ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 019/PS IMB/014

Mu gihe mu gihugu cyacu butakwira umuturage adatatse ko yabuze umuntu
we,imirambo ikomeje kuboneka mu biyaga ndetse n’ahandi hose leta ya
Kigali yagiye ijugunya imirambo y’abanyarwanda baburiwe
irengero,ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda inshuti z’u
Rwanda ibi bikurikira:

U Rwanda rukomeje guhakana ko rutari inyuma y’imirambo ikomeje
kugaragara itumburuka mu kiyaga cya Rweru i Burundi ari nako yigiza
nkana ko nta munyarwanda wigeze ataka ko yabuze umuntu we,ibi nubwo
ibivuga yirengagiza nkana ko nta gihe ishyaka PS Imberakuri ndetse
n’andi atavuga rumwe na leta ya Kigali atasibye gusaba leta kwerekana
aho abarwanashyaka bayo kimwe n'abandi banyarwanda baburirwa irengero
baherereye, cyane ko ari yo ifite inshingano zo kurinda umutekano
w’abanyarwanda.Urugero rwa hafi ni ishimutwa rya NIGIRENTE James
umukangurambaga w’ishyaka PS Imberakuri mu mugi wa Kigali, BAZIMAZIKI
Damien umujyanama w’ishyaka, RUSANGWA Aimable SIBOMANA, umunyamabanga
wihariye wa prezida, IYAKAREMYE Jean Damascene,SIBORUREMA
Eugene,NSABIMANA Valencs bose leta ya Kigali yashimutiye i Kampala
muri Uganda, tutibagiwe kandi na Jean Damasce MUNYESHYAKA
umunyamabanga mpuzabikorwa wa Green
party,HIKIZIMANA,NIYOYITA,NZABAMWITA BARIYANGA,HABIYAMBERE
Phocas,Kamanayo Emmanuel,Habimana Jean Paul aba kimwe nabandi basohowe
muri gereza,NDANYUZWE Serge,MUNGANYINKA bo mu karere ka Nyanza
umurenge wa Rwabicuma n’abanyarwanda barenga ibihumbi mirongo ine na
bitandatu(46000) baburiwe irengero.

Imibiri y’abanyarwanda bapfuye si mu kiyaga cya Rweru gusa ikomeje
kuboneka kuko kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2014 mu masaha ya saa tatu za
mu gitondo nibwo abafungwa baguye ku cyobo cyuzuyemo imirambo myinshi
y’abantu,iyi mirambo ikaba yabonetse ubwo abafungwa barimo basiza
ahazubakwa ikinamba cya gereza hafi ya gereza ya Nyarugenge ahagana ku
nzu ya Richard Kant.Ubwo umucungagereza Deo yaramaze kubibona
yahiseko ahamagara umupolisi wari hafi aho,araza arareba nawe ahita
ahamagara abamukuriye n’umuyobozi wa gereza MUGISHA James kuri
telefone maze bahita bahagera byihuse harimo n’ubuyobozi bw’urwego
rw’amagereza mu Rwanda(RCS) maze aba bayobozi bategeka ko abafungwa
bose bari hanze basubizwa muri gereza igitaraganya ndetse n’abandi
bantu bose baraho barahezwa bikomeye.Ababashije kubona iyo mirambo
n’amaso yabo biboneye ko iyo mirambo icyambaye imyenda mizima, bakaba
bashimangira ko ari iya vuba cyane.
Akandoyi karavuza ubuhuha mu Rwanda
Twakwibutsa ko iyi mirambo yo mu cyobo cyo kuri gereza ya Nyarugenge
ibonetse ikurikira indi yabonetse kuwa 11 Ugushyingo 2014
abacungagereza bakabizinzika ntibahuruza nk’uko byagenze uyu
munsi.Imirambo kandi igaragaye hari abafungwa bagiye basohorwa muri
gereza zitandukanye maze bakaburirwa irengero akaba utabura kwemeza ko
iyo mirambo yabonetse harimo niyizo mfungwa.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba leta ya Kigali kubwira abanyarwanda
imibiri yabonetse uyu munsi hafi ya gereza ya Nyarugenge igaragara ko
yahatabwe muri iyi minsi ya vuba ari iya bande kandi leta
ikanamenyesha vuba na bwangu imiryango yabo ikayishyingura mu
cyubahiro.

Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi wungirije
PS Imberakuri.