Ese Dan Munyuza yaba yararoze Jack Nziza?

Publié le par Kanyarwanda

 
Amakuru dukesha ikaze iwacu aratangaza ko Jack Nziza yaba ari mu nzira yerekera aho yohereje abandi! Mu nkuru mperuka kwandika ifite umutwe ugira uti: "Kagame Nabihakana muzajya he?" akabazo kakunze kugarukamo ni akagira kati: "nyuma Ya Inyumba, Tom Byabagamba... ninde utahiwe?!" Utahiwe yaba ari hafi kwigaragaza. Mbese bene Gahini baba batangiye gukuranamo umwe umwe? Nimwisomere inkuru y'ikaze iwacu!
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse mu bantu begereye cyane Jack Nziza aravuga ko ubu ari mu bitaro, mu gihugu cya Kenya, aho yajyanywe ikitaraganya, kubera ko yari arembye cyane. Aya amakuru akomeza avuga Jack Nziza yatangiye kurwara mu mezi abiri ashize ubwo ngo yari asigaye ajya kwihagarika hakazamo n’amaraso. Ku itariki ya 04 Kanama, 2014, yahise ajya kwisuzumisha mu Buganda muri Kampala International Hospital, ariko ntiyaguma mu bitaro ataha mu Rwanda. Nyuma y’iminsi mike yongeye kuremba, tariki ya 30 Nzeli, 2014, yashyizwe mu bitaro bya Roi Faysal i Kigali. Mu gihe yari muri Roi Faysal ni bwo yarimo anagerageza gushaka visa ngo arebe ko yajya kwivuza mu gihugu cya Israheli, ariko ku mahirwe make ya Jack Nziza, israheli yamwimye visa. Nziza abonye ko Israheli yanze, yahise noneho asaba iyo kujya kwivuriza mu Buhinde, ariko nayo yatinze kuboneka. Uku kutabona visa yo kujya kwivuza hanze, byatumye uburwayi bwa Jack Nziza burushaho gukomera, kubera ko muri Roi Faysal ntacyo bamumariye. Niyo mpamvu ku wa gatanu tariki ya 17-10-2014, Jack Nziza yajyanywe byihuta cyane mu ndege yihariye kuvurirwa muri Kenya mu bitaro byitwa Aga Khan University Hospital, biri mu mugi wa Nairobi. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu avuga ko i Nairobi Jack Nziza yashyizwe mu gice cy’abantu barembye cyane bikabije (intensive care). Ayo makuru akomeza avuga ko Jack Nziza arembejwe cyane na Cancer ya prostate ngo igeze mu rugero rwo hejuru cyane (advanced prostade cancer), akaba nyine ariyo ituma yihagarika amaraso. Abazi iby’ubuvuzi bavuga ko bigoye cyane ko Jack Nziza yazarokoka iki kirwara, cyane cyane ko asanzwe anarwaye cya cyago cya SIDA, ni ukuvuga ko abasirikari be mu mubiri basigaye ari bake cyane bikabije, ubwo rero ntibizatangaze abantu vuba aha bumvise ko Jack Nziza, Kanyundo, dogiteri Kandoyi yabaye amateka!!! Urupfu rwa Jack Nziza rushobora kuzabera bamwe isomo ryo guhagarika kujya bacura imigambi yo kwivugana inzirakarengane. Jack Nziza ubu ari kurwana n’ubuzima kandi niwe wari umaze iminsi akora imigambi yo kwica perezida w’Uburundi, Petero Nkurunziza. ubu rero wabona Imana ikoze igitangaza Jack Nziza akitaba Imana, Nkurunziza agihagaze, maze tukongera tukavuga ngo: « URUCIRA MUKASO RUGATWARA NYOKO ».

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.fr