Impapuro zo gufata zo muri Espagne zakuriweho 11 gusa abandi baracyashakishwa!

09/10/2015  
 

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cya Espagne atandukanye cyane n’ibyatangarijwe itangazamakuru na Ministre w’ubutabera mu Rwanda Bwana Johnston Busingye.

Ministre Busingye yatangarije ikinyamakuru igihe.com ko urukiko rw’Ikirenga muri Espagne rwatesheje agaciro impapuro zo guta muri yombi abasirikare bakuru 40 b’u RwandaYagize ati “Urukiko rw’Ikirenga rwahagaritse impapuro zo guta muri yombi uko ari 40. Icyemezo cyafashwe tariki ya 10 Nzeli ariko ndakeka ko hakenewe akanya ko kubyandika no kugisinya. Urubunza muri Espagne narwo rwahagaritswe.”

Ariko nyamara siko bimeza kuko urukiko rw’ikirenga rwa Espagne ahubwo rwemeje icyemezo cyafashwe n’urukiko rukuru cyo kudakurikirana hanze ya Espagne abasirikare 11 muri 40 bari basanzwe bashakishwa n’ubutabera bwa Espagne kubera inyandiko zatanzwe n’umucamanza wo muri Espagne mu 2008 zibashinja ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyokomuntu. Ariko abandi 29 inyandiko zo kubafata ziracyafite agaciro mu bihugu by’uburayi kuko bakurikiranyweho by’iterabwoba.

Radio BBC Gahuzamiryango  mu kiganiro cyayo cya kabiri cyo ku wa kane tariki ya 08  Ukwakira 2015 yaganiriye n’uwunganira imiryango y’abanyaEspagne biciwe mu Rwanda, Bwana Jordi Palou Loverdos asobanura by’imvaho uko iki kibazo kimeze.

Abo impapuro zo gufatwa zakuriweho ni:

Jackson Nziza
Sam Kanyemera
Twahirwa Dodo
Karara Bisingo
Alphonse Kaje
John Butera
Frank Bakunzi
Dan Gapfizi
Captain Matayo
Peter Karimba
Alphonse Bagabo

Mwabyiyumvira  hano kuva ku munota wa 13 kugeza ku munota wa 16 n’amasegonda 15