Rusororo: Muhire Norbert wari umunyamabanga wa Diane Rwigara yasenyewe inzu

Norbert Muhire hagati ya Diane Rwigara na Adeline Rwigara mu gihe cyo gutanga Kandidature muri Komisiyo y'amatora

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/10/2017, agatsiko k’abantu bitwaje ibikoresho byo gusenya kagabye igitero ku mu rugo rwa Bwana Norbert Muhire wahoze ari umunyamabanga wa Diane Rwigara mbere no mu bihe byo guhatanira kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Abagize aka gatsiko gasenya bitwaje imitarimba n’amapiki, n’umujinya mwinshi, bahise badukira byose barasenyagura, inzu ye bayisiga ari itongo, inzugi n’amadirishya n’amwe mu mabati babipakiza imodoka y’umutekano y’umurenge wa Rusororo, babijyana aho bene urugo batashoboye kumenya.

Ahagana i Saa Cyenda n’igice nibwo batangiye gusenya, nta kintu na kimwe babwiye abo basenyera, ndetse buka inabi bashaka no gukubita umugore wa Norbert Muhire wari utangiye kubafotora ngo abike amafoto y’abo bagizi ba nabi.

Mu gushaka kumenya icyo iyi nzu yaba yazize, twasanze nta na kimwe Nyirayo Norbert yigeze amenyeshwa nk’impamvu yo gusenyerwa, dore ko n’inzu yasenywe ubwayo yubatswe kera mbere ya Jenoside, agasaba uruhusha rwo kuyivugurura mu mwaka w’2011, ari nabwo yabitangiye. Muhire Norbert avuga ko inzu ye ifite ibyangombwa byose bisabwa n’amategeko.

Akibona ishyano rimugwiririye, Norbert Muhire yahamagaye atabaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Gitifu Alfred Nduwayezu yanga kumwitaba, ahamagara n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Meya Stephen Rwamurangwa nawe ntiyamwitaba. Ibi bikaba bigaragaza ko bari bazi neza igikorwa yapangiwe na Leta, kandi kikaba kitagombaga gukomwa mu nkokora.

Imodoka yirirwa isahura imitungo y’abaturage niyo yazanye abasenya

Imodoka y’umutekano mu Murenge yajujubije abazunguzayi, niyo yagabye igitero kwa Muhire Norbert ipakira amabati, inzugi n’amadirishya!

Umwe muri ba Gashenyi, yakereye gusenya inzu ya Norbert Muhire

Muhire Norbert ni umugabo wubatse ufite abana babiri, yamenyekanye cyane mu itangazamakuru, aho yakoraga kuri Radio y’igihugu “Radio-Rwanda”, akaba yarumvikanaga kenshi mu kiganiro “Tujijurane”. Nyuma y’aho yaje gushinga igitangazamakuru cye bwite yise “UMURASHI.RW”.

Mu mezi ashize nibwo yabaye umujyanama mu by’itumanaho w’Umwali Diane Shima Rwigara, wahataniraga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, agakumirwa na Komisiyo y’Amatora, ubu akaba akurikiranywe mu rubanza areganwa n’abo mu muryango we.

Muhire Norbert utashatse gutangaza byinshi ku bw’impungenge afite ku mutekano we, yagiye ahura n’utundi tubazo tunyuranye twatumaga ava ku murongo w’itumanaho iminsi itari mike, akanirinda kugaragara ahari abantu benshi, mu gihe hahigwaga abantu bose bakoranye bya hafi na Diane Rwigara mu gushaka kwiyamamaza kwe no gutangiza Muvoma y’Agakiza ka Rubanda (PSM / People’s Salvation Mouvement)