Kimisagara : Baratabariza ushobora gucika amaboko kubera amapingu yambitswe

Yanditswe kuya 28-01-2014 - Saa 15:05' na Jean Claude Ntawitonda
Abaturage bo mu kagari ka Kimisagara, Umurenge wa kimisagara mu Karere ka Nyarugenge baratabariza Nsabimana Emmanuel w’imyaka 25, kuri ubu ufite amaboko arembejwe n’ibisebe avuga ko yatewe n’amapingu yambitswe, atwawe kubwo kwambara imyenda isa nabi.
Nyuma yo gukurwaho amapingu, akaboko k'iburyo ke ntigashobora gukoreshwa kubera uburyo kangiritsemo bitewe n'amapingu yambitswe
Uburyo uyu musore yafashwemo
Nsabimana bakunda kwita Njongo, we yabwiye IGIHE ko ubwo yafatwaga, yafashwe na ‘local defense’ uzwi ku izina rya Ndagacakiye, ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2014 ubwo yari aryamye mu gikari cy’aho akunze kurangurira inzoga ku Kimisagara. Kurangurira abantu inzoga ni nako kazi asanzwe azwiho bakanakamuhembera kimwe n’icyo yita gutumika cyane.
Nsabimana yagize ati : “Ndagacakiye n’abandi bari kumwe bansanze mu gikari ndyamye kwa boss, anjyana avuga ko nambaye nabi.”
Nsabimana avuga ko yagaruwe ku Kimisagara ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2014, akuwe muri Transit center ya Gikondo mu karere ka Kicukiro, ari na ho avuga ko yambikiwe amapingu akanakubitwa.
Kubwo kutagira mituwele kumuvura byananiranye
Abaturage bamuzi ubu barimo kumusabira abahisi n’abagenzi, kugira ngo babone amafaranga ahagije yo kuba bamufasha kujyanwa kwa mugaganga akavurwa, nyuma yuko bamujyanye ahitwa Kwa Nyiranuma bakimubona yangiritse amaboko, maze bamugezayo ntiyakirwe ngo avurwe kuko nta bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) yari afite.
Umwe mu basore usanzwe akoranaga na Nsabimana, we asobanura ikibazo cya Emmanuel agira ati : “Twakekaga ko Nsibamana agifunzwe. Twatunguwe no kumubona amaboko ye yarangiritse kubera amapingu. Ariko nkanjye dusanze tukorana mu kwikorerera abantu inzoga, twasabye ko bamureka kuko tumuzi barabyanga baramutwara.”
Umwe mu bayobozi b’imidugudu ya Kimisagara, utashatse kuvugwa izina yongeyeho ati : “Kubera ko twari dusanzwe tuzi uyu Nsabimana nk’umwana wumvira kandi w’inyangamugayo, twahisemo kumujyana kwa muganga ariko byanze. None ubu turimo gusaba uhise wese kugira ngo atange ubufasha uko ashoboye.”
Aba baturage bari bashungereye aho Nsabimana yari ari gusabirwa amafaranga, bavuga ko ubwo Ndagacakiye yatwaraga Nsabimana babonaga ari umukwabo wogufata inzererezi usanzwe, ariko kuko bari basanzwe bazi uyu musore bamusabira kurekurwa biranga biba iby’ubusa.
Ifatwa rya Nsabimana bivugwa ko nta ruhare rwa Polisi rurimo
Uyu musore afatwa ku itariki ya 24 Mutarama 2014, yafashwe na Local Defense gusa nta mupolisi wari uherekeje Ndagacakiye wataye muri yombi Nsabimana.
Ndetse amakuru ariho ni uko kuri uwo munsi wo kuwa Gatanu nta gikorwa cy’umukwabo rusange kigeze kigaragara muri Kimisagara, ku buryo bamwe bakeka ko byaba birimo ikindi kibazo cyihariye.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Urbain Mwiseneza, yasobanuye ko Nsabimana yari guhita atanga ikirego kuko bigoranye ko Polisi imukurikirana itaramenya ikibazo cye n’uko yaba yararenganye.
SSP Mwiseneza yagize ati : “Ibyo ntabyo tuzi ariko aramutse agiye kuri sitasiyo imwegereye bamufasha byihuse ndetse n’ikibazo cye kigahita gikurikiranwa kuko icyo polisi ishinzwe ni ugutabara no kurenganura abaturage.”
Ku ruhande rwa Polisi, abaturage nabo ngo bari bakwiye kubanza kugaragaza ikibazo kuri Polisi kugira ngo umusore abe yavurwa anakurikiranwe na Polisi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara bumaze kwemeza amakuru y’uko uyu musore yashyize akaza kujyanwa kwa muganga na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge, ikimara kubimenyeshwa.
Bamwe mu baturage bafite ubwoba ko aka kaboko ka Nsabimana gashobora gukurizamo izindi ndwara bitew n'uko katangiye kuzana amashyira
Aka kaboko ke k'ibumoso niko konyiye ashobora kwiyegamiza kuko ariko katangiritse bikabije
Abaturage bahoze basabira Nsabimana amafaranga yamufasha kujyanwa kwa muganga akavurwa, mbere y'uko Polisi ihagoboka ikamujyana kuvurwa kuko ngo mbere atari yavuwe bitewe no kutagira mutuelle
ntawiclaude@igihe.com