Ishyamba si ryeru mu bayobozi bakomeye kandi b’inararibonye
bo muri FPR Inkotanyi kubera icyemezo Paul Kagame yafashe cyo
kwigundiriza kubutegetsi. Umwe mu ntiti zikomeye za FPR ndetse akaba
yemerwa ku mugabane w’Afurika Bwana Donald Kaberuka yatanze impuruza yo
kwitandukanya n’abantu bashaka kwica itegeko nshinga bahindura ingingo
y’101. Kaberuka akaba asanga icyo gikorwa cyo guhindura iyo ngingo
gisoshobora gukururira u Rwanda amakuba akomeye akaba yatuma asubira mu
buhunzi ! Kugeza ubu ntacyo FPR iravuga kumugaragaro ku ihindurwa
ry’itegeko nshinga, uko guceceka kwayo kukaba guteye amakenga bitewe ni
uko abenshi bagize uwo muryango bashaka kubahiriza itegeko nshinga. Hasi
aha tubagejejeho inyandiko Donald Kaberuka yagejeje kubanyarwanda.
Iyi nyandiko ikaba iri kunyura ku mbuga nyinshi mpuzambaga
ndetse na telefone zigendanwa:
Musubize Amaso inyuma murebe aho twavuye
Amateka yacu nk'Abanyarwanda yatwigishije byinshi. Ni benshi bitanze ngo
u Rwanda rugere kwiterambere; Ni benshi bamennye amaraso yabo ngo
barubohoze.
Nabaye lmpunzi igihe kinini, Sinshaka kubona Aba hunga lgihugu cg Abapfa
bazira lngingo y'l01. ltegeko Nshinga ryanditswe neza kandi
rirasobanutse. U Rwanda n'igihugu kigendera ku mategeko.
Bivuga ko nta muntu urihejuru y'ltegeko. Nk'Abanyarwa nda reka twige
Kubaha Amategeko twitoreye; Nsabye Urukiko rw'ikirenga kurengera ltegeko
Nshinga.
Ntiryashyiriweho Umunyarwanda runaka, ahubwo ryashylriweho Aba
nyarwanda, ritorwa n'Abanyarwanda. Nitanduka nije nuwavugurura
iritegeko munyungu ze, bwite. Hato, Ejo amateka atazabimbaza, nemera
Demokarasi.
Afurika ntizigera itera imbere mugihe,uburenganz ira bw'ibanze bwa muntu
budahawe Agaciro .
Abagiye inama itnana irabasanga.
Dr Donald KABERUKA
Murakoze