Hari ibibazo najyaga nibaza nkabura ibisubizo, rimwe na rimwe
nkagerageza kwisubiza kandi nkaba narakekaga ko ibisubizo niha byaba ari
byo. Nta munyarwanda n’umwe utabona ko ubutegetsi bwa Kagame bwamunzwe,
cyakora wagira ngo Kagame we nibwo akibibona ! Ubwo butegetsi urebye
bwamunzwe n’ibintu binshi birimo :Ruswa-Icyenewabo-Kuvugirwamo
kw’abayobozi cyane cyane abayobozi b’abahutu-Kutavuguruzwa kwa FPR
n’ibindi.
Mu mwiherero wa 12 w’abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda, mu ijambo
Kagame yawuvugiyemo yatutse abagererwa be karahava abaziza ko ntacyo
bashoboye, ko ari abaswa n’aho bakwiga amahuri angana iki ! Nye maze kumva
iryo jambo rya Kagame naribajje nti : «ese uyu nibwo akimenya
ko ubutegetsi bwe bwagezemo imungu, bukaba bugiye guhenanguka bukamugwa
hejuru ? »
Njye ndibaza impamvu Kagame aza kubariza abagererwa be ibirebana n’akazi
kabo mu cyitwa umwiherero kandi atari wo. Ni ukugira se ngo yereke
abanyarwanda ko ari umuyobozi mwiza ubitayeho kurusha abo bategetsi bandi
ari kuvuma ? Uriya se ni mwiherero nyabaki warimo n’abanyamakuru kandi
witwaga uw’abayobozi bakuru b’igihugu ? Iyo uba umwiherero nta n’inyoni
yari kumenya icyahavugiwe, ariko siko byagenze, ahubwo bahuruje za camera
ngo bafate amashusho ya nyakubahwa ari kuvurunga abagererwa be mu isayo.
Byageze n’aho ibibazo yabazaga izo ngirwa bayobozi bisubizwa
n’umunyamakuru nk’aho ari we babazaga. Ibyo ni ibyo bita gushyanuka ariko
uwabikoze yari azi icyo akora (Yenda nzabigarukaho ubutaha).
Ikindi gitangaje ni ukuntu Kagame abwira ijambo abagererwa be
b’injiji nk’uko abyivugira kandi akaba yifuza ko
abanyarwanda bose baryumva, yarangiza 90% byaryo akabivuga mu
rurimi ry’amahanga nk’aho nta kinyarwanda azi. Izi njiji ze
cyane cyane ba barimukazi buzuye mu nteko ishinga amategeko ndetse
n’abandi, benshi ntibarengeje amashuri yisumbuye, nayo mashuri bafite,
bayize mu rurimi rw’igifaransa, yarangiza
akababwira mu cyongereza ; ese mama hari
n’abasemuzi ? Kagame rero njye mbona yaramennye amazi ku ibuye
kuko ubutumwa yatanze benshi batabwumvise. Ba baturage se bo
yenda kwereka ko ari umuyobozi mwiza witaye ku nyungu za rubanda bo
batoyemo iki ? Ntacyo. Gusa babashije kumva ko ijambo yarivuganye
uburakari bukabije. Muri make, ririya jambo ntiryarebaga abayobozi bose
muri rusange ahubwo Kagame yabwira abasajya bagenzi be ko
aribo bazambije ibintu, abandi bararengana.
1.Ruswa n’icyenewabo.
Kagame we ubwe yiyemereye ko ikibazo cya Ruswa
gihari kandi kigoye. Gusa sinemeranywa nawe kuko asa n’aho avuga ko ari
abayobozi b’uturere barangwa n’iyo ruswa. Siko bimeze ahubwo se ba meya
barya angahe ko ari imbuzakurahira ! Ruswa yamunze inzego zose
z’igihugu na FPR ubwayo, nta muntu n’umwe ucyita ku nyungu
z’igihugu ahubwo buri wese akora ashaka gukuramo aye. Abayobozi baciye
bugufi nibo bafatwa ngo bariye ruswa nyamara ba KIBAMBA bo hejuru barya
ruswa itubutse ntawe ubafata. Kutabafata si uko batazwi ahubwo ni uko ari
bantu bakomeye muri FPR ku buryo ntawe ubatunga n’urutoki. Muzabigenzure,
hahanwa umupolisi wo mu muhanda wahawe 5.000, uwo niwe ushyirwa ku
karubanda ngo yariye guswa agafungwa ngo berekane ko bafite ingamba
zikomeye zo kurwanya Ruswa.
