Perezida Obama amaze kwihanangiriza Abaperezida b’abanyagitugu ko iminsi yabo ibaze!!
 

Mu kanya gashize, Perezida wa Leta zunze z’Amerika Barack Obama, amaze kwihangiriza abaperezida b’abanyagitugu bumva ko bazayoboresha abaturage babo imbunda hamwe no kubamarira ku ngoyi, ko iminsi yabo ibaze . Nyuma yo kwacyirwa na madame Hillary Clinton, nawe wabanje gushimira abakozi ba Department Of State hamwe na USAID, ubwitange bagiye bakorana muri aya mezi agera kuri atandatu, aho hirya no hino hari impinduka zitandukanye za Demokrasi ,Obama nawe yahise yunga mu rye, ashimira ibihugu bafatanyije,  hamwe n’abantu batadunkanye bitanze kugira ngo bafashe impinduka zimaze iminsi zibera hirya no hino k’umugabane w’ Afurika hamwe no mu burasirazuba bwo hagati.
 
Mu ijambo rye Perezida Obama,  yijeje inkunga abaturage bose baziyemeza kurwanya abanyagitugu babo, banyuze mu nzira y’amahoro.  Leta ye  imaze gufata ingamba zo gufatanya na buri baturage yaba muri Afurika cyangwa mu burasirazuba bwo hagati, bazumva ko igihe kigeze cyo kwibohora no kurwanya abanyagitugu, bamaze kwogoza ibihugu byabo  bafataho bugwate abaturage , kubera kwiratisha ingufu z’igisirikare.

Obama  yagaragaje ko ingufu zikoreshejwe mu mezi atandatu mu gufasha abaturage bo muri Misiri,Tunisiya, hamwe n’ahandi,  n’izirimo gukoreshwa muri Libiya, zifite agaciro karusha imyaka abo banyagitugu bamaze iminsi bagaragurisha agati abanegihugu babo. Yanashyize mu majwi abanyagitugu b’Afurika, bakomeje gusahura ibihugu byabo, bakaba bariyemeje kwikubira umutungo wa rubanda, bawushyira mu gatsiko k’abantu bamwe bari k’ubutegetsi . Yavuze ko  abantu nk’aba bagomba kurwanywa n’abaturage babo bivuye inyuma .
 
Yihanangirije ibihugu bya Siriya hamwe na Yemen, bikomeje guhitana abaturage babo bibaziza ko bigaragambije. Bityo, avuga ko ariyo mpamvu leta ye yafatiye ibihano, byo gufatira umutungo Perezida wa Siriya, n’abandi bafatanyije biriya bikorwa byo kwica abaturage be. Bikaba byagombye kumubera   umwanya wo kwisubira amazi atararenga inkombe .
Yanijeje imfashanyo itangazamakuru rikomeje kumeneshwa nabo banyagitugu.  Yaburiye  abaperezida baniga itangazamakuru ko nta mwanya bagifite muri iki gihe. Ko  Leta zunze ubumwe z’ Amerika zimaze kwiyemeza gufasha iryo tangazamakuru ryibasiwe n’abo baperezida b’abanyagitugu, bariziza  kubanenga. Yanijeje  inkunga  abaharanira uburengazira bw’ikiremwa muntu bakorera mu bihugu by’abaperezida b’abanyagitugu.

Muri iryo  jambo , Perezida Obama,yamaganye yivuye inyuma abaperezida bamaze iminsi bamarira abatavuga rumwe nabo, ndetse bataretse  n’abanyamakuru mu magereza.  Yababwiye ko  iminsi yabo ibaze. Cyane ko  yaba Leta zunze z’amerika hamwe n’ibihugu bafatanyije, bagomba gukora ibishoboka  kugira ngo bafashe abo baturage bari mu kaga, bazizwa ibitekerezo byabo bya politiki, iharanira impinduka ya demokrasi. Yavuze ko leta ye igiye no kurushaho gufasha sosiyete civile yo muri ibyo bihugu, cyane abo baharanira  uburengazira bwo  kwishyira ukizana hamwe no kurwanya igitugu.
Yishimiye intera ingabo za Leta zunze Ubumwe  z’Amerika zimaze kugeraho muri Iraq na Afganistan. Ariko aboneraho n’umwanya wo kwihangiriza Perezida wa Iran ukomeje gucura intwaro za kirimbuzi “Nuclear Weapon “ hamwe no kumarira abaturage be muri gereza, hamwe no ku icumu, abaziza ibitekerezo byabo. Akaba ari nawe ukomeje kugira inama perezida wa Siriya.Yasoje amuburira ko akwiriye kwisubiraho.
 
Perezida Obama,  yahamagariye abaturage batandukanye bayoborwa n’abo banyagitugu, kugira ubutwari nk’ubwo abaturage bo mu Misiri hamwe na Tunisiya bagize, barwanya ingoma z’abanyagitugu zagiye zibakandamiza igihe kirekire.  Yababwiye ko isi  ibari inyuma kandi  yiteguye kubatera ingabo mu bitugu muri iyo nzira y’inzitane, akenshi itoroshye, ariko na none ituma abasigaye bahumeka igihe kirekire bakaba no mu gihugu mu mahoro nta muborogo .

 

Yijeje  inkunga nyinshi ku bihugu nka Misiri na Tunisiya, bimaze kugera ku ntera ishimishije, byirenza abaperezida b’abanyagitugu bari barabiyogoje. Misiri  yanasonewe ideni yari ifitiye Leta zunze  ubumwe z’Amerika, rigera kuri miliyari imwe y’amadorali y’Abanyamerika. Izahabwa n’ indi nkunga yo kwiyubaka igera kuri miliyari y’amadolari. Yanaboneyeho umwanya wo gusaba ibindi bihugu bafatanyije byo mu Burayi, kugera ikirenge mu cyabo, bifasha ibyo bihugu birimo kwiyubaka nyuma yo kurwanya abanyagitugu bari barabiyogoje. Yasoje  aburira abanyagitugu ko nta kabuza bazahananuka.!
Gasasira ,Sweden .

 
Copyright 2010-2011 Umuvugizi Newspaper | http://www.umuvugizi.com | info@umuvugizi.com