Mana tabara dore "Agaciro" kagiye guca icyuho muli kiliziya Gatolika!

Mgr Simaragde Mbonyintege

"Kirazira ko Kiliziya yamamaza gahunda za Leta mu nyigisho no mu nyandiko. Ibi bikorwa mu rwego rwo kwirinda gutera urujijo. Iyo umwepiskopi atanze inyigisho cyangwa ubutumwa, aba avuga mu izina rya Kristu, bigatuma ubutumwa bwe ari nk’itegeko ku bemera ashinzwe". Mgr Simaragde Monyintege yaba yarabyibagiwe, akaba agiye gutuma kiliziya Gatolika mu Rwanda icibwamo n'icyuho?

“Iyo igihugu cyose cyataye umuco, intungane yaba igishoboye iki kandi ”? Edmond Munyangaju.

 

Ngo umukristu utazatanga amafaranga mu Kigega AgDF ni inyangarwanda ?

Iki kibazo umwanditsi wa Zaburi ya 11 yibaza ku murongo wa 3 ni cyo cya mbere cyanje mu mutwe maze gusoma ubutumwa bw’umwepiskopi wa Kabgayi Musenyeri Smaragde Mbonyintege ashishikariza abakirisitu kwitabira gutanga umusanzu mu kigega AGACIRO DEVELOPMENT FUND. Reka mbanze nisegure kuri uyu mushumba kuko icyo nzinduwe no kunenga si we (ntacyo dupfa), ahubwo ni igitekerezo cye n’amabwiriza ye bikingira ikibaba akarengane kandi bigakorwa mu izina ry’Uhoraho njye na we twemera kandi duhuriyeho. Ariko kugira ngo twumve aho imyumvire y’uyu mushumba ihabaniye n’ivanjili, reka turebere hamwe umuco wa Kiliziya mu bihe nk’ibyo u Rwanda rurimo.

 

1.Kiliziya yitwara ite mu mibanire yayo n’ubutegetsi bwa politiki.

 

Umuco wa Kiliziya umuntu yawushyira mu bice bitatu: Gufatanya, kwitarura, no kwifata (kugenza make). Gufatanya binyuzwa mu bikorwa binyuranye leta ihuriramo na Kiliziya ku neza y’abaturage (amashuri, amavuriro n’ibindi). Kwitarura bikorwa iyo Kiliziya ishaka gutungira agatoki ibibangamiye abaturage. Ibinyuza mu butumwa (inyandiko, inyigisho…iyo ibintu bikomeye cyane kandi byadogeye ni ho yitabaza ibikorwa nko kwitabira imyigaragambyo). Kwifata bikorwa mu gihe Kiliziya ibona ibikocamye ariko ikabona wenda kubyamagana byakwica byinshi igahitamo kuryumaho ngo biyifashe guca mu nsi ikore iyo bwabaga ngo ibyo bihinduke. Aha natanga urugero ngo byumvikane neza. Nyuma ya jenoside, imiryango mpuzamahanga ntiyari yorohewe kwinjira muri za gereza. N’iyo bajyagamo, kubera ikibazo cy’ururimi n’ingenza za FPR zitabavagaho, byari bigoye kumva akababaro k’imfungwa. Umwe mu bihayimana wakoze muri ubwo butumwa yansobanuriye uburyo birindaga kugira icyo banenga ku ihohoterwa ryakorerwaga imfungwa ngo batimwa uburenganzira bwo kuzagaruka, ahubwo bagahitamo gutara amakuru y’impamo bakazayashyikiriza ya miryango mpuzamahanga ngo iteze ubwega ku isi hose. Kandi koko byagize akamaro nyamara abantu bakora bucece.

 

2.Musenyeri Mbonyintege yadukanye intege nshya!

 

N’ubwo gufatanya bisanzwe hagati ya Kiliziya na leta, kirazira ko Kiliziya yamamaza gahunda za Leta mu nyigisho no mu nyandiko. Ibi bikorwa mu rwego rwo kwirinda gutera urujijo. Iyo umwepiskopi atanze inyigisho cyangwa ubutumwa, aba avuga mu izina rya Kristu, bigatuma ubutumwa bwe ari nk’itegeko ku bemera ashinzwe. Kenshi habayeho abasenyeri bivugwa ko bashyigikiye ubutegetsi ubu n’ubu. Urugero rujya ruvugwa ni Mgr Visenti Nsengiyumva wahoze ari arkiyepikopi wa Kigali. Yageze n’aho ajya muri Comité Centrale ya MRND. Nyamara ntawe uzahirahira ngo abone ibaruwa yaba yaranditse ashishikariza abantu gahunda z’ubutegetsi yari ashyigikiye. Mu “Kinyarwanda” cyiza babyita “être intelligent”. Gahunda za leta n’aho zaba nziza, si cyo musenyeri ashinzwe kwamamaza. Impamvu ingana ururo: niba ari nziza, ntizikeneye kwamamazwa kugera n’aho umwepiskopi abizamo (akeza ubundi karigura); niba zikeneye kwamamazwa kugera n’aho bihagurutsa umwepiskopi, ni uko zitari nziza, hakaba hakenewe ingufu zidasanzwe mu kuzicengeza. Ese kuki iki kigega gikeneye kwamamazwa na Musenyeri? Ihurizo rya mbere ni aho riri.

