RWANDA: GEN JAMES KABAREBE YAKUYEMO AKARENGE, NONE BUTERA JEANNE AKA KNOWLESS YASUBIRANYE N’UMUKUNZI WE ISHIMWE CLEMENT.

Imyidagaduro

Tariki ya 25-01-2015 IKAZE IWACU yatangaje inkuru yavugaga k’ubusambanyi Gen James Kabarebe akorera abana b’abakobwa bakiri bato abashukishije amafaranga, maze akabatera cya cyago cya SIDA, ndetse bamwe akabatera n’inda. Bamwe muri abo bakobwa yagiye abohereza hanze y’u Rwanda, kugira ngo bajye kurererayo abo bana no kugira ngo bajye bivuza nta nkomyi, ariko hari n’abandi bakiri mu Rwanda baririra mu myotsi.

Mu bakobwa bazwi cyane Gen James Kabarebe yangije akanabatesha igihe harimo umucuranzikazi Butera Jeanne Aka Knowless, ubu uherutse gutsindira miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda muri rya rushanwa rya Bralirwa ryitwa PRIMUS GUMA GUMA. Uyu mukobwa wari usanzwe akundana n’umujyanama we mu by’umuziki, Producer Ishimwe Clément, yigaruriwe na James Kabarebe, maze Clément aterwa ubwoba, nawe araruca ararumira.

Ariko nyuma yuko inkuru y’ubusambanyi bwa James Kabarebe isohokeye ku IKAZE IWACU, Paul Kagame yahamagaje Kabarebe amwihanangiriza kuri ako kageso ke ndetse amubwira ko niyongera kubona izindi nkuru zimeze gutyo mu binyamakuru, azamufunga. Guhera icyo gihe nibwo Kabarebe yatangiye kwitaza Knowless, we atazi impamvu, kugeza nubwo yahimbye indirimbo abicamo amarenga ayita « TULIA », bivuga ngo ishyire mu mutuzo.

Muri iyo ndirimbo aririmba agira ati: « Tulia, tulia sitakusumbua tena……. », bivuga ngo ishyire mu mutuzo sinzongera kukugora….Ni ukuvuga ko Knowless yahoraga ahamagara umukunzi we, Kabarebe, atazi ko yabivuyemo cyera. Ubu rero nyuma y’amezi menshi, Knowless yongeye gufata icyemezo cyo gusubirana na Clément Ishimwe, wari umukunzi we nyakuri.

Clément ishimwe na Butera Jeanne aka Knowless, basubiye gukundana

Clément Ishimwe na Butera Jeanne aka Knowless, basubiye gukundana

Mu nkuru dukesha Bwiza.com, Knowless yanditse kuri instagram amagambo akomeye yerekana ko ubu ari mu rukundo na Clément. Yaranditse ati: « ubucuti si ikintu wakwandika ku rupapuro, kuko rushobora gucika, nta n’ubwo kandi wabwandika ku rutare kuko narwo rushobora gusaduka. Ahubwo,bwandikwa ku mutima w’umuntu, bukahaguma ubuziraherezo. Ndi kumwe nawe, nabonye inshuti nya nshuti,nzi neza ko izaba ihari kugeza ku iherezo ry’isi,nifuza ko imana iguha Imigisha yose yaguhitiyemo,ndetse ubuzima bwawe buzasendere umunezero,.isabukuru nziza y’amavuko Clement ishimwe”.

 

Sylvestre Mukunzi

Ikazeiwacu.fr