Urugero twatanga aha ni ururebana n’urugomero rw’amashanyarazi rwo mu
Gishoma ngo rwabuze uburangira ngo kubera ko umushinga waba warizwe nabi.
Ibisobanuro bahaye Kagame ni ukumubeshya bikomeye. Simpamya ko umushinga
uba warizwe nabi ahubwo mu gutanga isoko ryo kuwubaka haba
harabayemo amanyanga akabije. Mu Rwanda iyo rwiyemezamirimo
ahawe isoko, aba agomba gutanga nibura 20% y’amafranga yateganyirijwe iryo
soko. None se watanga 20% y’ayo mafranga noneho iryo soko watsindiye
ukazarikora rikarangira ? Ni uko Kagame bakamubwira ko umushinga wizwe
nabi kandi entrepreneur amafranga yaramushiranye atarawurangiza.
Icyenewabo ntigisigara inyuma cyane cyane mu
gutanga akazi muri leta, iyo nta muntu wo hejuru ukuzi, nta kazi ubona.
Iyo witegereje neza mu Rwanda, usanga imyanya myiza yose
yihariwe n’abantu bavuye i Bugande, indi
ikurikiyeho ugasanga ni iy’abatutsi gusa,
abahutu benshi bakoreshwa nk’udukingirizo two kwereka
amahanga ko ubutegetsi busangiwe. Abandi bahutu bafite akazi ni akazi
technique gasaba ubwenge cyanngwa ingufu nabwo bakagahabwa iyo habuze
umututsi ukwije ibisabwa !
Ibi nta kindi bibyara uretse gukoresha abantu batabishoboye nk’uko bimeze
ubu mu Rwanda, abo bantu akaba aribo bazambije igihugu kuko nta musaruro
wabategaho. Ntawe utanga icyo adafite !
2.Kuvugirwamo nk’abayobozi cyane cyane ab’abahutu
Nk’uko nari maze kubivuga haruguru, abahutu bahabwa imyanya y’ubuyobozi
kugira ngo FPR ibeshye amahanga ko amoko yose yo mu Rwanda asangiye
ubutegetsi. Mu nkuru mperutse kwandika kuri Veritasinfo, nagaragaje uburyo
abayobozi b’abahutu nta bubasha bwo gufata ibyemezo bafite.
Icyo gihe natangaga urugero rwa Minisitiri Mussa Fazil
witotomberaga uburyo abagororwa badafungurwa kandi bararangije ibihano
byabo. Mu by’ukuri, niwe wagombye kubazwa impamvu abo bantu batarekurwa
kuko biri mu nshingano ze, nyamara byabaye ngombwa ko
minisitiri Busingye aba ariwe umuha amabwiriza y’uko agomba
kubigenza maze ubona ariruhukije !
Système ya FPR yubatse ku buryo butangaje. Ibyemezo bifatwa
n’abayobozi bakuru muri FPR ndetse n’abasirikari. Ibyo
byemezo nibyo babwira abayobozi bireba ko ari byo nabo bagomba gufata. Abo
bayobozi rero bafata ibyemezo uko babibwiwe maze bikitwa ko ari bo ubwabo
babyifatiye nyamara byajya he byo kajya ! Kubera rero ko baba babifashe
batabyemera, no kubishyira mu bikorwa biragorana kubera umwete muke abo
bayobozi babishyiraho cyane cyane ko akenshi biba bibangamiye abaturage
bayobora. Ni aho rero usanga bamwe bahatirwa kwegura bikitwa impamvu zabo
bwite kubera ko batabashije gukora neza ibyo FPR ibashakaho. Gukora muri
ubwo buryo uri umuyobozi rero biragoye. Nyamara wakumva Kagame
ashaka ko abo bayobozi baba accountable ukumirwa! Biragoye
kwirengera ingaruka z’icyemezo utifatiye. Ubona nibura abo babahatira
gufata ibyemezo ari nabo babishyiraga mu bikorwa ? Bo baba accountable
kuko baba barakoze ibintu bazi neza kandi ari bo bifatiye icyemezo.
Ibi ntabwo bireba abayobozi gusa, ahubwo n’abaturage byabagezeho,
nta burenganzira umuturage agifite ku bamuyobora cyane cyane ko ataba
yaranitoreye uwo ashaka. Nta jambo umuturage agifite ku
buryo ayobowemo nyamara ukumva bamubwira ngo naze ajye gutora ; atora se
atora iki ko uzatorwa FPR iba yaramugennye kera ! Umuturage nawe rero
yamaze kumenya imikorere ya FPR, iyo baje kumubwira kujya gutora abanza
kubabaza ati «Hemejwe ko dutora nde? ».