 

3.Tugeze aho Umusenyeri yamamaza inda z’indaro.

 

Ubusanzwe Kiliziya yamagana inda z’indaro n’abazibyaye ikabashyira mu bagarukiramana (simbiyishimiye njye nubaha bose kuko tuva ku Mana imwe tukavuka tureshya mu gaciro, nifashishije gusa iri gereranya mu gusobanura ingingo). Biratangaje kubona umusenyeri yamamaza ikinyendaro. Muti gute? Mu gihugu, amategeko ni ryo sezerano rigena imibanire hagati y’abagituye, rikagena uburenganzira n’inshingano nk’uko bigenda mu bashakanye. Ibikorewe hanze y’amategeko byose byitwa uburiganya n’urugomo. Ngiryo ishingiro ry’ikigega musenyeri azinduwe no kwamamaza. Ni ikinyendaro kuko kitazwi n’amategeko. Iyo Mbonyintege atora agatege ashishikariza abantu gutanga imisoro, byari kugira uruhengekero mu Rwego rwo kubagira abanyarwanda bubahiriza amategeko. Iki kigega cya musenyeri na FPR nta tegeko rikigenga ribaho. Ntawe uzi iyo kiva, iyo kigana, icyo kigamije, uko gicungwa….byose ni urujijo. Imbere y’amategeko ni ikinyendaro. Iki ni cyo kinyendaro cy’ukuri naho ureke ba bana nyaguhirwa na ba bakobwa nyakubyara bafungirwa amasakaramentu ! Nyakubahwa Musenyeri wagiye ukenga. Ngo inyamaswa idakenga yishwe n’umututizi. Niba ushaka gutanga umusanzu mu kwigisha iterambere, kangurira abantu kuyoboka Rwanda Revenue, batange imisoro. Iby’ikigega uzi bigana he?

 

4.“Ngo gukunda igihugu?”: Musenyeri sinkubujije gutera igipindi, ariko se n’utagera ntagereranya?

 

Mu ibaruwa ye musenyeri aragira ati: Kiliziya y’u Rwanda yakiriye igitekerezo cy’ikigega cy’iterambere AGACIRO DEVELOPMENT FUND nk’uburyo buhawe umunyarwanda kugaragaza urukundo afitiye igihugu cye n’uruhare rwe mu iterambere”. Sinzi igihe abo mu ijuru bakorera ibiruhuko, ariko ubanza Roho Mutagatifu ahuze muri ino minsi! Muti gute?

 

Nyakubahwa Musenyeri, kuki wumva umunyarwanda akwiye kugaragariza urukundo afitiye igihugu hanze y’amategeko ? Ese ntibyari bihagije ngo agikorere atange n’imisoro? Ko uri mukuru se, hari ahandi wabonye abantu babanza guhagarara hanze y’amategeko ngo bagaragaze ko bakunda igihugu? Reka mpakubwire. Ni mu mafuti. Icyo baba bita gukunda igihugu, ni “euphémisme”. Ni nk’iyo tuvuze ko injangwe “ikunda” imbeba! Ubu se tuvuge ko utazi gutandukanya amategeko n’ibindi bikorera mu kirere? Ikibabaje ariko, ni uko Musenyeri Mbonyintege ahaye umugisha itotezwa ku manywa. Kuri we, gukunda igihugu bigaragarira mu gushyigikira iki kigega! Aka ni akumiro! Ubwo udashyigikiye iki kigega ntakunda igihugu kandi ngo ntaharanira iterambere. Reka FPR yirare mu baturage n’ikiboko, n’umugisha wa musenyeri Mbonyintege rugeretse! Uzongera kurevura ni nde? Abadashyigikiye ikigega Mbonyintege abahinduye inyangarwanda amanywa ava ? Yewe na FPR ari yo mbangukiragutebuka mu rugomo yari yarifashe. Yari itarageza ahangaha. Abambaza Roho Mutagatifu mumubwire ibiruhuko abicikirizemo naho mu rwa Gasabo intama zirashize zitanzwe n’umushumba wakagombye kuzirengera!

