RWANDA: URUTONDE RW’IBIGO N’IMIBARE Y’ABAZIRUKANWA MURI LETA RWAMENYEKANYE.

21 juillet 2014

Amakuru

Rya vugurura ry’inzego za leta ryari ritegerejwe, risa nirigiye kutangizwa. Mw’itangazo Ministre ushinzwe abakozi ba leta bwana Anastase Murekezi yashyize ahagaragara, ryerekana urutonde rw’ibigo n’imibare y’abakozi bazirukanwa. Ikigaragara cyane, nkuko byari mu nkuru yanyuze hano ku rubuga ubushize, nuko ibigo cg za ministeri, ibikomerezwa bya FPR bikoramo, nta watirimutse ahubwo bagiye bongererwa imyanya.
Anastase Murekezi, Ministre w'abakozi ba leta

Anastase Murekezi, Ministre w’abakozi ba leta

Ingero ni nka ministeri y’ubuzima ishamikiyeho za business zose za Jeannette Kagame, nk’imiti ya Sida, ibikorerwa mu Mbuto Foundation n’ibindi. Indi ministeri ni iy’imari izongererwa abakozi 27. Minadef yo izongererwa abakozi 13. Cya kigo gushinzwe kuniga abanyapolitiki ba opozisiyo, RGB, kizongererwa abakozi 27. Ubu igisigaye n’ukwitega bombe igiye kugwa, maze igasubiza benshi ku isuka!! Ikibazo cy’isanduku irimo ubusa, gikomeje gushegesha leta ya FPR, igizwe n’abantu bameze nk’amasiha rusahuzi. Aho noneho intandaro ya za nkongi z’imiriro ntigiye kuboneka? N’ikibazo cy’ubukungu kirembeje igihugu.

Dore urutonde rwa bimwe mu bigo bya leta bishobora kugabanyirizwa imyanya ndetse n’aho ishobora kongerwa:

MINAGRI: bari abakozi 62 – hazasigara 44 – Imyanya 18 izavamo

RAB: bari abakozi 643 – hazasigara 542 – Imyanya 191 izavamo

NAEB: bari abakozi 181 – hazasigara 91 – Imyanya 90 izavamo

MINISANTE: bari abakozi 69 – Hakenewe 123 – Hazongerwamo 54

RBC : bari abakozi 533 – hazasigara 509 – Imyanya 24 izavamo

RDB : bari abakozi 292 – hazasigara 290 – Imyanya 2 izavamo

MININFRA : bari abakozi 57 – hakenewe 83 – Imyanya 26 izongerwamo

Rwanda Housing Authority (RHA) bari 95 – hazasigara 80 – Imyanya 15 izavamo

Rwanda Transport Development Agency / RTDA : bari 102 – hazasigara 61 – Imyanya 41 izavamo

Road Maintenance Fund (RMF) bari abakozi 12 – hakenewe 13 – Hazongerwamo umwanya 1

MINALOC : bari abakozi 61 – Hazasigara 56 – Imyanya 5 izavamo

RGB : bari abakozi 50 – hakenewe 77 – Imyanya 27 izongerwamo

FARG : bari abakozi 31 – hakenewe 33 – Imyanya 2 izongerwamo

Local Development Agency (LODA) : bari abakozi 60 – hazasigara 51 – Inyanya 9 izavanwamo

MEDIA HIGH COUNCIL – MHC : bari abakozi 26 – hazasigara 18 – Imyanya 8 izavamo

National Council For People With Disabilities (NCPD) : bari abakozi 22 – hakenewe 24 – Imyanya 2 izongerwamo.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) : bari abakozi 49 – hazasigara 33 – Imyanya 16 izavamo

Umujyi wa Kigali: bari abakozi 82 – hakenewe 107 – Imyanya 25 izongerwamo

MINICOM: bari abakozi 77 – hakenewe 61 – Imyanya 16 izavamo

Rwanda Cooperatives Agency (RCA): bari abakozi 75 – Hakenewe 65 – Imyanya 10 izavamo

Rwanda Standards Board (RSB): bari abakozi 149 – hakenewe 224 – Imyanya 75 izongerwamo

Rwanda Competetion And Inspection Authority (RCIA): ikigo gishya kizahabwa abakozi 142

SENA y’u Rwanda: Ifite abakozi 87 – hakenewe 90 – Imyanya 3 izongerwamo

Umutwe w’Abadepite : Ugira abakozi 163 – Hakenewe 154 – Imyanya 9 izavanwamo

PUBLIC SERVICE COMMISSION: bari abakozi 44 – Hakenewe 43 – Umwanya umwe uzavamo

NATIONAL COMMISSION FOR HUMAN RIGHTS (NCHR) bari abakozi 58- hakenewe 54 – Imyanya ine izavamo.

