Jonathan Ntirenganya – igihe.com, taliki ya 20 Nyakanga 2012

" Abantu bose bakoresha itumanaho ryo mu Rwanda, batangiye kujya bacibwa amafaranga igihe bitabye telefoni zo hanze, kandi ibyo bigakorwa no ku banyamahanga bitabye telefoni zo mu mahanga bari mu Rwanda, nk'uko byatangiye ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.

Ibyo biciro byiyongereye, nyuma y'aho Ikigo cy'ibikorwa bifitiye igihugu akamaro (RURA) cyari cyemeje ko uwitabye telefoni yo hanze yagombaga kujya yishyura amafaranga yari ataramenyekana, ariko ubu yiyongereye agera ku mafaranga 132.2 ku munota.

Ibyo bireba umuntu wese ukoresha itumanaho ryo mu rwanda MTN Rwanda, Tigo Rwanda, ndetse n'izindi sosiyete zitumana ho, bose bazishyura igihe bakiriye telefoni zo hanze, kimwe n'Abanyamahanga bazajya bitaba telefoni z'iwabo bamaze kugera mu Rwanda, batangiye kwishyuzwa.

Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) cyemeje ko umuntu wese witabye abo mu Rwanda ari mu mahanga, agomba kujya yishyura amafaranga y'u Rwanda 132.2 ku munota, ibyo kandi bikaba bitoroshye kubyumvisha abafata buguzi, nk'uko ikinyamakuru Business Times cyo kibitangaza.

Umwaka ushize, MTN Rwanda yari yavuze ko umuntu azajya yitaba telefoni nta kiguzi, igihe ari mubindi bihugu birimo Uganda, Afurika y'Epfo, Botswana, Swaziland na Zambia. Mbere y'uwo mwaka, uwakiraga telefoni ari muri ibyo bihugu yagombaga kujya yishyura amafaranga 60 ku munota, none ubu ageze ku mafaranga 132.2.

RURA imaze kubitegeka amasosiyete y'itumanaho, yatangaje ko ibyo ari ukugirango ibigo bicuruza itumana ho mu Rwanda, birusheho gukora neza kandi byinjire mu ipiganwa, bigamije guca ubujura bushobora kubaho igihe umuntu yitaba telefoni ari mu mahanga.

RURA yongera ho iti : "Bizadufasha kumenya neza umubare w'abahamagara bari hanze, binyuze mu byuma byacu".