IMVURA N'AMARORERWA AJYANA NAYO

 

Mu Rwanda imirwayasuri barashenye, amaterasi sinakubwira, amashyamba yo reka da. None nimwirebere uko ibintu bimeze. Ni nde ushinzwe gukurikirana ibi bintu?

download html5 video by EasyHtml5Video.com v3.9.1

 

I Rwankuba muri Kibuye : 18 bishwe n’inkangu (7/5/18) bashyinguwe

Karongi – Abantu 18 baherutse kwicwa n’ibiza bikomotse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere bamaze gushyingurwa kuri iki gicamunsi mu murenge wa Rwankuba, umuyobozi wa Guverinoma Dr Edouard Ngirente yari yatabaye ngo abakomeze..

 

 

Karongi: Umusozi wiyashije wangiza amazu 16 y’ abaturage

 

 

 

Sebeya yinjiye muri Petit Seminaire ya Nyundo yangiza byinshi abanyeshuri barimo kwimurwa [AMAFOTO]

  Yanditswe na: Nsanzimana Ernest  7 May 2018  Yasuwe: 6164
 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 rishyira ku wa 7 Gicurasi 2018 umugezi wa Sebeya mu karere ka Rubavu wuzuye winjira mu ishuri rya petit Seminaire yo ku Nyundo wangiza ibikoresho by’ ikigo n’ iby’ abanyeshuri abanyeshuri barimo gushakirwa aho baba bagiye kuba.

Ibi ngo byabaye mu masaha y’ igicuku ya saa saba na saa munani. Amakuru agera ku UMURYANGO aravuga ko aya mazi yinjiye mu cyumba abanyeshuri bari baryamenyo akangiza bikomeye ibikoresho byabo.

Umuyobozi w’ iri shuri Padiri Ngendahayo Laurent yavuze ko amazi yangiriye cyane abanyeshuri bari barwamye mu nzu yo hasi aya mazi kandi ngo yanangije ibikoresho by’ ikigo.

Yagize ati “Umugezi wa Sebeya wuzuye wangiza ibikoresho byo muri sitoke n’ ibikoresho abanyeshuri babaraho.Twafashe ingamba ko tugomba gukura abana hano bajyanywe Centre Pastoral yacu ya diyosezi ya Nyundo. Abana ntabwo barimo kwiga birumvikana ariko twateganyaga ko babonye ibyumba bigiramo aho bagiye bakomeza kwiga”.


Seminari nto yo ku Nyundo yigwamo n’ abanyeshuri 360 abarara mu nzu yo hasi 175 nibo bagize ingorane zikomeye cyane kuko ibikoresho byabo byose babibuze. Abanyeshuri nibamara kuva muri kigo kirakorwamo amasuku kuko abanyeshuri batakomeza kwigamo mbere y’ uko hakorwa isuku kuko aya mazi yanangije imisarane y’ ikigo.

Mu byangiritse harimo ibitabo amakaye za mudasobwa. Ubuyobozi bw’ ikigo burasaba Minisiteri y’ Ibiza n’ abandi bose bafite umutima wo gufasha iki kigo kugira abana bongere kubona ibikoresho byabo amasomo akomeze.

Si muri iki kigo gusa kuko Sebeya yanangije amazu 50 mu karere ka Rubavu, Umuyobozi wungirije w’ aka karere Murenzi Janvier ushinzwe imari n’ iterambere yavuze ko abaturage batuye aho Sebeya ikunze kwibasira bagiye kuhimurwa.