Mw’ijambo Paul
Kagame yavugiye mu munsi mukuru ngaruka mwaka wa UNITY CLUB,
yahishuye noneho uruhare u Rwanda rufite mu bibazo by’u Burundi. Yavuze ko
niba ari u Rwanda rutera u Burundi, ari abayobozi b’u Burundi babitera. Kagame
kandi yahishuye ko Nkurunziza yamwihishe burundu, ni ukuvuga ko yabuze uko
amwica. Kuri video ya 2, Kagame
yanikomye mu marenga kiliziya gatorika ngo kuba yaranze gusaba imbabazi ko
yakoze « genocide ». Nimwiyumvire
namwe:
Iyumvire gihamya yuri gutera AKAVUYO
mu Burundi
1.
Ariko
noneho intore nazo zabonye ko umukuru wazo yarengereye akikoma Nkurunziza
ndetse akanemera ku mugaragaro ko u Rwanda ari rwo mugome uhungabanya
umutekano mu Burundi. Ibi byatumye aka gace k’ijambo bakanyonga kuri video
yatangajwe kuri chaine ya youtube ya Paul Kagame. Nyamara akarenze umunwa
karushya ihamagara!!!
8 novembre 2015
Politiki