FLASH-KIGALI: I NYABUGOGO NAHO HARAHIYE!

15 juillet 2014

Nyuma y'inkongi mu magereza ya Gitarama na Gisenyi, y'amaduka yo muri quartier Mateus i Kigali, yo muri quartier industriel ku Kicukiro ahahiye inganda zisya ibigori

Inkongi z’umuriro zirakataje mu mugi wa Kigali. Ubu noneho inkongi zigeze i Nyabugogo tutibagiwe n'i Nyamata. Amakuru aturutse i Kigali aravuga ko ubu ikirere cya Nyabugogo cyabuditse igicu cy’umwotsi, kubera inkongi zibasiye zimwe mu nzu z’ubucuruzi. I Nyamata naho ngo bwarakeye biba uko.
Umuriro uri gusabira

Umuriro uri gusabira

Inzu yahiye ngo iri hafi y’umuhanda uzwi nka Poids Lourds, ikaba ari iy’umuherwe witwa Nyirandoli Alphonsine; amaduka atanu akaba ariyo yafashwe n’inkongi, kandi ngo umuriro ukaba waturutse mu bubiko bwa za matelas.

ifoto-15-616d2

 

Abantu bahuruye, ariko bafite ubwoba

 

 
Ku italiki ya 9/07/2014 nibwo amaduka 2 yafashwe n’inkongi mu mujyi rwa gati wa Kigali mu gace kitwa quartier Matheus, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidèle Ndayambaje yashyize mu majwi umuriro w’amashanyarazi, avuga ko ayo maduka yahiye atazasanurwa ahubwo azimurirwa ahandi ! Aha twakwibaza niba kwimura amaduka aho yari ari agashyirwa ahandi ariko kwirinda inkongi z’umuriro ! Bukeye bwaho Ministre w’intebe yasohoye amategeko yo gukumira inkongi mu gihugu ; ese ayo mategeko yateguwe ryari ? Ese aho ntibimeze nka cya cyegeranyo cy’amatora yo Rwanda gikorwa mbere kikabikwa mu mashini bagategereza umunsi w’amatora kigahita gitangazwa ?
Ku cyumweru taliki ya 13/07/2014 igaraji yo mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuliro, bukeye bwaho madamu Mukantabana ateranya abanyamakuru ababwirako buri rugo mu Rwanda rutegetswe kugira za kizimyamwoto nto ebyiri, muri iyo nama hatangajwe ko amabwiriza ya Ministre w’Intebe agomba gushyirwa mu bikorwa kandi utazayubahiriza azahanwa n’itegeko rihana abantu batubahirije amabwiriza ya Leta. Mukantabana yavuzeko ntarwitwazo ko abantu bakennye ko byanze bikunze bagomba kugura utuzimyamuriro ! Mu gihe yari amaze kubonana n’abanyamakuru ejo ku italiki ya 14/07/2014 nibwo mu ma saa cyenda z’amanywa inganda 2 ziri mu mujyi wa Kigali zahise zifatwa n’inkongi y’umuriro !
 
Ku Kimihurura Uruhererekane rw’inganda esheshatu ntoya zisya ibigori ziherereye mu cyahoze ari agace k’inganda, mu Mudugududu w’Ubumwe, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura zafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya saa cyenda z’amanywa kuwa mbere tariki 14 Nyakanga, eshatu muri izo nganda zikongokeramo ibintu bifite agaciro ka miliyoni zisaga 20. Izi nganda esheshatu zari iz’abantu batandukanye gusa zikorera ahantu hamwe, izahiye ni urwa Muhizi Marcelin, Saruhara Emmanuel n’urwa Jean Paul Runiga.
 
Mu rwego rwo gushaka gucuza abaturage utwabo, FPR yafashe umupango wo gutwikira abantu amazu kugira ngo leta ibone uko itambutsa amategeko ahatira abantu kugura ibikoresho bizimya umuriro byatumijwe mu mahanga n’ibigo by’ubucuruzi bikorera ishyaka rya FPR kuko, muri iki gihe uwo muryango uri kubona ubucuruzi bwawo butari gutera imbere nkuko byari bisanzwe kubera umubano utifashe neza hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ibihugu by’amahanga ! Ibigo by’ubucuruzi bishamikiye kuri FPR byatumije kera mu mahanga ibikoresho byo kuzimya umuriro, ibyo bigo bikaba bigiye kubigurisha ku giciro gihenze abaturage kubera igitsure cy’ubutegetsi