RWANDA: PAUL KAGAME YAKORESHEJE INAMA YA RDF BIGA UKO BAZATERA TANZANIYA.

7 juin 2014

Iyi nyandiko iri hasi yanditswe n’uwiyita Paul Mbagurunuka, iraducira amarenga KU NTAMBARA Paul Kagame na FPR BARI GUTEGURA GUTERA MU GIHUGU CYA TANZANIYA:
Uhereye ibumoso: Gén Patrick Nyamvumba, Paul Kagame, Gén Charles Karamba

Uhereye ibumoso: Gén Patrick Nyamvumba, Paul Kagame, Gén Charles Karamba

Nushaka ubyite ngo bibe ibyuya ntibibe amaraso, ariko kutaba amaraso ntibibuza imivu yayo gutemba mu rwa Gasabo mu gihe kitarambiranye niba ntagihindutse ku mitekerereze ya Kagame. Ubwo bigeze aho Kagame adutangariza gahunda asa n’unagisha inama, nta washidikanya kuvuga ko bigeze kure kandi nubwo yari asanzwe yarihebye, noneho umuntu yahita akubitaho akadomo ko Kagame yihebye burundu, ugahita unemeza ko indagu za Magayane na Nyirabiyoro zigeze isohora ryazo rya nyuma.

Mu gihe gito gishize twakoreshejwe inama na Kagame ubwe ariko uko twayisohotsemo buri wese agisha umutima we inama y’uko yakwifata ku bigiye gukurikira. Nuko tutajya twemererwa kwinjirana phones zacu mu mukutano muzehe aba ayoboye, naho ubundi nakabaye nararikodinze ibyamusohotse mu kanwa sauf qu’ Abasivile bamwe byatuma bahahamuka.

Ngarutse ku ngingo nyamukuru ariyo ibyari bikubiye mu nama yamaze hafi amasaha ane kubera urubuga rwahawe benshi muri twe bakagira icyo batangaza mu buryo bwo kungurana inama, muri bubone ko Kagame iyo yafashe icyemezo kigomba kuba ndakuka uko byagenda kose. 

Afande akimara kwinjira mu nama, nta kindi yatangiriyeho uretse kuduha order y’uko buri wese agomba kugira icyo atangaza uko yumva urupfu rwa Karegeya. Byari ibintu bitunguranye cyane kumva umuntu umaze amezi hafi atandatu atabarutse, agarutsweho kandi mu buryo budasobanutse. Abonye ko tubaye nk’abatunguwe (abantu hafi 45), yabaye nk’udukaluma atubwira ko impamvu yabyo ari uko iryo zina riri bufate igice kinini cy’inama. 

Nk’uko bisanzwe mu manama amwe n’amwe, Col Silas Udahemuka (maneko akaba na mubyara wa Kagame) yahise atangira kudisitiribiwa (ndlr. gutanga) udupapuro turi bwandikeho uko twumva cyangwa twafashe iyicwa rya Karegeya mu magambo macye. Nyuma yo gusomera ibitekerezo mu ruhame, Kagame yarishimye adutangariza ko ashimishijwe no kubona abantu nkatwe bafite uruhare runini mu miyoborere y’ingabo, badaterwa akababaro n’umugambanyi w’igihugu kabone n’ubwo baba barabanye nawe. Ntiyatinye kutugaragariza ko ariwe wicishije Karegeya(yibagiwe ko ibitekerezo twanditse ku rupapuro bishobora kuba binyuranye n’ibiri ku mitima yacu). 

N’ubwo ateruye ngo avuge ko ariwe wapanze kumwicisha, ariko iyi mvugo ye nawe yagira icyo iguhishurira: « nimara kubasobanurira ibyo senior officer Patrick yateguraga kudukorera, murahita mwibaza impamvu ahubwo twari twaratinze  kugira icyo dukora ngo tumuhagarike. Abantu nk’abo, abo, They deserve to die. Bo se ko batatwifuriza kubaho ». Aya magambo ye ntacyo nkuyemo nta n’icyo nongeyemo kandi ndayibuka neza uburyo yayatubwiye kuko maze gusohoka nayanose somewhere. Ubwo nawe ukore analyse yawe wumve ko ariwe wamwicishije cyangwa yaba arengana.

Kurikira uko yakomeje atuganirira (bimwe simbyibuka neza ariko ni ducye cyane twancitse, iby’ingenzi byose birabageraho):  

« Karegeya akimara kubona ikiraka muri UN, akayabo yakuyemo yihutiye kugashakishamo inshuti zamufasha guhirika ubutegetsi bwacu. Ibyo si ibanga ni ibintu dufitiye gihamya, ahubwo n’umutwe wari gutangiza intambara yari amaze kuwushinga , n’aho wagombaga kwitegurira no gukorera byose turabifite n’abagombaga kubimufashamo. Nk’uko mubizi in our system ko hadui (ndlr:umwanzi) atagomba kudusanga aho turi twipfumbase amaboko gusa, ninako byagombaga kugenda tukamutanga mbere y’uko atugeraho. Kandi no kumutanga ntibisobanuye gusa ko tumurenza umupaka wacu hanyuma tukisubirira inyuma twumva ko akazi kacu karangiye.

