NAIROBI: UMUTANGABUHAMYA KU IHANURWA RY棚NDEGE YARI ITWAYE NYAKWIGENDERA HABYALIMANA JUVENAL YASHIMUSWE NA DMI MU MUGI WA NAIROBI.

18 novembre 2014

Umutekano

Ejo tariki ya 17-11-2014, Radio mpuzamahanga y誕bafaransa RFI yasohoye inkuru ivuga ko umunyarwanda wari wemeye kuzatanga ubuhamya ku ihanurwa ry段ndege yahitanye nyakwigendera Habyalimana Juvenal na mugenzi we w旦burundi, Cyprien Ntaryamira n誕bari muri iyo ndege bose, yashimuswe n誕bantu batazwi kandi yari hafi kwerekeza mu Bufaransa aho yagombaga guha ubuhamya abacamanza, Marc Trevidic na Nathalie Poux bamaze imyaka bakora iperereza kw段hanurwa ry段riya ndege.
 

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Nairobi muri Kenya aho uwo mutangabuhamya yari atuye, avuga ko iri shimutwa ryakozwe nta shiti n段nzego z段perereza z置 Rwanda, DMI. Uyu mutangabuhamya ubusanzwe ngo witwa Gafira Emile ariko akaba yari yarahinduye amazina akaba i Nairobi yari azwi ku mazina ya Emmanuel Mugisha ngo yari amaze amezi abiri gusa ahungiye muri Kenya, akaba yari atuye ahitwa Waithaka (Dagorethi), kandi ngo akaba yikoreraga ubucuruzi buciriritse.

Aya makuru akomeza avuga ko ishimutwa ry置yu mugabo ryabaye ku wa kane tariki ya 13-11-2014 mu ma sa sita z段joro. Ngo abamaneko ba DMI bamugezeho bafashijwe n置mututsi w置murundi w段mpunzi witwa Tharcisse Ntiranyibanyira ariko ubu akaba yiyita Kana Astera, waje i Nairobi muri 2006 acitse ngereza yo ku Mpimba i Burundi. Uyu Tharcisse cyangwa Kana Astera ngo yari inshuti ya Gafira Emile ndetse ngo bari banaturanye.

Bajya kumushimuta ngo bamusanze iwe ahitwaga I Waithaka (Dagorethi) ubwo yari atashye ageze ku nzu ye. Aya makuru kandi yemeza ko yari yiriranywe umunsi wose n置riya Thariscise kandi nubwo ngo no mu masaha akuze cyane nka saa tatu n段gice z段joro bari kumwe cyane ko nyine bari baturanye. Icyerekana ko uriya Tharcisse yagize uruhare rugaragara mu gufatisha uriya mugabo nuko iyo nkuru ikimara gutangira kuvugwa, Thariscise yahise ajya kwihisha kuburyo yabonetse ku cyumweru tariki ya 16-11-2014 ari kumwe na bamwe mu bakozi ba ambasade y置 Rwanda i Nairobi ahitwa Ngong Road.

Ishimutwa rya Emile Gafira ntiryasakuje cyane kubera ko atari azwi, kubera ko ari bwo yari akigera i Nairobi, kereka gusa abanyakenya baturanye bumvise ngo ataka cyane ndetse ngo babonye abantu 3 b誕bagabo baje mu modaka idafite plake y段nyuma bamufata bahita bamuniga bamunaga mu modoka yari ihamaze akanya ihagaze imbere y段we, nuko bahita bamuka nka ォ Safari rally サ.

Aba banyakenya ngo bahise batabaza police ariko nta cyo yakoze kugeza n置bu bivugwa ko bariya ba DMI baba baramwishe akigezwa muri Ambasade y置 Rwanda, umurambo bakajya kuwuta ahantu hatazwi. Uretse ngo kuba uyu Gafira Emile yari yemeye kujya gushinja Paul Kagame guhanura indege ya Habyalimana Juvenal, ngo muri DMI banamushinjaga kuba ari umuyoboke wa Kayumba Nyamwasa ni ukuvuga uwa RNC. Amakuru ava mu bamaneko ba DMI kandi avuga ko ubu Kagame amereye nabi abicanyi be abashyiraho igitutu ngo kuki batica abantu bose bashyizwe kuri liste A? Harahagazwe!!!