Dimanche 31 juillet 2011 7 31 /07 /Juil /2011 21:38

U Bwongereza bwagize Uruhare rukomeye cyane mu guhuza Perezida Museveni na Kagame.

057-M7-kigali-.pngAmakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko umwe mu bagize Leta y’u Bwongereza aherutse kugira uruhare rukomeye cyane mu kuba “umuhuza” hagati ya perezida Museveni na Kagame . Ibi bakaba barabibategetse ubwo perezida Kagame yari akubutse mu rugendo aherutsemo mu Bwongereza muri Nyakanga 2011.

 

Impande zombi zahise zemera gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza. Byatumye perezida Kagame akimara kugaruka mu Rwanda, yahise atuma umugore we mu ruzinduko igitaraganya mu gihugu cya Uganda hamwe n’urubyaro rwe rwose. Byari mu rwego rwo kubwira perezida Museveni akemera gushyira mu bikorwa amabwiriza bari bahawe na bamwe mu bagize Leta y’u Bwongereza, batashakaga urusaku rwari rumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi . Kagame yashinjaga perezida Museveni guha inzira abamuhunga bagana iy’ubuhungiro. Nawe bakamushinja gutera inkunga abashaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Museveni. Akaba yaranashatse gutwika nyakatsi ye nk’uko yabyivugiye mu bihe bishize.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza, Leta zombi zagennye umuhuza w’abaperezida bombi kuba Andrew Mitchell, umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza, ushinzwe inkunga. Mitchell ni inshuti magara y’abaperezida bombi. Umwe mu banyapolitiki twavuganye akaba yemeza ko Andrew Mitchell, ariwe wegukanye inshingano za Claire short, zo guhora ahosha amakimbirane yakunze kurangwa hagati ya Perezida Museveni na Kagame.

Kuba hari amakimbirane hagati ya perezida Kagame na Museveni byari ikibazo gikomeye k’uruhande rw’u Bwongereza. Icyo gihugu nicyo gihatse abaperezida bombi. Kutumvikana kwabo kukaba kwashoboraga guhungabanya inyungu zabwo mu karere . U Bwongereza bwanagize uruhare rukomeye mu kwinjiza leta ya Kagame mu muryango wa Common Wealth, n’ubwo itari yujuje ibisabwa. Ubusanzwe ibihugu biba muri uwo muryango, bigomba kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu aho buva bukagera, ubwisanzure bw’itangazamakuru hamwe n’amahame ya demokarasi. Ibi rero byose Leta ya Kagame ntibikozwa.

Intumwa yihariye andrew Mitchell, ikaba yarageze i Kigali mbere y’uko perezida Museveni ahagera, itegura neza imishyikirano yabo baperezida bombi. Agomba kuzahava ari uko perezida Museveni agiye kandi banasinyanye amasezerano yo guhosha amakimbirane hagati yabo.
Biteganijwe ko Andrew Mitchell agomba kugirana ikiganiro kihariye hagati ya perezida Kagame na Museveni, nta tangazamakuru rihari ku bijanye n’amakimbirane yabo.

Perezida Kagame yamaze gusaba imbabazi ko atazongera gufasha abarwanya ubutegetsi bwa Museveni. Yanagiriye inama Dr Kiza Besigye kuva muri politiki no kurekeraho ya myigaragambyo ye yajyaga akora mu minsi ishize
Besigye nawe yamaze kumvira perezida Kagame. Anaherutse kwemeza mu itangazamakuru ko agiye kuzava k’ubuyobozi bwa FDC. Kandi ko atazongera kwiyamamaza mu myaka itaha.
Bamwe mu Banyarwanda twavuganye bari I Kigali, batangajwe cyane no kubona umunyamabanga wa letay’u Bwongereza Andrew Mitchell, agira ubushake n’umurava bwo guhuza abo ba perezida bombi. Ikintu abantu bose babonaga nk’ihurizo rikomeye. Cyakora na none Micthell kugeza ubu, yananiwe kugira perezida Kagame inama yo kurekura imfungwa za politiki nka madame Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard , Ntakirutinka Charles, Mushayidi Deo kurekura abanyamakuru bazira umwunga wabo nka Agnes Nkusi Uwimana na Saidati Mukakibibi . Haribazwa impamvu abanyapolitiki b’igihugu cyubashywe ku rwego mpuzamahanga nk’u Bwongereza, badashobora kugira perezida Kagame inama yo gutanga uburenganzira bwo kwisanzura mu gihugu akanareka itangazamakuru rigakora mu bwisanzure .

Harinibazwa imbaraga Andrew Mitchell na bagenzi be bashyira mu kujya gukora umuganda I Kigali, ariko bakaba badashobora kugira perezida Kagame inama kunamura icumu, no gukura abanyapolitiki ku ngoyi, mu gihe nyamara babifitiye ubushobozi.

U Bwongereza buza ku isonga mu bihugu bitera inkunga leta ya Kagame. Umuntu ntiyabura kwibaza aho ubucuti bwa Andrew Mitchell butandukaniye n’ubwa Tony Blair . Bimaze kwigaragaza ko ubucuti bwabo bose na Kagame bushingiye ku nyungu bwite kurusha iz’abaturage.


Kagabo, London.(umuvugizi)