KIGALI: JEANNETTE KAGAME AKOMEJE GUSAHURA IGIHUGU AKORESHEJE SOSIYETE YE YITWA ォ KASANOVA サ.

3 juin 2014

Ubukungu

Leta ya FPR ubu izwi nk誕gatsiko k誕mabandi nkuko Evode Uwizeyimana yigeze kubivuga, ntabwo yihishira mu bujura bwayo, ariko iyo bigeze ku mwamikazi w置 Rwanda, Jeannette Nyiramongi Kagame, bihinduka umwaku. Igihe umugabo we Paul Kagame aba ahugiye mu gusahura igihugu cya Congo, ashyira muri cya gisosiyete kabuhariwe mu kumira ubukungu bw置 Rwanda, CRYSTAL VENTURES, umugore we aba nawe ari kurundarunda umutungo w段mbere mu gihugu.

 

Jeannette Nyiramongi aba yibereye mu nama za leta ngo yirebere uko barya ibyo aba yabagemuriye.

Jeannette Nyiramongi aba yibereye mu nama za leta ngo yirebere uko barya ibyo aba yabagemuriye.

Mu bujura bw置yu mudamu, yagiye yigana neza neza uko umugabo we n誕bandi bajura bo muri FPR bagiye bakora. Iyo bagiye kwiba umutungo wa leta, bashinga amasosiyete ubundi bakajya bayahesha amasoko, ubusanzwe aba agomba gupiganirwa n誕bacuruzi bose, maze utsinze akaba ari we uhabwa isoko. Muri FPR si ko bigenda, kubera ko ibyo bikomerezwa biba bifite amakuru ahagije ku mishinga leta iteganya, bahita bashinga ayo masosiyete kandi bagashyiraho n段gitugu, bakabona amasoko batagiye mw段piganwa.

Tugarutse rero ku bujura bwa Jeannette Nyiramongi Kagame, mu mwaka wa 2008, yashinze isosiyete ikora ibyo bita Catering, n置kuvuga, gutekera abantu benshi, gukora isuku, kugemura ibiryo mu minsi mikuru n段bindi bijyanye nabyo. Iyi sosiyete, yayise KASANOVA, ikaba ifite ibiro ku Kacyiru mu nzu ya musaza we witwa Richard Murefu, nawe w段gikomerezwa muri FPR. Kasanova yagiye ihabwa amasoko menshi cyane muri leta, aho ariyo igemura ibikoreshwa mu manama na za mbwirwaruhame zikoreshwa na za ministeri zose. Kasanova kandi niyo igemurira ibiryo abasirikari barinda Paul Kagame, bita ォ Presidential protection Unit サ, bo muri Republican Guard. Igitangaje muri ubu bucuruzi bwa Jeannette Kagame nuko yunguka amafaranga atabaze, ariko amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse ahantu hizewe neza yemeza ko Kasanova nta n段giceri yishyura mu misoro.

Urugero rw置kuntu Kasanova ikorera akayabo ni urwa ya nama ngaruka mwaka ya Banki nyafrika itsura amajyambere (BAD) iherutse kubera i Kigali. Kasanova niyo yari ifite kontaro yo kugemura ibyakoreshejwe byose muri iriya nama, murumva za miliyoni yakoreye. Amakuru dukesha umuntu uzi neza iby段yi sosiyete, avuga ko muri uyu mwaka nanone Kasanova yinjije amafaranga arenga miliyoni 30 z誕manyarwanda, gusa mu gusukura no kugemura ibyakoreshejwe muri ya nama ya 11 y置mwiherero w誕bayobozi yabereye mu kigo cya gisirikari cya Gabiro tariki ya 28-30 Werurwe 2014.

Iyi sosiyete kandi niyo ifite isoko ryo kugemura ibikoreshwa byose muri ya manama aba buri mwaka bita ォ Umushyikirano サ. Urugero umwaka ushize mu nama y置mushyikirano yabaye mu Kuboza tariki ya 13-14, Kasanova yinjije amafaranga akabakaba miliyoni 15 z誕manyarwanda mu minsi ibiri gusa.

Ikindi Ikaze iwacu yashoboye kumenya nuko mu mpera z置yu mwaka, Kasanova izabona kontaro nshya ifite akayabo ka miliyoni 600 z誕manyarwanda. Iyi kontaro n段yo gukora amasuku no kugemura ibiribwa mu magereza yose y置 Rwanda. Umwaka ushize iri soko ryari ryarahawe isosiyete yitwa ォ AGRIBUSINESS LIMITED サ, yari yatsinze andi masosiyete mw段piganwa, ariko Jeannette Nyiramongi ntiyabyishimiye, yakomeje gukubita agatoki ku kandi, akomeza kotsa igitutu ministre w置mutekano, Musa Fazil Harelimana, ufite amagereza mu nshingano ze, none ubu birangiye iryo soko ryatswe Agribusiness, rihabwa Kasanova izatangira ako kazi ku mwisho w置yu mwaka. Ubu Agrobusiness ihindutse ikigarasha gicitse. Ngayo nguko, iby置mwamikazi w置 Rwanda, Jeannette Nyiramongi Kagame urya ntahage, akaba asigaye ameze nka ya ォ SIHA RUSAHUZI サ.

Akanyamuneza aba ari kose nyuma yo gusahura igihugu
Akanyamuneza aba ari kose nyuma yo gusahura igihugu

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.fr