FLASH-BURUNDI: UMUGABA MUKURU W’INGABO Z’UBURUNDI,GEN MAJ PRIME NIYONGABO AMAZE KURUSIMBUKA!!!

11 septembre 2015

Amakuru, Umutekano

Amakuru yihuse aturuka mu mugi wa Bujumbura aravuga ko umugaba mukuru w’ingabo z’Uburundi Gen Maj Prime Niyongabo amaze gusimbuka urupfu, aho yaguye mu mutego muri iki gitondo w’abagizi ba nabi bari bagambiriye kumwica, ariko ntibamuhamya. Gen Prime yatezwe umutego hafi ya Ecole Internationale de Bujumbura, ubwo yari azindutse agiye ku kazi.

Aya makuru akomeza avuga yarokowe nuko imodoka yagendagamo ari blindé za roketi bayiteye ntizayitwika. Muri ako kavuyo kose, ngo hanyuze imodoka ya Coaster yaritwaye abapolisi nayo yahise imishwaho amasasu n’abo bagizi ba nabi, ariko abo bapolisi nabo birwanyeho bica 5 muri abo bicanyi, umwe afatwa mpiri. Uwari umunyamabanga muri ministeri y’umutekano nawe wakomerekeye cyane muri iyo mirwano, amakuru agera ku IKAZE IWACU none aha yemeza ko amaze kwitaba Imana azize ibikomere by’amasasu yarashwe.

Abo bicanyi nk’ubushize bica Gen Adolphe Nshimirimana, ngo bari muri kamyoneti double cabine, ubu ngo inzego z’umutekano ziri kuyirukaho, kuberako muri ako kavuyo k’amasasu, uwari uyitwaye we yahise yiruka ava aho. Andi makuru yageze ku IKAZE IWACU avuga ko noneho abari bagiye kwivugana Gen Prime Niyongabo ari abasirikari baturutse muri Camp Para, bacuditse cyane n’abari bateguye guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Umwe mu basoda bari bateze Gen Niyongabo, yahaguye

Uyu nawe yahaguye

Uyu nawe yahaguye

Amakuru ataremezwa neza aravuga ko muri uko kurasa imodoka ya Gen Prime Niyongabo, abamurindaga bose bahasize ubuzima ndetse ngo n’abana be babiri yari ajyanye ku ishuri ngo baba bahaguye. Turacyatohoza neza ku byerekeye aya makuru ngo tubone gihamya ndakuka.

aho niho bari bategeye Gen Prime Niyongabo ngo bamwice

aho niho bari bategeye Gen Prime Niyongabo ngo bamwice

Twabibutsa ko ubushize IKAZE IWACU yari yaburiye uyu mujenerali ko ari ku rutonde rw’abantu DMI iri guhiga bukware, none ikimenyetso ubu arakibonye. Iyo nkuru niba utarayisomye wakongera kuyisoma hano hasi: IMBARUTSO YA GENOCIDE MU BURUNDI: KUBURIRA GEN MAJ PRIME NIYONGABO, « KAGAME ASHAKA UMUTWE WAWE KU ISAHANI »!

http://ikazeiwacu.fr/2015/08/04/imbarutso-ya-genocide-mu-burundi-kuburira-gen-maj-prime-niyongabo-kagame-ashaka-umutwe-wawe-ku-isahani/

Iyo Coaster niyo yari itwaye abapolisi

Abapolisi bari kureba uko byagenze

PAUL KAGAME YABABWIYE KO NTA WUZAMUHEMUKIRA NGO ABIKIRE, ESE AHO BA PRIME BARABYIBUKA?

 

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.fr