http://www.youtube.com/watch?v=D--3jQLH1H0

 

Ahahoze Guest House ya Kibuye habaye amatongo


Yanditswe kuya 8-06-2013 - Saa 00:30' na IGIHE
     Kigali Today n'igihe.com, taliki ya 8 Kamena 2013
 

Nyuma y’imyaka itanu ahahoze Guest House ya Kibuye hasenywe, kuri ubu habaye amatongo ndetse n’abashoramari bari bategerejweho ko bazahagura bakahubaka hoteli yo mu rwego rwo hejuru nti baraboneka.

Guest House ya Kibuye ni umwe mu mahoteli yabonekaga mu Karere ka Karongi (Kibuye), ikaba kandi ari kimwe mu byiza nyaburanga byabonekaga ku kiyaga cya Kivu haba mbere ya jenoside ndetse na nyuma yayo.

Imvano

Nyuma ya jenoside iyi Guest House yaje kwegurirwa abikorera igurwa n’umushoramari w’Umunyarwanda witwa Munyampirwa Pascal, ariko mu mwaka wa 2008 aza kongera kuyakwa na Lete y’u Rwanda, aho yavugaga ko atabashije kuzuza ibyo yari yaremeye mu masezerano ubwo yayiguraga.

Bimwe mu byo Munyampirwa atubahirije bikaza kumuviramo kwamburwa Guest House nk’uko bigaragara mu myanzuro y’urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga kuwa 6 Kamena 2008, ni ukoba atigeze atanga raporo ngarukamwaka yagombaga kwerekana uko ibikubiye mu masezerano bishyirwa mu bikorwa, ikindi ngo ni uko nta bwato bunini yari yaraguze nk’uko yari yarabyiyemeje, harimo kandi kuba ngo atari yarabashije guteza imbere ibijyanye no kuga ndetse n’imirimo ngororabwonko, kandi ngo ntiyanabashije kwishura amafaranga yose yari yaguze Guest House, akaba kandi ngo yari yaremeye kuzabazwa Guest House wenyine ,ariko mu gihe cy’imyaka itanu yashatse undi bafatanya.

Ibi byose rero nibyo byatumye Leta ifata icyemezo cyo kwambura iyi Guest House umushoramari Munyampirwa Pascal wari warayiguze, ndetse Urukiko rw’Ikirenga rutegeka Leta kumusubiza amafaranga yari yarayishuye wongeyeho n’andi yari yaragiye akoresha mu bikorwa bitandukanye, maze akuramo ake karenga Guest House isubira mu maboko ya Leta.

Nyuma yaho

Nyuma y’uko imaze kugaruka mu maboko ya Leta, nayo yahise ifata icyemezo cyo kwegurira abashoramari ikibanza cyayo, ariko kugeza magingo aya ntawe urakigura ndetse aho yahoze habaye ibigunda.

Amakuru dukesha Kigali today avuga ko abari barahasabye Leta ngo bahubake hoteli y’inyenyeri enye bahageze, ariko bakagenda ntibagaruke nk’uko bitangazwa na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Kabahizi Céléstin.

Ingaruka

Isenywa rya Guest House ya Kibuye byashize bamwe mu bwigunge, ndetse abandi bibambura imirimo, kuko nk’abasare batwaraba bamukerarugendo n’abakozi kuri ubu nta bakiriya bakibona.

Nyuma y’uko iyi Guest House ifunzwe, Abanyakibuye n’abandi bakunda koga mu Kivu bakomeje kuhogera n’ubwo ari mu matongo, bakurikiye umusenyi waho kubera ko hari hamwe mu hantu hateye neza ku bakunda kogera ku musenyi.

Nyuma y’uko Ubuyobozi busanze hari abajyanwa ahahoze Guest House ya Kibuye yahose no gukora ubusambanyi hashyizweho amabwiriza y’uko nta muntu wemerewe kuhogera akaba yarashyizweho n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura bufatanyije na Polisi mu Karere ka Karongi.

Guest House imaze imyaka igera kuri itanu ifunze, yari ifite inkombe (plage/beach) iberanye no koga ndetse n’izindi siporo zose zikorerwa mu mazi nk’iyo bita (water skiing/surfing).

Ahahoze Guest House ya Kibuye habaye amatongo (Foto:Kigali today)
Ahahoze umucanga harenzwe n'ibyatsi (Foto:Kigali today)
Nguku uko Guest House yari imeze itarasenywa (Foto:Tlongman)
Nguku uko hari hameze( Foto:Kariburwanda)