Mu gihe benshi bahanze amaso itariki ya 13/07 ku byerekeye irangizwa ry'urubanza rwa Col Karegeya, hari inama yo kumukomesha yateraniye i Kigali none mu rwego rwo gutegura ukuntu icibwa ry'urubanza ritatamaza Mzee Kijyana.
 
Amakuru dukesha abegereye cyane iby'urwo rubanza ni uko abacamanza bamaze kwerekana ko Col Karegeya arengana. None rero akazu kiyemeje guhindura abo bacamanza kagashyiraho abandi bashya. Umucamanza mukuru w'Urukiko yashyizwe ku ruhande ari we General de brigade Karyango ngo kubera impamvu zo kutamenya gusoma no kwandika nk'uko abanyakazu babivuga. Ariko se ubundi ajya gushingwa iyo mirimo byari byagenze gute?!
 
Amakuru twamenye ni uko kuwa 13/07 urubanza ruzacibwa n'abajuji bashyashya kandi ngo bakazamukatira imyaka nibura itari hasi y'itatu. Ni ukubitega amaso. 
 
Pawulo Kagame mu mazi abira!
 
Amakuru dukesha abantu bakurikiye ibirori byizihizaga Intsinzi yo kuwa 04/07/1994 i Kigali, aratumenyesha ukuntu Kagame yizihije uwo munsi ari ku ngoyi y'ubwoba ku buryo ngo abantu benshi baguye mu kayubi. 
 
Abasirikare bari bategereje ko Kagame yinjirira mu bikingi by'irembo byabugenewe n'uturumbeti baraheba, hinjira Nyiramavugo Nyiramongi nyina wa Cyomoro, nawe umugabo we anyura mu Cyanzu yinjira bucece aricara.
 
Ababikurikiranira hafi bemeza ko abapfumu ba Muzehe Kijana bari bamubwiye ko ngo uwo munsi bashobora kuwumuhitanaho. Muzehe wacu yumvira abapfumu, ku buryo bamugejeje aho kwinjira yububa  mu kibuga cyitwa amahoro. Ngaho aho u Rwanda rugeze!
 
Kagame mu Budage kureba Mundial?
 
Akandi gashya ni uko ngo Kagame yaba yaranyarukiye mu Budage kwirebera finale ya Mundial ejobundi kuwa 09/07. Abanyarwanda bakomeje kwibaza byinshi kuri urwo ruzinduko rutunguranye. Kagame ngo yaba yari aherekejwe na Mme Conso Rusagara, bamwe bakaba babibonamo ibihembo uyu mudamu yahawe kubera ibikorwa "byiza" umugabo we akomeje kugaragaza mu kazi ke ko kugambanira bamwe mu banyarwanda batakijya imbizi n'akazu. Kagame ngo yari kumwe kandi na Madamu Museminari Rose Mary hamwe n'abandi tutashoboye kumenya.
 
Hari abibaza icyo bene izo ngendo zimariye rubanda bakavuga bati ese ahubwo ayo mafaranga bayafashishije abanyabugesera bakareka kurisha kubera inzara.
 
Ngurwo u Rwanda rw'intsinzi.
 
Pop_info2005@yahoo.fr