Mupenzi yabiganiriye n’abafatanywe nawe. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu bakora mu iperereza wabajije umusore witwa Kamana Pascal na mugenzi we bafatanywe na Gen. Mupenzi, avuga ko igihe bicaga Karegeya Mupenzi nawe yari muri Afurika y’epfo kandi yari yarabonanye na Karegeya na bagenzibe, aho bamwemereye ko yashyira mu ngabo zabo iza RNC zigera kuri 60 ZITOREZA MURI SUWAZILANDI.

Gen Mupenzi Jean De la paix

Gen Mupenzi Jean De la paix

Twabamenyesha kandi ko Gen Mupenzi akimara gutabwa muri yombi yahise yihakana abari bamuyobotse bafatanywe nawe muri Zambiya, ngo yageze imbere y’ubutegetsi avuga ko atabazi, ko atari umunyarwanda, yahise azamura passport y’Ubuganda, irimo amazina ya Mugisha John Peace, n’ikinyarwanda yahise akihakana maze ubu jenerali abushyira hasi, yihindura umucuruzi ngo w’ibitenge. Nyamara abari bafunganywe nawe bafunguwe nyuma y’iminsi ine batabawe n’amafoto ya Mupenzi yagiye asohoka ku mbuga za Internet, n’Ikaze Iwacu irimo, yerekana uwo ari we.

Ibya gen Mupenzi n’urusobe, ariko tuzakomeza kubakurikiranira ibye. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse mu bakozi ba DMI i Kampala, avuga ko igihe impunzi z’abanyarwanda zigaragambyaga i Lusaka zikanga guhura n’intumwa z’u Rwanda zari zije kubahatira gufata passports, ngo muri FPR bahise barakara cyane, bafata icyemezo ko nta ntumwa ya leta izongera kujya gusebera muri Zambiya, ariko ko ngo izo mpunzi zigomba kuzahabwa isomo rikomeye nkuko babigenje muri Congo ndetse nahandi hatandukanye.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo « imana irebera imbwa ntihumbya », FPR yohereje Gen Mupenzi ngo agirire nabi impunzi, none dore nawe aramanjiriwe. FPR irongeye irasebye!!!! Nyamara igihe kirageze ko FPR iha abanyarwanda amahoro, batari bayigarukana ngo bayivudukane ubutareba inyuma!

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.unblog.fr