Ikibabaje cyane ni uko muri uriya mwiherero hari uwabwiye Kagame icyo
kintu cya ba Kibamba bategeka abayobozi icyo
bagomba gukora, Kagame aho kumwumva ahubwo yamwutse inabi ! Aha rero niho
mpera nibaza nti « Ese Kagame mwa kuriya kubaza abagererwa be
yari akeneye mu by’ukuri ibisubizo nyabyo ku bibazo yibaza » ?
Kagame, ibyo bibazo watinze kubibaza, ubu amazi yarenze inkombe !
3.Kutavuguruzwa kwa FPR
Kuba mu Rwanda nta rubuga rwa politiki ruhari
ahubwo u Rwanda rukaba ruyobowe n’ishyaka rimwe ariryo FPR ayandi yose
akaba ari amashyaka ayigaragiye, nibyo bituma nta rindi jwi ryazamuka riva
mu bayobozi cyangwa se muri rubanda ngo rivuge uko ryumva ibintu kwaba
gutandukanye n’ukwa FPR. Iyo urwo rubuga ruhaba, ibyo Kagame ari kwibaza
ubu ntaba ari kubyibaza. Abanyarwanda si ibicucu bo bavuze ko :
umutwe umwe wifasha gusara gusa ! Iki ni nacyo kibazo
kinini gikomereye u Rwanda n’abaruvuka.
Tutagiye kure reka duhere kuri uwo mwiherero. Kagame yateye ubwoba
abayobozi bose bari bawurimo maze akajya ababaza ibibazo nabo bakicecekera.
Guceceka si ikindi ni ubwoba bwo gutinya kubwiza ukuri Kagame. Iyo mu
Rwanda haba hari urubuga rwa politiki, hari kuba hari n’amashyaka ya
opposition. Ayo mashyaka niyo yari gusubiza Kagame ibibazo yarimo yibaza,
byaba na ngombwa bakanamugaragariza uruhare rwe bwite muri
ibyo bitagenda. Nyamara we yagiye aho yigaragaza
nk’umumalayika. Kuva rero nta rubuga rwa politiki ruri mu Rwanda, ibyo
Kagame yibaza nta gisubizo azabibonera, kuko n’uwagerageza kuvuga ukuri,
abo ba KIBAMBA ba FPR barara bamuhitanye. Cyakora Kagame arakomeye,
umuntu ubaza abantu ibibazo aho kumusubiza bakifata ku itama ?
Njye ndi we nari kugira ubwoba kuko uko guceceka kuba guhishe byinshi.
Kagame ntiyibeshye ko bacecetse kubera ko bakozwe n’ikimwaro ahubwo
bifitemo ukuri FPR idashaka cyangwa itatinyuka kumva, bityo bakicecekera.
Umwanzuro
Byaba bitangaje aribwo Kagame yamenya ko abagererwa be bamubeshya. Ya
mihigo se ba meya bahoraga bamuhigira ba muri imbere yabonaga ari ukuri
atari amakabyankuru yabaga ayuzuyemo? Ejobundi siwe warimo atonganya
abayobozi ngo ntiyumva ukuntu hari abaturage bakirwaye amavunja, ibyo se
ntibyagombaga kumwereka ko nta kigenda?
Kagame rero niba aribwo akibona indwara y’ubutegetsi bwe, njye ndabona
yaratinze, nawe yagombye kubibazwa iyo tugira igihugu gifite demukarasi.
Aha niho honyine ntemeranywa n’inkuru ya Padiri Nahimana Thomas aho agira
ati “Noneho nemeye ko Perezida Paul Kagame ari umunyabwenge bitangaje
kandi ndahamya ko atari impumyi(blind) nk’uko bamwe babikeka ahubwo akaba
abona neza (aware) ikibazo gikomeye ubutegetsi bwe bufite”.
Nibyo koko Kagame si impumyi kandi yamaze kubona neza ikibazo ubutegetsi
bwe bufite ariko sinemera ko ari umunyabwenge bitangaje. Iyo biba byo
yagombye kuba yarumvise abamubwije ukuri akanga kukumva kandi barahari
cyangwa se akaba yarabibonye hakiri kare rubanda itarahababarira bigeze
aha! Padi, nzemera ko Kagame ari umunyabwenge bitangaje nashyira mu
bikorwa inama zitandukanye wamuhaye cyangwa se nagira icyo akora mu
gukemura ibyo bibazo ubutegetsi bwe bufite nk’uko maze kubigaragaza.
Banyarwanda mukomere.
Me KUBWIMANA Jacques