Urubanza rwa Diane Rwigara Rwongeye Gusubikwa

octobre 10, 2017
Umunyapolitiki Umwali Diane Rwigara wo mu Rwanda
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwasubitse ubugira kabiri urubanza rw’Umwali Diane Shima Rwigara. Uyu ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
 

 

Uruhande rw’abaregwa ibyaha byo kugambirira guteza imidugararo muri rubanda bo mu muryango wa Assinapol Rwigara baravuga ko ubushinjacyaha butabahaye dosiye ngo bategure urubanza.

Imbaga yakubise iruzura mu cyumba cy’urukiko cyari cyongerewemo intebe ariko biba iby’ubusa ku buryo umucamanza yifashishaga indangururamajwi ngo buri wese n’abari hanze bumve.

Abaregwa Diane Shima Rwigara, murumuna we Uwamahoro Anne Rwigara na Mukangemanyi Adeline Rwigara ubabyara noneho bageze imbere y’uurukiko bunganiwe na Me Pierre Celestin Buhuru. Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko haba mu bushinjacyaha n’ubwanditsi bw’urukiko batamuhaye imyanzuro y’urubanza ngo babashe kuburana. Yagiz vous:“ Urukiko rugendera ku mategeko ngo rukomeze ruheshe ishema igihugu, dufite amategeko meza yanditse rero niyubahirizwe”.

Yunzemo ko akeneye inyandiko mvugo z’ibyafatiriwe kwa Rwigara avuga ko ari byo ntandaro y’ibyaha bakurikiranyweho. Ibyo ni amajwi y’ibiganiro kuri telephone, ubutumwa abaregwa bandikiranaga kuri WhatsApp, ibaruwa Anne Rwigara bivugwa ko yandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique, urutonde Diane Rwigara yashyikirije Komisiyo y’amatora rugaragaza imikono yashyigikiraga Kandidature ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yashize kugira ngo barebe koko imikono aregwa ko yahimbye n’ibindi.

Diane Rwigara agezwa mu rukiko

Diane Rwigara agezwa mu rukiko

Umunyamategeko yasabaga ko umucamanza yasubika urubanza mu gihe cy’iminsi itanu akabonana n’abaregwa bakaganira kuri dosiye yose.Yasabye kandi ko urukiko rutegeka ubushinjacyaha bukabaha inyandikomvugo za dosiye. Umucamanza yabajije niba barihuje muri sisiteme n’ubushinjacyaha n’ubwanditsi kuko ari ho iyo myanzuro igaragara. Me Buhuru yavuze ko hari ibyo adashobora kugeraho nk’iyo myanzuro ati keretse niba muri sisiteme harimo ibirego bibiri.

Ubushinjacyaha bwikomye umunyamategeko kugira ubushake buke kuri iyo myanzuro. Buvuga ko imyanzuro igaragarira n’urukiko. Bwavuze ko abakekwaho ibyaha batabirenganiramo bwemera isubikarubanza ariko busaba ko bitafata iminsi itanu kuko ari ikirego cyihutirwa kigomba guhita kiburanishwa mu masaha 72.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha niba kuri iyo myanzuro hagaragara impamvu bushingiraho bubakeka maze busubiza ko ziriho ariko bushimangira ko butabaha dosiye yose kuko icyiciro bugezeho ari ibanga kuko batagaragaza abatangabuhamya iperereza rigikomeje.

Adeline Rwigara agezwa mu rukiko

Me Buhuru yavuze ko nk’abanyamategeko babika amabanga kandi ko batakwica amategeko. Hari bimwe mu bimenyetso nk’ibaruwa Anne Rwigaragara bivugwa ko yandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique n’urutonde Diane Rwigara yashyikirije NEC byose arasanga nta banga ribirimo cyane ko byasakaye mu itangazamakuru. Nk’amwe mu majwi agize ibyo biganiro bimwe mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu byarayatangaje anakwirakwizwa ku mpuga nkoranyambaga.

Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara yatse ijambo maze azamura ikiganza abwira umucamanza ati “ Nzamuye icyubahiro cy’Imana kandi ndabashimye! Aleluya! Ni imvugo mu ijwi rituje yazamuye amarangamutima mu rukiko maze bamwe bazunguza imitwe abandi bimyoza mu majwi yo hasi abandi bareba hasi. Yavuze ko batazi ibyo baregwa. Ati baduhe dosiye njye n’abana banjye tumenye ibyo turegwa bagumye kugenda basa n’ababiduciramo amarenga. Ubushinjacyaha bwavuze ko abaregwa bose bamenyeshejwe ibyo baregwa kandi ko n’amajwi y’ibiganiro ku matelephone bayumvishijwe babazwa.

Urukiko rwanzuye ko nta mpamvu yo gutegeka ubushinjacyaha gutanga inyandikomvugo za dosiye kuko hari bimwe mu bimenyetso Me Buhuru yabona. Rwavuze ko igihe yakenera amajwi yajya kuyumvira mu bushinjacyha. Ku mwanya wo gutegura Dosiye yavuze ko ari uburenganzira abaregwa bemererwa n’amategeko ariko bakabuhabwa bwa nyuma kuko ubwa mbere batabukoresheje uko bikwiye.

Uru rubanza rwanagaragayemo ahungu ababiri bwa ba Nyakwigendera Assinapol Rwigara, abo ni Arioste Rwigara na Aristote Rwigara.

Rwanagaragayemo Me Bernard Ntaganda Prezida Fondateri w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ryamaze gucikamo ibice.

Mu magambo make yabwiye Ijwi ry’Amerika uyu munyapolitiki yavuze ko kuza muri uru rubanza ari icyo yise kugurizanya kuko na we ahora afungwa afungurwa.

Aha ku rukiko wabonaga ibitangazamakuru byo mu Rwanda na mpuzamahanga bishaka kumva icyo avuga kuri uru rubanza rw’umunyapolitiki mugenzi we .Me Ntaganda na we washakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda mu 2010 ntibimuhire agakomereza muri gereza nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kugambirira kuvutsa igihugu umudendezo, ku rukiko risumbuye rwa Nyarugenge igipolisi cyahise gihagarika ibiganiro yahaga itangazamakuru maze kibirukana mu ifasi y’urukiko.

Anne Rwigara agezwa mu rukiko

Ntibyahereye aho kuko no hanze y’ifasi y’urukiko abapolisi bari bashushubikanye Me Ntaganda bashatse guhohotera abanyamakuru ngo batagira icyo bakora.

Me Ntaganda kuri mikoro z’abanyamakuru ati “U Rwanda si akarwa, hagomba kugira demokarasi nko mu bindi bihugu bituranyi”

Abaregwa bose uko ari babatatu barahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa se imidugararo muri rubanda.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho Diane Rwigarara we araregwa icyo kukora no gukoresha inyandiko mpimbano gikomoka ku mikono yakusanyaga ashaka kwiyamamariza gutegeka u Rwanda ntabigereho kuko ngo yasinyishije n’abapfuye.

Umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline Rwigara we araburanamo n’icyaha gifatwa nk’umwihariko cy’ivangura no gukurura amacakubiri. Ibi byaha byose abaregwa bavuga ko bishingiye kuri politiki.

Abaregwa bose uko ari batatu bongeye kugezwa mu rukiko baboshye mu mapingu. Umutekano haba mu cyumba no hanze yacyo wari wakajijwe bikomeye kandi abapolisi byibura bane kuri buri uregwa ni bo babaga bamurinze mbere yo kubinjiza mu rukiko.

Nta Jwi nta n’ishusho ryari ryemewe mu rukiko ku banyamakuru uretse kwandika. Iburanisha rizakomeza tariki ya 11 z’uku kwezi kwa Cumi.