 

5.Icyo nshima ibaruwa ya Musenyeri Mbonintege.

 

Iyi baruwa ni igipimo ntashidikanywa cy’aho igitugu kigeze mu mitwe y’Abanyarwanda. Ingaruka mbi kurusha izindi ituruka ku kubaho mu butegetsi bw’igitugu, si ukubura uburenganzira. Ahubwo ni uko icyo gitugu kigenda gicengera buhoro buhoro mu mico y’abantu, bakagera aho bumva ari ibintu bisanzwe. Bitangira ari umutwaro, bikarangira ari intwaro n’inyitwaro. Abantu twese ubusanzwe twaremanywe kamere yo kwigenga. Nyamara iyo dutinze mu butegetsi bw’igitugu, bitangira turemerewe no kubaho binyuranye n’uko dutekereza, bikarangira dutekereza bihuje n’uko tubaho (à force de ne pas vivre comme on pense, on finit par penser comme on vit).

 

Umugabo utari kure ni uyu musenyeri. Ubusanzwe Kiliziya gatolika ishyigikiye uburenganzira ku mutungo bwite (droit à la propriété privée) ikanamagana ababuhohotera. Musenyeri se ashingira kuki ategeka abakozi bo mu bigo binyuranye gukora ku mutungo wabo ngo bawuterere baringa? Kabone n’ubwo bakora mu bigo ayobora muri Diyosezi, umushahara wabo ni umutungo bwite. Nta jambo musenyeri awufiteho. Kirazira kwivanga mu buzima bwabo bwite. Keretse niba abafata nk’abagaragu!

 

Hari ikindi nshima iyi baruwa ya musenyeri. Bibiliya ivuga ko Abayisiraheri, bamaze kwigobotora ubucakara bwa Misiri, byabatwaye imyaka 40 yose Imana ibazengurutsa mu butayu ngo ubuhake bubashire no mu myumvire. Ubundi sinajyaga numva icyo bishatse kuvuga. Ubu ndabyumvise. None se niba nyuma y’imyaka isaga 50 ab’indobanure muri twe bakifitemo imyumvire y’ubuhake kugera aho bategeka umukozi icyo akoresha umushahara we…N’aho abayisiraheri bari inyamibwa. Bo byabatwaye imyaka 40 gusa. Awa! Twe na nyuma ya 50 ruracyageretse!

 

6.Musenyeri mu irushanwa ryo gukamisha ane.

 

Ubusanzwe mu kinyarwanda bavuga ko umuntu akamisha abiri bagenura ko ibyo afite akora ibishoboka ngo abibyaze inyungu nyinshi ishoboka. Iyo bavuze ko akamisha ane, baba bavuga ko akabya, bishobora kubyara ubusambo n’urugomo kuko ubusanzwe nta muntu urenza amaboko abiri. Iki kigega rero musenyeri yamamaza ni rukamishane.

 

Bijya gutangira, baratubwiye ngo ministeri iyi n’iyi yatanze aya, n’abakozi bayo batanga aya: Ukibaza amafaranga aba mu mutungo wa ministeri atari aya leta iyo ava. Niba se ari aya leta, bivuze iki kuyavana aho ari ukayashyira mu kigega? Mu by’ukuri, imbere y’amategeko ni ubujura. Musenyeri ati natanzwe! Kunyereza umutungo w’abaturage si ikindi ni ukuwuvana mu nzira zigenwa n’amategeko ukawushyira mu zitagenwa n’amategeko. Imbere y’amategeko, iki kigega ntaho gitaniye n’umufuka w’umuntu ku giti cye. Musenyeri Mbonyintege ati ntunsige turajyana!

 

Reka dufate urugero rw’umuntu Mariya, umwarimukazi w’umukirisitu gatolika mu ishuri rya diyosezi ya Kabgayi: nimurebe akaga ahuye na ko kandi na musenyeri akagaha umugisha wa gishumba.

 

1)Mariya atanga imisoro, ikajya mu mutungo Leta ikoramo ishora mu bikorwa binyuranye. Iyo ministeri n’ibigo bya leta bitanze umusanzu mu gaciro, Mariya aba awutanze.

 

2)Mu minsi ishize, nyuma y’aho abarimu batereje ubwega ko imishahara yabo yafatiriwe ku ngufu ministri Rwangombwa yavuze ko nta musanzu bazatanga. Musenyeri we ateye indi ntambwe kuko atanze amabwiriza ko uyu mwarimukazi ari inka ikamwa. Azatanga umusanzu mu nzira uyu mushumba yagennye. Ubwa kabiri awutanga.

