Miliyoni zirenga 297 zanyerejwe na bamwe mu bakozi ba Banki Nkuru y’u RwandaYanditswe kuya 25-03-2014 saa 08:24', na Philbert Hagengimana

 

Mu gihe Banki Nkuruy’igihugu ari yo ishinzwe ibikorwa byose bigendanye n’ifaranga mu Rwanda, ubuyobozi bwa yo buvugako mu byiciro bibiri, amafaranga arenga miliyoni 297 amaze kuburirwa irengero, bivugwa ko yanyereejwe na bamwe mu bakozi bari bashinzwe ibikorwa byo kwishyura.

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu BNR kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Werurwe yadutangarije ko ku nshuro ya mbere, miliyoni zigera kuri 230 zanyerejwe mu gihe cyo kwishyura, aho gushyirwa kuri konti ya Banki, umukozi ayashyira kuri konti ye.

Icyiciro cya kabiri cy’ubu bujura cyaburiyemo milioni 67, zibwa n’umukozi wa BNR kugeza n’ubu aho ari hakaba hataramenyekana.

Guverineri Rwangombwa yagize ati :”Nta gitangaza kirimo kubona abakozi ba BNR biba amafaranga. Icyiciro cya mbere cyagendeyemo milioni 230, n’aho uwo mukozi wacu twabashije kumenya ko yatwaye miliyoni 67 z’amafaranga y’u Rwanda mu cyiciro cya kabiri.

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bwirinze kugira ubundi busobanuro butanga kuri ubu bujura, gusa bwatangaje ko intandaro ya bwo yatewe n’uburyo bwakoreshwaga mu kubitsa no kubikuza butajyanye n’iterambere, ari na yo mpamvu byoroheye abo bakozi kuyobya amafaranga angana atyo.

Umwe mu bakozi ba Banki wanze ko umwirondoro we ushyirwa ahagaragara yadutangarije ko ubu bujura bwabayeho ariko bikagirwa ibanga.

Guverineri John Rwangombwa wirinze gutangaza amazina y’abakekwaho ububujura, yavuze ko bakajije ingamba n’ubugenzuzi kugirango ibyaha bifitanye isano n’ibi bitazongera kubaho.

Umutungo w’uwahunze igihugu nyuma yo gukekwaho ubujura bwabaye ku nshuro ya kabiri, kugeza ubu warafatiriwe, n’aho undi ukekwaho kwiba miliyoni zigera kuri 230 mu cyiciro cyambere ari gukurikiranwa mu Nkiko.


 

Ubumenyi buke n’amavugurura muri EWSA byahombeje Leta Frw miliyari 13


Yanditswe kuya 25-03-2014 - Saa 20:57' na Rubibi Olivier


 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu isuku n’isukura(EWSA) cyatangiye kwisobanura imbere ya Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), kuri raporo yayo igaragaza ko iki kigo hari akayabo ka miliyari zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda ataragaragajwe uko yakoreshejwe.

Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta yo mu mwaka wa 2011-2012, niyo igaragaza ako kayabo EWSA igomba gutanga ibisobanuro by’aho yakoreshejwe.

Imbere ya PAC iyobowe na Depite Nkusi Juvenal, kuri uyu wa Kabiri abayobozi ba EWSA bavuze ko ibura ry’ayo mafaranga rikomoka ku bumenyi buke n’imihindagurikire ya hato na hato y’imiyoborere y’iki kigo. Habayeho impinduka zitandukanye aho iki kigo cyari Electrogaz, kiba ROCO RWASCO, na cyo kiba EWSA.

Bayigamba Robert, Perezida w’Inama y’ubutegetsi yacyuye muri EWSA yagize ati “Muri EWSA hagiye habaho ivugurura ritandukanye (reform), ibi ni bimwe mu bituma hagaragara ibintu byinshi birimo amakosa menshi.”

Raporo igaragaza amakosa akomeye mu micungire y’umutungo muri EWSA, ugasanga ayanditse mu bitabo atandukanye n’agaragazwa n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Umugenzuzi w’umutungo wa Leta yagaragaje ibibazo byo kutavugurura ibitabo by’imitungo iramba kugira ngo bijyane n’igihe, kutavugurura urutonde rw’ibikoresho bya EWSA , ibinyuranyo by’amafaranga yakoreshejwe ku nyubako agaragara muri raporo y’ibaruramari n’agaragazwa na raporo.

Hari amafaranga yanditswe muri raporo y’ibaruramari nk’ay’agaciro k’ibintu biri mu bubiko kandi atari byo, ibikoresho byaburiye mu bubiko, ibikoresho byangirika birimo impombo z’amazi n’izindi nzira zitandukanye.

Aya mafaranga yaburiwe irengero, raporo inagaragaza ko mu mikorere ya EWSA hagiye habamo no gutanga amasoko nabi, akazi kateganyijwe gukorwa ntikarangire neza.

Abayobozi ba EWSA banagaragaje ko abakozi bashinzwe gucunga umutungo banagowe n’uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu kuwucunga.

Usibye EWSA, Depite Nkusi Juvenal Umuyobozi wa PAC, yavuze ko ibikorwa byo gukurikirana abayobozi bacunga nabi umutungo wa Leta batangiriye kugezwa imbere y’ubutabera.

Nkusi yagize ati "Ntabwo mfite urutonde rwabo mu mutwe ariko hari abayobozi bageze mu nkiko ndetse bamwe ibyaha byarabahamye bacibwa amande agera kuri miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.’’

Abayobozi ba PAC bumva ibisobanuro bya EWSA
Ntare Karitanyi, Umuyobozi mushya wa EWSA, imbere ya PAC
Abandi bayobozi ba EWSA mu kwisobanura ku mafaranga EWSA itagaragaza uko yakoreshejwe