MONTREAL: PAUL KAGAME YANGIWE KWINJIRA MURI CANADA!

26 septembre 2015

Source: IKAZE IWACU

Ububanyi n'amahanga

Uyu munsi tariki ya 26-09-2015 nibwo muri Canada mu mugi wa Montreal, habereye ihuriro ry置rubyiruko rw段ntore bise  サGLOBAL YOUTH CONVENTION サ. Muri iyi nama yahuruje intore zituye muri Canada na USA, harimo n段zavuye mu Rwanda, nka Muhire Louis, wahoze atuye muri Canada na Eric Moses Gashirabake. 
 

Eric Moses Gashirabake, uri hagati, ni umwe mubateguye GLOBAL YOUTH CONVENTION

Ariko umushyitsi mukuru wari witezwe ni intore ngo izirusha intambwe, umwicanyi ruharwa Paul Kagame, wari umaze igihe azenguruka amahanga ashakisha abamafia bo kumushyigikira mu ntambara ari gushora mu Burundi na Congo, ubu akaba yari ageze i New York muri USA ahari kubera inama rusange y置muryango w誕bibumbye.

Amakuru agera ku IKAZE IWACU aturutse ahantu hizewe neza avuga ko iby段ntore imbwa zabirwaniyemo, kubera ko Paul Kagame ejo tariki ya 25-09-2015, yashyikirijwe ubutumwa butamuguye neza na gato. Ubwo butumwa bwamubwiraga ko niyibeshya agakandagira ku butaka bwa Canada, inkiko zaho zizamufata, kandi abategetsi ba Canada ntacyo bazamufasha, ko bizaba ngombwa ko yisobanura ku byaha by置bwicanyi ashinjwa mu rukiko.

Ubu butumwa abategetsi ba Canada babugejeje kuri ambasade y置 Rwanda muri Canada iri mu mugi wa Ottawa. Babwiye ambasade ko abatavuga rumwe na leta ya FPR bamaze kugeza ikirego mu nkiko za Montreal, kandi ko ababunganira (Avocats), biteguye guhita basaba urukiko guta Kagame muri yombi, nahagera.

web-nw-wo-us-rwanda-0520Kagame ngo akimara kumva ubu butumwa yahise arakara cyane, ariko kubera ko ari n置munyabwoba yahise akubita agatima ku biherutse kuba kuri Gen Karenzi Karake mu Bwongereza, maze ahitamo kuguma i New York. Aya makuru akomeza yemeza ko Kagame ubu ngo yariye karungu, aho kumva ko ubwicanyi bwe bumaze kurenga urugero, ngo ari gushinja ambasade ya Canada n段ya Amerika kuba ari abaswa batazi gutegura ibintu neza, bakamutumira mu minsi mikuru idafite shinge na rugero.

Ibi kandi byabaye ba basirikari ba Kagame bashinzwe kumurinda barageze i Montreal guhera ejobundi, uyu munsi rero ngo bazindukiye ku nzu aho ibirori byagombaga kubera, maze amasaha yegereje ko Kagame ahagera, bababwira ko atakije kubera impamvu zitunguranye. Abari muri ibyo birori ngo bakomeje kubona abo basirikari bisihinga muri za koridoro, babuze iyo berekeza. Ikibazo kandi nuko bari na benshi cyane badashobora kwihisha mu bandi bantu. Amakuru aturuka i Montreal yemeza ko abo basirikari bose hamwe bari 24.

Ngo byari biteganijwe ko Kagame yari kuza muri ibyo birori ari kumwe na Jeannette Kagame n置mukobwa wabo Ange Kagame. Ikindi ngo nuko byari kuri gahunda ko Ange Kagame nawe yari gufata ijambo. Ubwo rero Jeannette Kagame akimara kummva ko umugabo we ashobora gufungwa i Montreal, ngo yakomeje guhamagara kuri telefoni mubyara we Shakila Umutoni (ni umwana wa mubyara wa Jeannette), ubu usa naho ari we ambasaderi w置 Rwanda muri Canada, amubaza niba koko ntacyo yakora.

Byarangiye byanze maze Jeannette arababara cyane ngo umuryango wose wari wishimiye cyane kubona Ange Kagame avuga bwa mbere ijambo imbere y誕banyarwanda. Uyu muryango wa Kagame ugeraho ugakabya ukumva ko abanyarwanda ari ibikoresho byabo, batobatoba uko bashaka, bakica, bagafunga cyangwa bakohereza mu buhungiro.

Ngayo nguko amakuru y置mwami w置 Rwanda, amaherezo izerera rye rizahagarara aruko bamutaye ku wa kajwiga. Amakuru ava i Montreal kandi avuga ko hari n誕banyarwanda, abakonomani n誕barundi bari babukereye, bigaragambya bamagana umwicanyi Kagame, none Canada yakoze yamuhejeje inyuma y置mupaka.

Irebere uko bari baje kumwakira