KUKI PEREZIDA UGIYE GUSURA ABANYARWANDA MU GIHUGU RUNAKA AGOMBA :
 - KWINGINGA ABANTU KUZA KUMUREBA CYANGWA KUMWAKIRA ?
 - KURIHIRA ABANTU INGENDO ZO KUZA KUMUREBA CYANGWA KUMWAKIRA ?
 - GUPAKIRA ABANYARWANDA BABA MU RWANDA NGO BAJYE KUMWAKIRA IYO AGIYE ?

 
Nagerageje gusesengura ikibitera nsanga mu magambo make ari

 
- Nta kizere yifitiye ubwe kimwe na bamutegurira izo ngendo, cyatuma yizera ko abo agiye asanga bashishikazwa no kuza kumureba , kumwakira, kumwumva nkuko byigeze kuba bigenda,
- Yamaze ( bamaze) kubona ko yataye isura n'ikizere abanyarwanda kimwe na abanyamahanga bari bamufitiye,
- Kuba akeneye kureba uko yasana isura ye  mu kwerekana ko agikuzwe , agomba kwinginga abantu, byaba ngombwa akabagura , akabagurira ibyobashaka ariko bakaza kugwiza umurongo .

 
Kuri jye nageze ku mwanzuro ukurikira :

 
Ingoma ya Kagame /FPR kimwe ni zindi nyinshi tuzi kandi twabonye , igeze mu marembera. Isigaye ihongera umuhisi n'umugenzi ngo ayikomere amashyi. Igeze aho itangiye gusaba abo yirukanye.
Abo banyarwanda bose izo nkoma mashyi zirukamo zibasaba kuzajya kwakira Kagame, abo bose barayihunze abandi nta kizere yabahaye cyatuma bataha mu rwababyaye bahitamo kwigumira mu mahanga. 
Igeze aho itera ikiyikiriza. 

 
Isigaye itegura ingendo yarangiza ikanahatira abanyarwanda baba mu Rwanda ko bagomba kuzajya kwakira Kagame mu mahaga nkaho aho mu mahanga nta banyarwanda bahaba.
Ubu byo birakabije aha i Kigali, abacuruzi bashyizwe ku nkeke, ngo bagomba kugenda , ngo utabashije kugenda agomba kureba undi muntu arihira ticket maze akagenda. 
Birenze kwemera.

 
Makara, Nduhungire, Rwemalika et cie, ni mukanguke burakeye. Nimurebe ukuri kuko gutangiye kubamurikira nubwo mukomeje munangira mukigumira mu mwijima. Ariko nongere mbabwire amaherezo muzibonera kandi si kera.

 
Naho Kagame/ FPR, nababwira nti : Urugendo rwiza, mwasuye u Rwanda , mwiyereka abanyarwanda n'abanyamahanga, mwariyerekanye uko muteye, mwahahishije uRwanda n'abanyrwanda , ahasigaye ni mubise abandi nabo bajye mu myanya , kuko niko bigenda. Ibihe biha ibindi.

 
Ariko mugende muzi ko "musize umugani mu Rwanda , mu banyarwanda, mu karere no mu mahanga" .

 
D.B

*DHR* Re: [rwandanet] RE: Ingoma ya FPR isigaye itera ikiyikiriza.

Vendredi 3 juin 2011 12h52