ZAMBIA: IMPUNZI MUBE MASO, UMUGAMBI WO KUBAGAMBANIRA URI GUTEGURIRWA MALAWI MU NAMA IRI KUHABERA KURI IKI CYUMWERU.

13 juillet 2014

Umutekano

Nyuma yo kubona ko imigambi ye n’inkoramaraso ze, zo muri DMI iri kuburiramo mu gihugu cya Zambiya, kubera ubushishozi, n’ubukunzi bw’amahoro bw’iki gihugu, tutibagiwe n’ubuhanga bwo kureba kure mu byo abanyagihugu babo ndetse n’abashyitsi gicumbikiye bakeneye, by’umwihariko impunzi, rukarabankaba Gen. Paul Kagame yasanze agomba gupangira imigambi ye muri Malawi.

Amakuru yageze ku Ikaze Iwacu aturutse i Kigali, aravuga ko DMI ikoresheje wa mutaka wayo wo hanze ari wo « Diaspora Nyarwanda », yari imaze iminsi itegura amanama yo kureba uko yazengereza impunzi z’abanyarwanda ziri muri Zambiya. Ni muri urwo rwego rero mu minsi mike ishize hateguwe inama y’ikitaraganya ya ba diaspora bo muri Malawi, hanyuma hatoranywa abantu bagombaga kujya i Kigali guhabwa amabwiriza mashya.

Aya makuru akomeza atubwira ko mu batoranyijwe kujya i Kigali harimo uwitwa GASANA Jean Claude, wahoze ayobora diaspora muri Malawi, hari kandi NDATINYA Juvenal, uzwiho kuba ari mu bantu ngo bigaruriye umutungo wa KAYUMBA NYAMWASA, undi n’uwitwa KANA Seraphin. Aba bagabo bose bakigera i Kigali ngo bakoranye inama na Gén Jack Nziza, wabahaye amabwiriza mashya ku byerekeye ibigomba gukorwa muri Zambiya na Malawi. Nyuma yo guhura na Jack Nziza, yahise abajyana kwa Boss mukuru ari we Paul Kagame nawe aminjiramo ake gafu.

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umu ofisiye wo muri RDF utarashatse ko amazina ye atangazwa, kubera impamvu z’umutekano we, akaba yarakurikiranye iby’aba bagabo bakigera i Kigali, avuga ko mu manama bagiranye na Jack Nziza na Kagame, hemejwe ko igihugu cya Malawi ubu ari cyo kigiye kuba ibirindiro byo guteguriramo ibikorwa byose bya FPR bizajya bikorerwa muri Zambiya, Zimbabwe, Tanzaniya na Mozambike, kubera ko, ngo basanze Zambiya yo imaze kubabera ibamba.

Nyuma y’uko kariya gatsiko k’abicanyi kavuye i Kigali, DMI yahise yohereza muri Malawi indi kipe ivuye mu Rwanda igizwe n’abicanyi kabuhariwe, ikaba yarakiriwe n’abasirikari ba RDF basanzwe bakorera u Rwanda ubutasi. Abo basirikari ni Major Willy, ukora muri ONG akaba akora nk’umudiplomate, undi akaba ari NZEYIMANA Vedaste, ukunze kwiyita Mbaga, nawe akaba ari mu rwego rwa ba officiers muri RDF, we akaba yihishe mu bucuruzi, bituma aneka neza abandi banyarwanda, cyane cyane impunzi zacitse ku icumu rya RDF muri Congo.

Iyi kipe iri gukorera muri Malawi, iyobowe n’uwitwa NDAYISABA Eustache afatanyije n’undi uzwi ku izina rya, ELIACHIM, akaba ari nawe uvugwa ko ari we kabica kurusha bariya bandi. Uyu munsi ku cyumweru rero nibwo izi nkoramaraso zakoze inama yo gupanga neza akazi ziyemeje. Muri iyi nama bagomba kwiga uburyo bwo kwinjira muri Zambia, no gushaka abacanshuro bo kubafasha, no kwigira hamwe uburyo ibikorwa byabo nta wuzabikoma mu nkokora.

Twabibutsa ko kuva aho Mbingu wa Mutharika, wari perezida wa Malawi akaba yari n’inshuti y’akadasohoka ya Paul Kagame kugeza nubwo amwitiriye umuhanda muremure uri mu mugi wa Lilongwe, murwa mukuru wa Malawi, yitabiye Imana, DMI yari yabaye nkibura ibyicaro muri Malawi, none ubu perezida mushya ari we, Peter Mutharika, akaba ari murumuna wa Mbingu wa Mutharika, yongeye guha Paul Kagame ikaze, yari yarimwe na Madamu Joyce Banda, uherutse gutsindwa mu matora yavuze ko yari afifitse, akemeza ko ari we wari watsinze bakamwiba amajwi.

Peter Mutharika, perezida mushya wa Malawi, afitanye ubucuti bukomeye na Paul Kagame

Peter Mutharika, perezida mushya wa Malawi, afitanye ubucuti bukomeye na Paul Kagame

Ikindi ubu igihugu cya Malawi kiri mu bihugu byohereje ingabo muri wa mutwe udasanzwe wa MONUSCO, ukorera mu burasirazuba bwa Congo, ukaba warirukanye ubafatanyije n’ingabo za Congo, abarwanyi b’umutwe w’u Rwanda wa M23, mu mpera za 2012. Ese aho ubucuti bwa Paul Kagame n’umuryango wa Mutharika, ntibugiye gutuma no mu bihugu bya SADC hazamo urunturuntu?

Banyarwanda, banyarwandakazi, mpunzi mutuye mu bihugu bya SADC, murabe maso kandi mube intwari nkuko mukunze kubyerekana, maze muburizemo iyi migambi mibisha igiye kubibasira. Abakunda amahoro mwese musabwe gutabara hakiri kare, mbere y’uko muzumva aba bagizi ba nabi bagaritse ingogo. Ubu kandi noneho biragaragara ko batikandagira, baragenda bisanga, kubera ko perezida wa Malawi ari inshuti ya kizigenza wabo, Paul Kagame. Agapfa kaburiwe n’impongo.

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.fr