 

3)Mariya atanga ituro rya Kiliziya uko umwaka utashye rigafasha Kiliziya mu mutungo wayo. Aha ni ho Musenyeri yakoze mu nama yabaye kuva 28 kugeza 31 kanama 2012 atanga umusanzu. Mariya aha na ho yahagize uruhare. Bwa gatatu.

 

4)Mariya atanga ituro ku cyumweru mu gufasha Paruwasi ye, none ngo za paruwasi ziriga uko zizatanga imisanzu. Ubwo Mariya azaba yongeye “gukamwa” bwa kane.

5)Agahomamunwa ni uko hejuru y’izi ngeri zose musenyeri yavuze zo gutangirwamo umusanzu yongeyeho n’iyi “ abakristu bacu muri za paruwasi bazabirebera hamwe n’inzego z’ibanze mu midigudu yabo n’imirenge yabo”. Aha na ho Mariya ategetswe kutahabura! Bwa gatanu.

 

Nyakubahwa Musenyeri, umutungo paruwasi zizatanga utava mu bakirisitu ni uwuhe? Umutungo za diyosezi zizatanga utava mu bakirisitu ni uwuhe? Muramutse mufashe mu mfashanyo, byaba ari ukunyereza (détournement de l’intention du donateur). Hejuru y’ibyo uti bazarebe mu mirenge uko bahatanga umusanzu ! Nyakubahwa, iyo mba ntaratojwe ikinyabupfura ibi mba mbyise ubusahuzi, ariko reka noye gukoresha iri jambo nivugire ko ari ugukamisha ane, ufite amatwi yo kumva azambyumve uko ashaka. Ku isi hose, hari ihame ryemewe ko abaturage bashinzwe gushyigikira leta mu bikorwa rusange babinyujije mu misoro igenwa n’amategeko. Iyi « théorie économique yawe na FPR » ni nshyashya mba ndoga Sekuvumba ! Muyanditseho agatabo kahindura amateka mu bijyanye n’ubukungu.

 

7.Iyi baruwa ya Musenyeri ikoze amateka.

 

Uyirebye wihuta hari utuntu tubiri dushobora kugucika kandi nyamara ari ingenzi.

 

Icya mbere, Mbonyintege abaye uwa mbere uhinduye izina rya P.O. Box cyangwa B.P. Nyuma y’aho uturere twinshi leta ya FPR iduhinduriye amazina, habaye ikibazo cya za boîtes postales. Zose rero ntizigeze zihinduka n’ubwo leta yabyifuzaga, impamvu ikaba ko ayo mazina ari yo azwi mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’amaposta, kuyahindura bigasaba inzira ndende kuko bisaba kumenyesha ahantu henshi. Ni yo mpamvu bayaretse kugeza ubu. Dutanze urugero, B.P. ya Diyosezi ya nyundo iracyari 85 Gisenyi, si 85 Rubavu n’ubwo ubu ari ryo zina ry’umugi. Iya Cyangugu ni B.P. 5 Cyangugu, si B.P. 5 Rusizi n’ubwo ubu ari ryo zina ry’umugi. Kabgayi na yo iracyari B.P. 66 Gitarama. Mbonyintege rero mu Rwego rwo kwihuta agakabya kurusha na FPR ubwayo ati « B.P. 66 Muhanga (Gitarama) ». We yumva ikilatini reka mubwire ko ibi ari magna passus extra viam. Ubu se koko tuvuge ko ubu na bwo ari ubutumwa bwa musenyeri gufata iya mbere mu guhindura amazina ya za B.P. ! Iki ni ikimenyetso kiranga uko uyu mushumba ahagaze mu mutima. Ashishikajwe na gahunda za leta ku buryo hari n’ubwo ayitanga imbere, ariko yihuta nk’uwayobye.

 

Ikindi gitangaje, ni ukubona ibaruwa y’umusenyeri itarimo ijambo Imana cyangwa Kristu. Yewe, rimwe na rimwe n’abapagani baragusuhuza bati Yezu akuzwe. Musenyeri mubyeyi, koko pe habe no kubwira abantu uti mbifurije amahoro y’Imana. Ubu se iyi baruwa uwakataho umutwe (ahari ibirango bya Diyosezi) agakataho n’ahahera (hari izina na sinya) akabisimbuza iby’umuyobozi w’akagari murabona hari uwakumva itandukaniro mu mvugo?

