Bamwe mu bazambya ibyo mu gihugu cyacu: inshuti zikomeye za Kagame


Bamwe mu byamamare ku Isi, inshuti zikomeye  z’u Rwanda
 

 
Abantu b’ibyamamare ku Isi bakora imirimo itandukanye, bafitanye isano ikomeye ibahuza kuba ari inshuti zikomeye z’umugabane wa Afurika, by’umwihariko u Rwanda.

 
Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, Bill Cliton, Tony Blair, Natalie Portman, Howard Buffet n’abandi bafitanye ubucuti bukomeye n’igihugu cy’imisozi 1000, u Rwanda, bamwe baturuka muri politiki, mu mafilimi, mu bucuruzi, ubuhanzi n’ibindi. Gusa benshi muri bo bakaba nanone ari Abanyamerika.

 
Byagaragaye ko ibi byamamare ku Isi bikunda gusura u Rwanda. Bamwe muri bo bakururwa n’ibyiza bitandukanye bitatse u Rwanda, abandi bagakururwa n’inyamanswa ziboneka mu mashyamba y’u Rwanda, ariko benshi bakaba bakururwa n’uburyo ari igihugu cyihuta mu iterambere.

 
Ibi bikaba byaratangajwe n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Cliton, kuko yumva afite inshingano zo kwita ku Rwanda kubera ko ntacyo yabashije gukora igihe u Rwanda rwahuraga na Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe yari ku butegetsi.

 
Ku ruhande rw’u Rwanda bakaba bishimira iki gikorwa cyane ko bamwe muri ibi byamamare usanga bafata umwanzuro wo gushora imari yabo mu Rwanda.

 

 
Bill Clinton

 
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntagushidikanya akaba yarafatanyije n’u Rwanda mu gihe rwari mu bihe bikomeye. Mu gihe yari ku butegetsi, mu Rwanda habayemo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho yagize ati « biriya byabaye twari twicaye mu biro ariko ntabwo twari kubuza ababikora kubikora, ntitwiyumvishaga neza uburemere bwabyo n’icuraburindi ryari mu Rwanda. »

 
Ngo Bill Clinton, ubwo yazaga gusura u Rwanda mu 1998, yicuje impamvu ntacyo yakoze, nyamara ubwo yari amaze kuva ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangarije Perezida Paul Kagame, agira ati « igisigaye mu buzima bwanjye aho mviriye ku buyobozi, mfite umukoro wo gufasha u Rwanda rukongera rukabamo ubumwe kandi rugatera n’indi ntambwe rujya imbere. »

 

 
Tony Blair

 
Tony Blair yahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza akaba yaranagize uruhare rukomeye mu gutabara u Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na BBC ku wa 27 Gashyantare 2013, yasobanuye agira ati « agaragaza akarengane kavugwa ku Rwanda hakurikijwe amateka ya M23. »

 
Mu mwaka wa 2010, nyuma yo kogera gutora Perezida Paul Kagame n’amajwi agera kuri 93%, Tony Blair yagize ati « iyi manda yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, akaba ari abaturage ubwabo bamwitoreye, biragaragaza uburyo bwiza yayoboranye igihugu bikaba bitumye bongeye kumugirira icyizere. » Tony Blair, yari muri bamwe mu bagize komite y’abajyanama mu matora ya Perezida Paul Kagame, akaba kandi ari umwe mu bantu icumi bagira inama Guverinema y’u Rwanda.

 

 
Howard G. Buffet

 
Howard G. Buffet ni umuhungu w’umuherwe w’umunyamerika uzwi ku izina rya Warren Buffett, akaba ari uwahoze ayobora ikigo cya Coca Cola gikorera mu bihugu 80, u Rwanda rutarimo, ariko kuva ku wa 21 Gashyantare 2013 afanyije na Tony Blair bakoze icyo bita « ku ruhande rw’u Rwanda » yavuze ko kandi gufasha u Rwanda ari intsinzi idasanzwe muri Afurika.

 

 
Ben Affleck

 
Ben Affleck, umwe mu bakinnyi ba filimi b’Abanyamerika akaba ari no mu bantu bahawe igihembo nk’umuntu wakinnye filimi nziza yitwa « Argo ». Ni umuntu ukunze kuba hafi y’igihugu cy’u Rwanda, by’umwihariko Ben Affleck azi nyakwigendera Inyumba Aloyiziya wahoze ari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, akaba n’umubitsi mu ishyaka rya FPR Inkotanyi. Mu rupfu rwa nyakwigendera Inyumba mu mwaka wa 2012 , Ben Affleck akaba yarohereje ubutumwa bugira buti « mfiite intimba ku mutima kuko mbuze umuntu w’intwari kandi akaba n’inshuti yanjye. »

 
Affleck, akaba na we ari mu bantu b’inkoramutima z’u Rwanda ku buryo igihe cyose akurikirana ibibazo biri mu bihugu by’ibiyaga bigari cyane cyane ibiri hagati y’u Rwanda na Congo, akaba yaratangaje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko bakwiye kureba uburemere bw’amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi kandi agashakirwa igisubizo.

 

 
Robert De Niro

 
Ni mwe bakinnyi ba filimi akaba no mu nshuti z’u Rwanda, umugore we Grace Hightower yakoze ikimenyetso cy’icyayi cy’u Rwanda aho gicururizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika De Niro ari mu bantu bakoze filimi yitwa Tribeca Film Festival yo muri New York, yashyizwemo n’u Rwanda mbere y’umwaka wa 2007 aho yayise "amajwi atatu ku Rwanda", Prezida Paul Kagame akaba icyo gihe yaratumiwe kujya kuyireba.

 

 
Solange Knowles

 
Ni umuririmbyikazi w’Umunyamerika akaba murumuna w’umuririmbyi w’icyamamara Beyonce, akaba na we ari mu nshuti z’u Rwanda.

 
Mu mwaka wa 2012, ubwo yasuraga igihugu cy’imisozi igihumbi, u Rwanda, mu gusubira iwabo yagize icyo atangaza, agira ati « igice cy’umutima wanjye ngisize mu gihugu cy’ u Rwanda ..Kigali.. cyuzuye abantu beza kandi batangaje,nkaba nzanagaruka. » 

 

 
Natalie Portman

 
Umukinnyi wa Sinema w’Umunyamerika ufute inkomoko muri Israel, yabanje mbere na mbere kumenya ingangi zo mu Birunga, ubwoko bw’inyamaswa buboneka hake ku Isi buba mu Rwanda, bukurura cyane ba mukerarugendo. Ni mu mwaka wa 2007 yitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi bavutse, yita umwana umwe « Gukina ». Mu mwaka wa 2009 yagarutse mu Rwanda agira uruhare mu gushinga ikigo cy’abana b’imfubyi za Jenoside, aho yagize ati « Dusangiye inshingano abishwe muri Jenoside no gufasha abayirokotse. »