RWANDA: DUSOBANUKIRWE N’IYICA RUBOZO RIKORERWA I KAMI NO MU MAGEREZA.

17 juillet 2014

Umutekano

Uwavuga amahano akorwa n’ingabo za FPR mu kigo cya Maneko/DMI, i Kami, byatwara amapaje amagana y’igitabo. Ariko ntibyatubuza muri Shikama kubanyuriramo mu ncamake, akaga abantu bahajyanwa (bahicirwa, bahafungirwa) bahura nako. Ubundi kugirango ubone cyangwa umenye Maneko wa Kagame ni ibintu bitoroshye kubera ukuntu biyoberanya kandi uburyo ari umurundo, akenshi abantu birirwa banyuranamo n’izo Maneko ariko batazi ko arizo. Maneko nyinshi nta myenda ya gisirikare zikoza. Imodoka zifite ibyapa bya gisirikare ntupfa kuzibabonana.
Jack Nziza na Paul Kagame, abakuru b'amashitani yo muri DMI

Jack Nziza na Paul Kagame, abakuru b’amashitani yo muri DMI

Uko kwiyoberanya bituma basoza akazi kabo neza ko kwica, gushimuta no kwiba bitabagoye. Shikama irakumenyesha ko izo nsoresore z’Abatutsi zikuriwe na Jenerali J.Nziza, nawe akaba akuriwe na Kagame, zisa nk’aho zitagira umutima muntu nkaba ariyo mpamvu nagereranyije ibikorwa byazo n’ibikorwa bishobora kuba bikorerwa mu kuzimu kwa shitani.

Camp Kami, indiri y’abo bakozi ba Rusuferi

Ikigo cya Kami, ni ikigo kizwi n’abantu hafi ya bose mu Rwanda no hanze. Ariko igitangaje ni uko abantu bahavuga cyane nk’abahazi kandi nemeza ko 99.9% by’abahavuga batigeze bakandagizayo ikirenge ku mpamvu z’uko « ntawujyanwa i Kami ngo ahave ». Uko kuhavuga utahazi, byerekana uburemere bw’ibihakorerwa! 

Maneko zikorera i Kami, ni abasore bizewe i Bukuru, bakaba ari Abatutsi batavangiye kandi bakaba abantu batojwe kubabaza ikiremwamuntu mu buryo bushoboka bwose. Nta mpuhwe bagira, nta nubwo bazi ko Imana Ibaho. Imana yabo ni Afande kibamba Kagame, Yezu Kirisitu wabo akaba Afande kaganga J.Nziza.

I Kami hafungirwa bande?

Col Franco Rutagengwa, chef wa DMI

Col Franco Rutagengwa, chef wa DMI

I Kami hafungirwa hakanicirwa umuntu wese yaba umusivile cyangwa umusirikare, Kagame na Nziza bashaka kwica mu ibanga. Abenshi mu bajyanwa i Kami, hari amabanga baba bashaka kubavanamo cyangwa hari igikorwa gitindi bashaka ko bakorera Kagame ku ngufu. Abenshi bicirwa i Kami, ni abantu bajijutse akaba ariyo mpamvu icyo Kigo giherereye mu Mujyi aho usanga inararibonye nyinshi mu bintu bitandukanye. Kami ibarizwa mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.

Iyica rubozo rikorerwa i Kami

Iyica rubozo ku basirikare:

Umusirikare ujyanwa i Kami aba ari umusirikare ukekwaho icyaha gikomeye cyane. Icyaha gikomeye kuri Kagame umusirikare ashinjwa na Kagame, ni « gukekwaho gukorana n’umwanzi, kunanirwa kwica uwo bagutumye no kunenga ubwicanyi bwa Kagame ».

Iyo uhamwe na kimwe muri ibyo byaha, ujyanwa i Kami maze ukakirwa n’uwo bita Arapi (umusirikare watojwe guhana yihanukiriye koko). Arapi utajya aseka niyo bibayeho, aseka afatanyije amenyo, ahita atangira akazi yatojwe ko kuvurunga (kubabaza birenze urugero).

Uburyo Amarapi y’i Kami akoresha avuruga, butandukanye n’uburyo busanzwe bwo kuvurunga aho umusirikare bamutegeka kwigaragura mu kiziba nk’ingurube, gukunja ngumi no kwikorera isi:

Abakora ako kazi ko kwica ni benshi kuko Maneko ni nyinshi cyane kandi bagabanyijemo ibice byinshi. Harimo abashimuta, abica, abarinzi n’abandi ku buryo gutangaza ngo Sgt cg Private kanaka niwe wica, ibyo sibyo byihutirwa ahubwo uwatungwa agatoki cyane ni ubaha amabwiriza ariwe Kagame akungirizwa na Nziza hamwe na ba Gasana, Udahemuka, Munyuza, Karenzi Karake n’abandi. Andi mazina ndumva azandikwa mu gitabo tuzategura kirebana n’ubwicanyi bwa FPR.

Iyica rubozo ku basivile

Nuko nta musivile warokokeye i Kami kuko bose bicwa cg bakabikwa ahantu batabona uko batanga ubuhamya (nka Kizito ), ariko niba koko abantu bazahura mu ijuru, ubuhamya bw’abaguyeyo buzatera amatsiko menshi. Iyo uri umusivile, ukajyanwa i Kami, hari ikirongozi winjiriramo inkuta zacyo zuzuye ibiremve by’amaraso kandi akiri mashya. Ubwo ni uburyo bwo kuguteguza urupfu niba utemeye ibyo usabwa:

Jack Nziza na Dan Munyuza nibo bamaze abantu babashimuta

Jack Nziza na Dan Munyuza nibo bamaze abantu babashimuta

Kubera iyica-rubozo rikorerwa abajyanwe i Kami yaba ari Abasivile cyangwa Abasirikare, bituma nta numwe ubasha kuharokokera. Shikama irakumenyesha ko n’uwo batishe, yemera ibyo bamuhatira ku ngufu. Niyo mpamvu ba Lt Mutabazi, Kizito Mihigo, private Kalisa, bemeye ibyo bashinjwa uretse ko umusirikare aba ari umusirikare, Mutabazi na Kalisa bageze mu rukiko banze gukomeza kwemera ibinyoma bahatiwe i Kami.

Uwo bishe baramuzahaza pe. Dore uko Me Bernard Ntaganda yavuye muri gereza ameze.

Uwo bishe baramuzahaza pe. Dore uko Me Bernard Ntaganda yavuye muri gereza ameze.

Banyarwanda, ubu bwicanyi buzakomeza kugeza ryari? Shikama irakubaza: ese ubakuriye (Kagame) murabona hari icyizere cy’uko azasubiza inkota mu rwubati? Uwaba abikeka yaba yigiza nkana kuko Kagame ubwe yatangarije i Nyabihu ko agikomeje kwica kandi ahubwo agiye kujya yica ku mugaragaro, ku manywa y’ihangu.

Iki nicyo gihe ni nako kanya ko kwishakamo igisubizo dufitiye ubushobozi uko turi miliyoni cumi n’imwe (11, 000, 000) dukuyemo abantu ijana (100) bagize Agatsiko kiganjemo Abagande kakaba kagiye kutumarira ku icumi turebera gusa.

 Mwumve uko Me Bernard Ntaganda nawe asobanura iyica rubozo rikorerwa mu magereza:

Source: Bakizimbwa Pawulo Kizito

Shikamaye.blogspot.com,