Ikinamico muri Komisiyo y’amatora: Philippe Mpayimana yemerewe naho Diane Rwigara arangirwa!

html video background by EasyHtml5Video.com v3.9.1

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma yo gutegereza igihe kinini kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2017, ahagana saa kumi n’ebyiri zirenga Komisiyo y’amatora yatangaje abakandida yemeje badakuka ko bazahatana mu matora yo ku wa 4 Kanama 2017.

Hongeye kwemeza Paul Kagame, Frank Habineza, undi wiyongereyeho ku buryo butunguranye ni Philippe Mpayimana benshi bemeza ko yakorewe itekinika agahabwa ibikenewe byose na FPR kugira ngo bereke amahanga ko no mubahatana hari umukandida wo mu bwoko bw’abahutu. Kuko n’ubundi Philippe Mpayimana yari yanigiriye mu Bufaransa.

Abandi bakandida 3 ari bo Diane Rwigara, Gilbert Mwenedata na Fred Sekikubo Fred bangiwe kubera ngo kuko batujuje ibisabwa!

Ngo Mwenedata Gilbert afite abamusinyiye 522 kuri 600 bateganywa n’Itegeko; by’umwihariko nta lisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Burera.

Ngo Barafinda Sekikubo Fred ntabwo yemejwe kubera ko adafite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira kandidatire ye, afite abamusinyiye 362 kuri 600 bateganywa n’Itegeko, ntiyujuje umubare w’abantu 12 bashyigikiye kandidature ye mu turere 18, ntiyashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyemezo cye kigaragaza Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, ntiyayishyikirije icyemezo cy’ uko nibura afite umubeyi umwe ufite Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.

Ngo Rwigara Diane nawe ntabwo Kandidatire ye yemejwe kubera ko atujuje ibisabwa n’amategeko. Komisiyo y’amatora iravuga ko:

-Diane ntiyujuje umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira Kandidatire ye, yasinyiwe n’abantu 572 kuri 600 bateganywa n’itegeko!

-Ku ilisiti y’abasinyiye Rwigara Diane mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye! Umwe mu basinyiye Rwigara Diane yaguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16.04.2016, ashyingurwa tariki ya 17.4.2016 mu irimbi rya Busanza.

-Rwigara Diane yafatanije n’Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora witwa Uwingabire Joseph basinyira abantu 26.

-Kuri liste yatanze Rwigara Diane yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku ilisiti y’Abayoboke ba PS Imberakuri.

Komisiyo y’amatora ivuga ko abatemerewe bafite amasaha 48 yo kujurira, ariko ikanemeza ko yakoze akazi kayo neza ku buryo isanga nta gishobora guhinduka ku rutonde ndakuka rw’abakandida!

Nyuma yo kubona ibi birego byarezwe Diane Rwigara ababikurikiranira hafi baremeza badashidikanya ko iyi ari inzira inzego z’ubutegetsi mu Rwanda zifunguye kugira ngo zibe zakurikirana mu mategeko Diane Rwigara ndetse bibaye na ngombwa abe yatabwa muri yombi.

Abakandida bavuga ibihamye banzwe burundu. Ese bazajurira?

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu mwiherero wa Komisiyo y’Amatora wamaze amasaha menshi, abanyamakuru bari bahamagawe saa yenda bakagomba gutegereza kugeza saa kumi n’ebyiri zirenga, Komisiyo yashyize itangaza ibyo yafindafindaga.

Abakandida babiri bavuga ibikomeye bigomba guhinduka mu Rwanda ngo rudakomeza kujya mu kaga, bangiwe burundu kwiyamamariza umwaya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Abakandida babiri FPR yagaragaje ko itinya cyane kuva rugikubita, yongeye kubaniga ibangira kujya ku rutonde rw’abaziyamamaza, nyamara ni nabo bafite ababasinyiye benshi urenza abandi, ariko bakaba barangiwe.

Diane Shima Rwigara ufite abamusinyiye kugeza ubu barenga 1100, Komisiyo y’Amatora itigenga yanze abakabakaba 60%, inamugerekaho ibyaha ngo akunde aceceke.

Mwenedata Gilbert wagiye aburabuzwa ubwo yasinyishaga, nawe yangiwe n’iyi Komisiyo kwiyamamaza. Aba bakandida bombi nibo batangaje ko ababasinyiye n’ababasinyishirije bagiye bahura n’ibibazo bikomeye, bamwe bakanafungwa, abandi bakameneshwa aho basanzwe batuye.

Ibyakozwe kuri iyi nshuro muri uyu mwaka wa 2017 bitandukanye n’ibyakorwaga mbere, kuko kuri manda zisoza, umukandida utarakirwaga yabaga yemerewe guhabwa no kwerekwa ibituzuye ngo abyuzuze, kandi akanerekwa ibibazo biri muri dosiye ye ngo abikosore.

Kuri iyi nshuro abakandida barabisabye ntibabihabwa, nk’inzira y’amananiza ngo basubire hose mu gihugu gusinyisha, aho kwibanda ahari abasinye batemewe.

Ikindi kigaragara ni uko imitego yatezwe abakandida yari yateguwe na mbere hose, ku buryo n’iyo buzuza ibyangombwa kajana, batari kwakirwa.

2003 nta cyahindutse mu byari byatangajwe na Komisiyo y’amatora ku bakandida b’agateganyo. Mu mwaka wa 2010 nabwo urutonde rwatangajwe by’agateganyo ni narwo rwaje kwemezwa burundu.

Ku nshuro ya mbere muri 2017, hagize impinduka nayo idafatika ikozwe, yo kongeramo umukandida umwe, utanagaragaza imbaraga zo guhanganira uyu mwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2003 abangiwe kwiyamamaza bajuriye ari babiri, Dr Theoneste Niyitegeka na Alphonse Nzeyimana kandi bombi urukiko rw’ikirenga rugatesha agaciro ikirego cyabo. Kuri iyi nshuro ho, abakandida babiri batemerewe ntibiramenyekana niba bazajurira cyangwa bagaheba.