Urwego rw’Umuvunyi: bari abakozi 69 – hakenewe79 – hazongerwamo 10

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe: bari abakozi 74 ntawuzakurwamo cyangwa ngo yongerwemo

Office of The Government Spokesperson (OGS): Ni abakozi 24 nabo nta mwanya uzakurwamo cyangwa ngo wongerwemo.

SUPREME COURT bari abakozi basanzwe 118- Hakenewe 99 – Imyanya 19 izavamo

Career Judges, Inspectors and Court Registrars: bari 571 hakenewe 595 24 izavamo

National Public Prosecution Authority: bari abakozi 90 – hazasigara 80 – Imyanya 10 izavamo

Career Prosecutors and Inspectors: bari 252 – hakenewe 272 – hazongerwamo20

Kaminuza y’u Rwanda (UR): bari abakozi 3,351 – hakenewe 2,425 – Imyanya 926 izavamo

MIDMAR: bari 40 – hakenewe 41 – Hazongerwamo umwanya 1

MINEAC: bari abakozi 49 – hakenewe 44 – Imyanya 5 izavamo

MINAFFET: bari abakozi 92 – Hakenewe78 – Imyanya 14 izavamo

MININTER: bari abakozi 33 – Hakenewe 30 – Imyanya 3 izavamo

RCS (Urwego rw’amagereza): bari abakozi 120 – Hakenewe78 – imyanya 42 izavamo

MINADEF: bari abakozi 49 – hakenewe 62 – Imyanya 13 izongerwamo

MINISPOC: bari abakozi 39 hakenewe 33 – Imyanya 6 izavamo

CHENO (urwego rw’imidari n’amashimwe) bari abakozi18 – hakenewe17 – umwanya 1 uzavamo

CNLG: bari abakozi 76 – hakenewe77 – Umwanya umwe uzongerwamo

Institute Of National Museums of Rwanda (INMR): bari abakozi 65 – hakenewe 63 – Imyanya 2 izavamo.

MIGEPROF: Ni abakozi 34 bazakomeza kuba 34

Gitagata Rehabilitation Center: Bari abakozi 23 – hakenewe 20 – Imyanya 3 izavamo

National Women Council (NWC): Hari abakozi 21 bazakomeza kuba 21

MINIRENA: bari abakozi 43 – hakenewe 39 – imyanya 4 izavamo

REMA: bari abakozi 47 – hakenewe 46 – umwanya umwe uzavamo

MINECOFIN: Bari abakozi 146 – hakenewe 173 – imyanya 27 izongerwamo

Special Guarantee Fund (SGF): Bazakomeza kuba abakozi 18

National Institute Of Statistics In Rwanda (NISR): bari abakozi 100 – hakenewe 133 – imyanya 33 izongerwamo.

Rwanda Public Procurement Authority (RPPA): bari abakozi 54 – hakenewe 50 – imyanya 4 izavamo.

MYICT: bari abakozi 41 – hakenewe 37 – imyanya 4 izavamo

NATIONAL YOUTH COUNCIL: Izakomeza kugira abakozi 22.

Iwawa Rehabilitation And Skills Development Center: bari abakozi 45 – hakenewe 48 – imyanya 3 izongerwamo.

MIFOTRA: bari abakozi 73 – hakenewe 63 – Imyanya 10 izavamo

Rwanda Management Institute (RMI): bari abakozi 41 – hakenewe 43 – imyanya 2 izongerwamo.

Ibigo bya leta bizahabwa ubwigenge

Ibigo bimwe na bimwe bya Leta bizahabwa ubwigenge mu rwego rwo kwishakira amafaranga azabitunga (State Owned Corporation). Nk’uko bigaragazwa n’imbanzirizamushinga y’aya mavugurura, ibi bigo bizajya bikora bigamije iterambere ry’abaturage, bityo bihabwe uburenganzira n’’ubwigenge ku mabwiriza n’imikorere imwe n’imwe.

Ibyo bigo ni:

- RMI
- ILPD
- RSSB
- MMI
- National Postal Services
- RBC
- RCAA
- Kaminuza y’u Rwanda
- Ibitaro by’ikitegererezo
- ONATRACOM
- NAEB

 

Source: Igihe.com