Ikiranga umushumba si ibyo avuga gusa, ni n’uburyo abivuga. Uburyo yanditse (style) ni nk’amabwiriza atanzwe na Gitifu w’akagari cyangwa umurenge. Abashumba ubundi babereyeho gutanga umugisha. None bigeze aho batanakitubwira bati tubaragije Imana cyangwa bati tubaramukije muri Kristu! Niba ari aha bigeze, nyakubahwa uduhe agahusa umugisha tujye tuwisabira kwa ba Gitifu na ba Afande, kuko mbona byose byabaye umucuri n’akavuyo.

 

Umwanzuro : iyo igihugu cyose cyataye umuco, intungane yaba igishoboye iki kandi?

 

Natangiye nibaza iki kibazo cy’umuririmbyi wa zaburi none reka mbereke aho gihuriye n’amateka turimo. Dutuye mu gihugu cyataye umuco aho nta we ugishishoza ngo agire ati nimugenze make, nimushyire mu gaciro.

 

Reka dutebye ngo tudaheranwa n’umujinya ku karengane kagirirwa abaciye bugufi.

 

Umusazi yagiye kwa muganga, muganga amubaza uko byatangiye, undi araterura ati : « Muganga narapfakaye nyuma ndasumbakaza (kurongora umugore uvuye mu rundi rugo). Umugore wanjye rero yazanye umwana w’umukobwa. Amaze gukura data aba aramurongoye. Ubwo uwari umwana wanjye aba ahindutse mukadata. Uwari data aba abaye umukwe wanjye, mba mbaye sebukwe. Umugore wanjye aba abaye umukazana na bamwana wa data, ndetse aba abaye nyogokuru ubyara mukadata. Bukeye baribaruka. Ubwo uwo mwana aba abaye murumuna wanjye n’umwuzukuru icyarimwe. Nagerageje kureba uko nabicangura, ndatekereza kugeza igihe byivanze »!

 

Ibi se bihuriye he n’ibyo twarimo? Kuva kera habagaho abakuru n’abasore; inararibonye n’abatangizi; abashyira mu gaciro n’abatwarwa n’umuyaga; abanyabwenge n’injiji. Ikirema igihugu si uko abantu basa, ahubwo ni uko iteka buzuzanya, uwihuta cyane akagira abamubwira bati gabanya utayoba; uwayobye bati vunura; uwishyira ejuru akagira abamubwira bati itonde utangwa. Ibyacu rero byarivanze ku buryo bigoye gutandukanya abantu mu nzego zabo. Iyo ugerageje kubicangura, mu mutwe harashyuha nk’ahuriya musazi. Ikigaragaza ko u Rwanda rugeze kure, ni uko twese dusigaye tubyumva kimwe nka ya mvugo y’abato. Imbyino ipfa guterwa, abo wakekagaho ubushishozi ukabona bagutanze mu mudiho badategereje no kumva inyikirizo ngo bamenye injyana iyo iva n’aho igana.

 

Igihugu ni nk’itorero. Biba byiza iyo buri wese ahagaze mu mwanya we. Abari bagashayaya; abategarugori bakabyina urucunda; intore z’abasore zigahamiriza; abagabo b’ibikwerere bakivuga mu kinimba. Aho u Rwanda rugeze, rusa n’itorero, aho abagore biyereka gitore; abakobwa bakivuga mu kinimba; abagabo bakabyima urucunda; abasore bagashayaya. Muri uru rwego, ntibitangaje ko umwepiskopi yitangira kwamamaza AGACIRO DEVELOPMENT FUND ! Nizere ko yagiranye amasezerano n’abari bashinzwe kucyamamaza ngo mu gihe ari muri ubu butumwa na bo babe bamusimbuye mu kwamamaza Kristu yari ashinzwe.

 

Ureba ibibera mu rwa Gasabo ashobora kugira impungenge ko ibintu byageze iwa ndabaga bityo akibaza ati “iyo igihugu cyose cyataye umuco, intungane yaba igishoboye iki kandi?”

 

Abemera nyamara ntiducika intege. Uyu mwaka turahimbaza yubire y’imyaka 50 ya Konsiri Vatikani ya II. Mu butumwa bwayo iragira iti “muzamamaze ingoma y’ukuri n’ubuzima; ingoma y’ubutungane n’ineza; ingoma y’urukundo, ubutabera n’amahoro”. Ngubwo ubutumwa bwacu. Ngako AGACIRO kacu.

 

Edmond Munyangaju.

 
 

 

Ngaho nawe isomere urwandiko rwa Musenyeri Mbonyintege, hasi aha: