RDC: PRESIDENT JOSEPH KABILA AGOMBA GUSUBIRA IWABO MU RWANDA

Mardi 28 février 2012 15h18

 

 

 

Abarwanya ubutegetsi bwa Joseph KABILA bavuga ko bababajwe no kubona igihugu cyabo kimaze imyaka irenga icumi gitegekwa n’umunyarwanda washyizweho na Prezida w’u Rwanda nk’aho Congo ari intara y’u Rwanda. Dore amwe mu mateka y’uwo munyarwanda utegeka Congo kuva mu mwaka wa 2000.

 

Joseph KABILA yavutse ku itariki ya 04.06.1971. Amazina nyayo yahawe n’ababyeyi be ni Hypolite KANAMBE KAZEMBEREMBE. Se umubyara ni umugabo w’umunyarwanda witwa Christophe KANAMBE naho nyina ni umunyarwandakazi witwa Marcelline MUKAMBUGUJE akaba mushiki wa General James KABAREBE.

 

Christophe KANAMBE yari yarahungiye mu burasirazuba bwa Zayire kimwe n’abandi banyarwnda b’abatutsi bahunze kuva muri 1959. Ageze muri Zayire yatangiye gushaka uburyo yarema umutwe w’ingabo mu mugambi wo guhirika ubutegetsi mu Rwanda. Aho niho yamenyaniye na Laurent Desire KABILA nawe wari inyeshyamba irwanya ubutegetsi bwa MOBUTU muri Zayire.

 

Christophe KANAMBE na Laurent Desire KABILA babaye inshuti cyane, basangira akabisi n’agahiye muri ayo mashyamba ya Congo ndetse na Tanzaniya. Muri 1977 Christophe KANAMBE yitabye Imana asigira umugore we abana babiri b’imfubyi: Jenny KANAMBE na Hypolite KANAMBE.

Laurent Desire KABILA yahise ashaka umupfakazi Christophe KANAMBE yari asize ndetse afata abana be Jenny na Hypolite abagira abe ( enfants adoptifs ). Yakomeje gufasha uwo muryango w’inshuti ye ariko ku buryo budashimishije ku buryo babagaho nabi kandi yari afite amafaranga menshi.

 

Mu buzima bwe bwa kinyeshyamba, Laurent Desire KABILA yashatse abagore benshi bagera kuri 13, akaba yarababyayeho abana bose hamwe basaga 25. Ntiyakundaga kuba ahantu hamwe, buri gihe yarimukaga kubera impamvu z’umutekano we. Ibyo byatumaga atabasha gukurikirana uko bikwiye uburere bw’abana be.

 

Ibyo byatumye bamwe mu bana be batabasha kwiga neza, ndetse na Hypolite KANAMBE yareraga ntiyashoboye kurangiza amashuri yisumbuye. Uwo musore Hypolite KANAMBE ( usigaye yitwa Joseph KABILA ) kugira ngo abeho yakoze akazi kanyuranye mu mujyi wa Dar-Es-Salam na Kigoma muri Tanzaniya.

 

Joseph KABILA icyo gihe witwaga Hypolite KANAMBE, ababaga muri Tanzaniya icyo gihe bamuzi akora akazi ko koza imodoka mu kinamba, nyuma yabaye umushoferi wa Taxi, umukanishi, umukozi mu kabari,..Gukora iyo mirimo byatumye amenya neza ururimi rw’icyongereza ndetse n’igiswayire cyo muri Est Africa gitandukanye n’icyo abakongomani bavuga. Joseph KABILA kandi avuga ikinyarwanda cy’umwimerere akomora ku babyeyi be nk’undi munyarwanda wese wiyubashye.

 

Kuva muzi za 1986 icyo gihe Hypolite yageragezaga kwirwanaho akora akazi kanyuranye, Mzee Laurent Desire KABILA we ibyo kurwanya MOBUTU yari yarabishyize ku ruhande yirirwa yicururiza zahabu na diamand hirya no hino ku isi. Iyo forodi ye ngo yayinyuzaga cyane cyane mu Burundi, Rwanda, Tanzaniya.

 

Kuva muri 1990 intambara y’inkotanyi itangiye, Hypolite KABANGE ntiyigeze ashishikazwa no kujya mu gisirikari cya FPR nk’abandi basore b’abatutsi n’ubwo nyirarume James KABAREBE yari umwe mu baziyoboye. Yakomeje kwiberaho mu buzima bugoye kuko n’uwitwaga se ( Laurent Desire KABILA ) ntacyo yari amumariye.

 

Muri 1995, Hypolite KANAMBE ( ariwe Joseph KABILA ) yatashye mu Rwanda kimwe n’izindi mpunzi z’abanyarwanda zatahukaga ari nyinshi icyo gihe. Ageze i Kigali yakiriwe na nyirarume James KABAREBE amushyira iwe mu rugo ngo abe ariho yibera. Icyo gihe yari umushomeri nta kazi arabona.

 

Bidatinze, James KABAREBE yamushakiye akazi ko kuba kigingi ku ikamyo ye bwite yavanaga ibicuruzwa Dares-Salam ibizana i Kigali kuko yari amuziho ubwitonzi no kuba avuga neza igiswayire n’icyongereza. Ako kazi ngo yagakoze neza nyuma yaho James KABAREBE amuhemba kuba umushoferi we bwite akajya amutwara mu modoka ye. Abari mu gisirikari icyo gihe cyane cyane abashoferi bo muri Etat Major bose baramuziakora ako kazi.

 

Muri 1996 umushinga wo gutera Zayire hagamijwe gukuraho ubutegetsi bwa MOBUTU, kwica impunzi z’abahutu no kwigarurira uburasirazuba bwa Congo yari ikitwa Zayire wari umaze kunozwa. Paul KAGAME yashinze James KABAREBE gushyiraho umutwe w’ingabo wo gukora icyo gikorwa, kwinjiza abasore bashya no kubaha imyitozo.

 

Aho niho James KABAREBE yaboneyeho umwanya wo kwinjiza mu gisirikari mwishywa we akaba n’umushoferi we Hypolite KANAMBE alias Joseph KABILA. Ibyo byahuriranye n’uko kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi gifatanyije na Paul KAGAME cyari kimaze kumenyesha inyeshyamba Laurent Desrire KABILA ko ariwe ugomba kugaragara muri iyo ntambara nshya nk’umu rebelle w’umukongomani ushaka guhindura ibintu mu gihugu cye.

 

Hypolite KANAMBE alias Joseph KABILA yitwaye neza mu ngabo z’u Rwanda zari ziyobowe na nyirarume James KABAREBE cyane cyane ko atigeze anamuva i ruhande kandi niko yamuzamuraga mu ntera buri gihe.

 

Muri 1998 Kinshasa yafashwe n’ingabo z’u Rwanda, MOBUTU arahunga, maze James KABAREBE ashyiraho muramu we Laurent Desire KABILA kuba Perezida wa Congo. Ubwo James KABAREBE we yakomeje kuba Umugaba mukuru w’ingabo i Kinshasa. Hypolite KAMABE we nta mwanya ukomeye yahawe ariko yakomeje kuba hafi ya se wamureze.

 

President Laurent Desire KABILA ntiyatinze kwereka abasirikari b’abanyarwanda ko bagomba kuva muri Congo kuko atari iwabo. Ubwo yatangiye kwanga gukurikiza amabwiriza yahabwaga na Paul KAGAME ayanyujije kuri James KABAREBE.

 

Ubwo intambara ya mbere ya Congo yari irangiye, Laurent Desire KABILA yahise atangira gutera inkunga umutwe w’ingabo z’abahutu washakaga gutera u Rwanda kugira ngo uvaneho ubutegetsi bwa KAGAME. Aha niho batangiye kwiga uburyo bamwikiza bagashyiraho uwo bashaka uzajya yumvira amabwiriza bamuhaye.

 

Ku itariki ya 16 Mutarama umwaka wa 2000 President Laurent Desire KABILA yarishwe arasiwe mu biro bye saa tatu za mu gitondo. Umwana yareraga witwa Hypolite KANAMBE niwe washyizweho ngo amusimbure ahita yitwa Joseph KABILA ku mugaragaro.

 

Kuva Joseph KABILA abaye President yakomeje kurangwa no kubaha Paul KAGAME ndetse na nyirarume James KABAREBE. Umubano we na KAGAME wigeze ariko kuzamo agatotsi biturutse ku kibazo cya FDLR ariko bageze aho babyumva kimwe.

 

Ku itariki ya 27.02.2011 ingabo za General Faustin MUNENE zagabye igitero ku ngoro ya Josph KABILA zashakaga kumuhitana akizwa n’Imana. Icyo gihe General James KABAREBE yatabaye bwangu n’ibatayo y’abaparacomando birukana ingabo sa Faustin MUNENE, bafata ikibuga cy’indege ndetse na Perezidansi bagarura ituze i Kinshasa. Abo ba paracommando bahise bambara imyenda y’ingabo za Congo baguma i Kinshasa bakaba bashinzwe kurinda umutekano wa Joseph KABILA.

 

Nyuma yo kurahirira kuba Perezida wa Repubulika mu yindi manda nyuma y’amatora yo kuri 28.11.2011 yaranzwemo uburiganya, Joseph KABILA ntiyongeye kugaragara mu ruhame. Ntawe uzi niba arwaye cyangwa niba yihishe. Nguwo umunyarwanda utegeka Congo ku ngufu, abakongomani bakaba bakomeje gusaba ko yabavira mu gihugu agasubira iwabo mu Rwanda.

 

Moses  MUGISHA.

www.inyabutatu.com