Imirimo yahagaze mu mujyi wa Gisenyi kubera intambara ibera muri Congo

Yanditswe ku itariki ya: 20-11-2012 - Saa: 09:04'
Ibitekerezo ( 17 )
 94 44 4 2 29 Print

Aha ni mu muhanda ku Gisenyi ahabuye igisasu cyarashwe n段ngabo za Congo.

Amabanki n誕maduka byo mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bifunze imiryango muri iki gitondo cya tariki 20/11/2012 kubera abantu bagize ubwoba bw誕masasu ari kugwa muri uwo mujyi avuye muri Congo.

Abaturage batuye mu duce twegereye Congo batangiye guhunga berekeza ku Nyundo no ku Rugerero. Muri iki gitondo kandi Amasasu yongeye kuvuga ku kibuga cy段ndege cya Goma bituma abandi Banyekongo benshi bahungira mu Rwanda.

Mu mujyi wa Gisenyi abaturage bakwiriye imishwaro bataye ingo zabo kubera ubwoba ndetse n段mihanda yuzuye abantu bikoreye ibyabo, abanyeshuri bamwe ntibaje gukora ibizami bya Leta, naho imodoka zitwara abantu zazamuye ibiciro.

Inzu ikorerwamo n'urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka ku mupaka wa Gisenyi yarashwe n'ingabo za Congo.

Inzu ikorerwamo n置rwego rushinzwe abinjira n誕basohoka ku mupaka wa Gisenyi yarashwe n段ngabo za Congo.

Amasasu arimo kugwa mu gice cy置 Rwanda yangije inzu ikorerwamo n置rwego rushinzwe abinjira n誕basohoka ku mupaka muto (petite barriere) ndetse hari n段gisasu cyaguye mu muhanda rwagati kaburimbo irangirika.

Guverineri w段ntara y旦burengerazuba, Kabahizi Celestin, yatangarije Kigali Today muri iki gitondo ko abantu badakwiye gukurwa umutima n段bibera Goma kuko umutekano ucunzwe neza, akavuga ko hagize igikomeye kibaye byatangarizwa Banyarwanda.

Abaturage begereye Congo batangiye guhunga.

Abaturage begereye Congo batangiye guhunga.

Ku mugoroba wa tariki 19/11/2012, abasore babiri b但banyarwanda bitabye Imana abandi bantu umunani barakomereka bazize ayo masasu araswa n段ngabo za Congo. Abitabye Imana ni Uwilingiyimana Claude ufite imyaka 22 akaba avuka i Rutsiro ahitwa Rusasa undi ni Ngarukiye Innocent w段myaka 36 wari utuye Mbugangali mu karere ka Rubavu.

Hakurya muri Congo, biravugwa ko ingabo za M23 zafashe ikibuga cy段ndege ndetse zifata na Gatindo naho ingabo za Congo ziri mu mujyi wa Goma n段bibunda bikomeye. Abaturage bari Goma baravuga ko uduce tumwe tugenzurwa n段ngabo za Leta ya Congo utundi turagenzurwa na M23.

Bamwe mu baturage ba Gisenyi bafunze utwabo ariko babuze imodoka.

Bamwe mu baturage ba Gisenyi bafunze utwabo ariko babuze imodoka.

Umunota ku wundi amasasu ari kumvikana ndetse amwe akerekezwa mu Rwanda, abaturage bari mu mujyi wa Goma baravuga ko Colonel Masunzu yageze mu mujyi wa Goma avuye Bukavu.

Abaturage bari Goma baravuga ko ibimodoka bya gisirikare n段bibunda binini byerekejwe mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara