URUHURI RW’IBIBAZO MURI KAMINUZA Y’U RWANDA

 

Kwirukanwa mu macumbi, kubwirirwa no kuburara, kurara bicaye mu mashuri abandi bakarara bagendagenda mu kigo bategereje ko bucya no kunanirwa gufotoza notes (ibyigishwa), ni bimwe mu bibazo nyamukuru byugarije umubare munini w’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda badahabwa buruse kandi bayemerewe.

Abanyeshuri bemerewe amafaranga ya buruse ibihumbi 25 buri kwezi yo kubatunga, ni abari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 by’Ubudehe.

Hari abatarahabwa ifaranga na rimwe kuva uyu mwaka w’amashuri watangira muri Nzeli 2013, bisobanuye ko bafitiwe ibirarane by’amezi 5, hakaba n’abandi bahawe amafaranga y’amezi atatu ya mbere, bakaba bishyuza aya Mutarama na Gashyantare 2014.

uruhuri-rw-ibibazo-muri-kaminuza-y-u-rwanda_531f48b4c4b25_l643_h643Bamwe mu banyeshuri bari baribuze ku rutonde rw’abishyurirwa na SFAR (Ifoto Ngendahimana S)

Ubuyobozi bw’Ikigo cya Leta gishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri bwemeza ko ikibazo cy’ibura rya buruse kiri mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda, ariko ko ishami ry’Uburezi ryahoze ryitwa KIE ryo rifite umwihariko wo kuba n’iyo amafaranga abonetse ritinda kuyashyikiriza abanyeshuri.

Mu cyahoze cyitwa KIE habarurwa abanyeshuri 2685 bishyuza amafaranga y’amezi atanu, mbese batigeze bahabwa ifaranga na rimwe, hakaba n’abandi 174 bishyuza ay’amezi abiri kuko bishyuwe amezi atatu ya mbere.

Abo bose bibaza impamvu badashyikirizwa amafaranga bemerewe bikabashobera, bagahuriza ku kuba imibereho yabo imeze nabi, cyo kimwe n’imyigire kuko bijyana.

Barimubenshi  Baptiste ni umwe mu bavuga ko birukanwe mu macumbi kubera kubura amafaranga yo kwishyura. Aragira ati, “twadokeshaga inzu ahitwa i Nyagatovu ny’ir’inzu aradusezerera, umwe yaciye ukwe undi ukwe kandi tubayeho mu buzima butoroshye”.

Iyo herekanywe umupira kuri televiziyo mu kigo mu masaha y’ijoro ngo baba bagize amahirwe kuko bareba televiziyo amasaha yicuma; hari kandi abarara baryamye ku ntebe zo mu mashuri. Barimubenshi aragira ati, “ibibazo bibaho iyo nta mupira wabaye, ubwo turara tugendagenda aha mu kigo kuko abanyeshuri baba baryama abandi babyuka ntawe umenya ibyo urimo”

Bagaragaza Vincent, nawe kuva kuva yatangira muri Nzeri 2013, ngo nta na rimwe yari yabona ifaranga rya buruse kandi aza kuri lisiti yabagomba kuyahabwa.  Avuga ko babibwira ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’ubw’abanyeshuri babahagarariye,  ariko ntibugire icyo bubikoraho ahubwo bukabasaba kwihangana, ati “wakwihangana gute utagira aho urara, utagira icyo urya ?”

 Ingaruka bigira ku myigire…

Mu rwego rwo gushakisha ubuzima, bamwe mu banyeshuri bafite ibibazo bya buruse ngo bahitamo gusiba ishuri bakajya gushakisha ikiraka n’iyo cyaba icy’amafaranga igihumbi, cyo kurya.

Gusa ibi nabyo ngo ntibyoroshye kuko umunyeshuri utagize ubwitabire bw’amasomo (attendance)  ku kigereranyo cya 90% atemererwa gukora ikizamini.

Kuki buruse idatangwa uko bikwiye ?

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cya Leta gishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri, avuga ko ikibazo cya buruse cyatewe no kuba amafaranga atarabonekeye igihe bitewe na gahunda za Leta zigenda zihinduka.

Louise M. Karamage atanga ingero ku buryo habayeho kongera umubare w’ibigo bitari bisanzwe muri gahunda harimo ibyigisha ubumenyi ngiro (bya WDA),  iby’ubufomo n’ububyaza (Nursing Schools), mu gihe bitari biteganijwe mu  ngengo y’imari y’icyo gihe bityo bituma  amafaranga yariho asaranganywa bose ari nabyo byatera ibyo birarane.

Gusa ngo iki kibazo bidatinze kigiye gukemuka kuko mu byumweru 2 buri munyeshuri uri ku rutonde rw’abemerewe amafaranga ibihumbi 25 byo kubatunga azaba yamaze kuyashyikirizwa,  ayo mafaranga ngo akazatangwa mu byiciro 2.

Madame Louise Karamage yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “turashaka gukuraho ibirarane byose, umunyeshuri akazajya ahembwa amafaranga ye ku gihe kimwe n’uko undi mukozi wese ahembwa ku kwezi kurangiye.”

Ku kibazo cy’abafite ibirarane by’imyaka yashize, uyu muyobozi yasobanuye ko amafaranga atangwa na Leta atari umushahara, ahubwo ko aba ari amafaranga yo kumufasha mu gihe ari masomo, bityo ngo utarayahawe ntagomba kwishyuza kuko nawe atazayishyura.

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

inkuru : Izuba Rirashe