Gereza  ya Muhanga (Gereza ya Gitarama) yibasiwe n'inkongi y'umuriro

Yashyizweho na: Philbert Hagengimana - Kuwa:04/06/2014

Ahagana saa sita n’igice z’amanywa y’uyu wa gatatu tariki ya 4 Kamena 2014, Gereza nkuru ya Muhanga imenyerewe nka Gereza ya Gitarama, yubatse mu Murenge wa Nyamabuye yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Aya makuru yemejwe na Mukagatana Fortune Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, wavuze ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi y’umuriro.

gereza

N’impumu nyinshi, Mukagatana yagize ati: “Ni byo (Gereza) irimo gushya, ubu ni bwo nkibimenya, nanjye ndimo kujyayo, ibindi ndabibabwira mpageze.”

Abantu

Abantu bahuruye baje kureba umuriro wibasiye Gereza

Amakuru agera ku Inyarwanda aravuga ko uyu muriro wibasiye imwe mu nzu nini abafungwa n'abagororwa babagamo, gusa ngo hakaba hataramenyekana icyateye uwo muriro.

Ubwo turimo gukurikirana iyi nkuru, harimo gushakishwa uburyo bwo kuzimya, dore ko imodoka za Polisi ishami rishinzwe inkongi z'umuriro zitarahagera.

Kugeza ubu abagororwa bo bari hanze, aho barimo gucungirwa, mu gihe abandi na bo barimo kugerageza kuzimya aho bashoboye.

gereza

Nyuma yo kuhagera, yobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho miza y’abaturage yagize ati: “Ubu Kizimyamwoto yamaze kuhagera, ndetse igikorwa cyo kuzimya ckirimo kugenda neza. Igishimishije ni uko nta muntu n’umwe wahiriyemo, ibikoresho byangiritse byo ni ibishakwa.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: “Icyihutirwa ubu ni ukubashakira aho kuba, ubundi bagakomeza gufashwa kubaho nk’uko bisanzwe. Sinahita nkubwira ngo urajya kubacumbikishirizacyangwa hari ikindi dukora, kuko ntiturabifataho umwanzuro”.

Gereza nkuru ya Muhanga Gereza ya Gitarama yibasiwe ninkongi yumuriro

 

Philbert Hagengimana