Indi Gerenade mumugi wa Kigali

Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mutarama 2012, gerenade yaturikiye ahitwa Nyabisindu ho mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali maze ikomeretsa abantu 18, Police ikomeje guhisha umubare wabitabye imana aliko umuganga wadusabye kudatangaza amazina ye yatumenyesheje ko abantu bagera kuri batanu alibo bamaze kwitaba imana. Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege yatangarije abanyamakuru ko koko iki gisasu cyaturikiye hafi y’ahakorera controle technique, mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Yagize ati : “Ni byo koko igisasu cyakomerekeje abantu 18 mu Murenge wa Remera ahitwa Nyabisindu, ariko ntawe twari twamenya cyahitanye kuko kugeza ubu turimo gukorana n’ibitaro bitandukanye byagiye byakira inkomere”.

Supt. Theos Badege yakomeje avuga ko kugeza ubu ntawafashwe akekwaho kuba ari we wateye iki gisasu, ariko ngo Polisi yahise itangira iperereza ngo hamenyekane by’ukuri uwaba yihishe inyuma y’iki gikorwa.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2009 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2010, mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu hagiye haterwa gerenade zigahitana bamwe abandi bagakomereka, ndetse abantu 29 bakekwaho kuba barabigizemo uruhare baracyakurikiranwa n’ubutabera. Leta ntamuntu iragaragaza ngo yemere ikyaha, Igihugu gifite polisi itabara amahanga aliko ikaba itabasha kubungabunga umutekano wigihugu cyayo.

Rwema francis

Ikigali