Byaba ari mistake kureka ushaka kukugirira nabi ngo akomeze yidembe (yashakaga kuvuga kwidegembya ariko ikinyarwanda kimubana gicye) hafi yawe nk’aho udafite imbaraga zo kumuha isomo ngo ahubwo ntazongere kugira n’icyo gitekerezo. Ngirango benshi muri mwe mufite amakuru y’ibyo turi gutegura kuri Tanzaniya, n’ababa batayafite, this is your time to get more information about it. 

Ngirango Jenero Karake (wari wicaye iruhande rwe) araza kubasobanurira bihagije ku bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu, ariko ndagirango mbabwire ko imyitwarire ya Tanzaniya mu gutera inkunga abatubuza amahoro idahwitse ko nta nubwo umuntu ashobora kuyihanganira.

Tanzaniya usibye no kudushishikariza ibiganiro n’ubwiyunge, …..hahaaa, ubwiyunge na FDLR, ntabwo Président wayo yabivuze mu magambo gusa ahubwo yatangiye no gushakisha uburyo byashyirwa mu buryo, aha ikaze Faustin Twagiramungu, murazi aho uyu muhutu atugejeje. Na Karegeya kandi bagiranye amanama menshi tubifitiye gihamya, n’intambara yendaga gushoza niho yari kuyitangiriza, nibo bamuhaye inzira. Ntabwo twabyihanganira, that’s bullshit ». Lt Gen Karekezi Karake yakomeje asobanura iby’inzego z’iperereza zatanze, ariko agerageza kumvisha ko Tanzaniya niterwa bitazaba ari ikosa. Ikindi bagerageje kutwumvisha ni uko ntawagira impungenge zo kuba na Congo dufiteyo ingabo.

Gen Nyamvumba, yaravuze ngo « igihe byaba ngombwa ko turwana na Tanzania, nta kibazo cya Congo twagira kuko turi kwihutisha vuba umugambi wo guca intege FDLR ku buryo itabona duhugiye mu yindi ntambara ngo nayo ibonereho advantage yo kutwataka (ndlr: kudutera) ».

Amakuru nagiye (Njyewe Mbangurunuka) nkura muri bamwe ariko mu buryo bw’ibanga, ni uko umuvuduko wo guhashya FDLR ari ukugirango icike intege itazabangamira intamabara yacu na Tanzania. Ikindi ni uko mu kuyica intege batifashishije abanyamahanga gusa, ahubwo na Major Gen Mubarak Muganga yabigizemo uruhare rukomeye. Nyuma yo kumusubiza mu bice bya Ruhengeri na Gisenyi azi neza cyane akiri Lt Colonel, yashoboye guhabura abaturage ko n’uzarota ijambo FDLR bazahita bamukubita agafuni. Kugirango abereke ko adakina, bamwe yahise atangira kubafata abatangiriraho ya kinamico ngo bakorana na FDLR maze abatangiraho urugero rw’uko undi wese uzatinyuka kubigeregeza azagenzwa.

Ikindi nari nibagiwe mu byavugiwe mu nama, ni uko Kagame yatugaragarije ko agifite ingufu nyinshi kandi ko tudakwiriye guterwa impungenge n’amagambo ya bamwe ngo bigize abayobozi b’iyisi bakunze kutunenga.Yagize ati: « Ububasha n’ubushobozi buracyahari kandi uwo twashaka kurwanya wese twamunesha kuko niba Congo bitwa ko ari abanzi bacu, ntabwo ariko bimeze kuri Uganda na Kenya. Imibanire yacu si mibi ku buryo uwatubuza amahoro bamurebera gusa agakomeza ibyo yishakiye ». 

Nyuma gato y’inama nibwo amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Kenya, Uganda na Rwanda yasinywe, bivuze ko Kagame yabiduciragamo amarenga. Ntabwo mfite umwanya uhagije, ariko abasenga mukomeze musengere igihugu cyacu kuko si ikabyankuru kirugarijwe. Nta munsi, isaha n’italiki byo gutera TanzaniYa twatangarijwe, ariko iyo umugaba w’ingabo, umugaba w’ikirenga wazo, na maneko mukuru batangarije hamwe ko igihugu runaka bagiye kugitera, uretse imbaraga z’Imana gusa naho ubundi nta wundi wahagarika icyo gikorwa. 

 

Source: shikamaye.blogspot.no