KIGALI: DR PIERRE DAMIEN HABUMUREMYI NAWE NGO YATAWE MURI YOMBI.

30 août 2014

Ubutabera

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Kigali aravuga ko ya Tsunami yo gukubura muri FPR, ikomeje. Muri iki gitondo ngo nibwo byamenyekanye ko uwahoze ari ministre w’intebe, DR Pierre Damien Habumuremyi, yatawe muri yombi, ngo akaba aregwa kuba akorana n’abanzi b’igihugu cyane cyane FDLR no kurya za ruswa.
Pierre Damien Habumuremyi, yari ministre w'intebe w'umurato gusa, none yatawe muri yombi

Pierre Damien Habumuremyi, yari ministre w’intebe w’umurato gusa, none yatawe muri yombi

Damien Habumuremyi ngo yatawe muri yombi ejo tariki ya 29-08-2014, ajyanwa kuri CID ku Kicukiro, bamubwira ko agiye kubazwa gusa ku byerekeye za ruswa ashinjwa, ariko ngo byarangiye arayeyo. Amakuru agera ku Ikaze iwacu avuga ko ngo Habumuremyi yahise agwa igihumura, afatwa na ya ndwara ye y’umutima amaze igihe arwaye.

Undi nawe wavuzweho muri iki gitondo nubwo ataratabwa muri yombi n’umugabo wa nyakwigendera Aloysia Inyumba, Major Masozera Richard, wari usanzwe ayobora, Rwanda Civil Aviation Authority (RCAA), wirukanwe kitaraganya kuri uyu mwanya. Masozera bizwi ko yari inshuti magara ya Col Tom Byabagamba ubu ubarizwa muri mabuso. Masozera nawe ngo yajyanywe kuri CID ejo, ahatwa ibibazo ku nshuti ye Col Byabagamba, ku buryo ngo yamazeyo amasaha agera kuri 13, ariko bigeze aho baramureka arataha. Ubu rero biravugwa ko ari ikibazo cy’igihe gusa, nawe agatabwa muri yombi.

Aya makuru y’ifungwa rya Damien Habumuremyi aje, mu gihe ejo ku cyumweru tariki ya 31-08-2014, hateganijwe inama ya bureau politiki ya FPR izahuza abayoboke ba FPR bagera ku 1000, kandi Habumuremyi akaba yari muri comite nyobozi ya FPR. Ese iyi nama ntiyaba ari iyo kuvugurura ubuyobozi bwa FPR? Hari n’amakuru avuga ko muri iyi nama aribwo FPR izemeza ko Kagame agomba gufata indi manda, maze itegekonshinga rikavugururwa. Turacyakurikirana aya makuru.

 

Ubwanditsi

ikazeiwacu.fr