Tanzaniya- Rwanda : Ari Mushikiwabo na Mwembene ni nde uvugisha ukuri.

Publié le par veritas

Kuri uyu wa kane taliki ya 12 gashyantare 2015, hatanzwe ibitekerezo by’impurirane ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu cya Congo nyuma y’aho impuguke za ONU zigaragaje muri raporo yazo ko igihugu cya Tanzaniya ndetse n’abayobozi b’impuzamashyaka ya CPC bafatanyije mu gushyigikira FDLR. Kuri uwo munsi kandi Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Kagame, Madame Mushikiwabo Louise yagiranye ikiganiro n’abadepite bashinzwe ububanyi n’amahanga abasobanurira ko uwo mubano wifashe neza uretse FDLR nk'aho ari igihugu!
 
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Ministeri y’itangazamakuru y’igihugu cya Tanzaniya Assah Mwembene yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane taliki ya 12/02/2015 asubiza ibibazo bijyanye n’ibyavuzwe muri raporo y’impuguke za ONU z’uko Tanzaniya yakira kubutaka bwayo abayobozi ba FDLR ndetse ibyo bikaba bishimangirwa n’abayobozi b’u Rwanda. Mwembene yasubije ko imvugo y’abayobozi b’u Rwanda ari amatakirangoyi, ikaba ari imvugo iranga abayobozi bose bafite ubutegetsi bugeze kumanegeka! Mwembene yavuze ko impunzi z’abahutu ziri mu gihugu cya Congo zarenganye cyane, Tanzaniya ikaba igomba kuzirenganura nk’uko yabigenje no kubandi baturage bo mu bihugu by’Afurika bagiye barengana !
 
Mushikiwabo Louise, ministre w’ububanyi n’amahanga wa Kagame nawe kuri uwo munsi akaba yaragiranye ikiganiro n’abadepite bo mu ishimi rishinzwe ububanyi n’amahanga akabizeza ko umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze neza ! Gusa mu nteruro imwe Madame Mushikiwabo yahise yivuguruza yemeza ko ikibazo cya FDLR gikomeje kwirengagizwa n’umurwango mpuzamahanga, uwo mutwe ukaba ukomeje kwifashishwa n’ibihugu bishaka kugirira nabi u Rwanda! Iyi mvugo ya Mushikiwabo ikaba igaragaza neza ko ububanyi n’amahanga bwazambye kugeza n’aho u Rwanda rutangiye kwemera kumugaragaro ko hari ibihugu bishaka kurugirira nabi ! None se mu byukuri ubwo ububanyi n’amahanga bwifashe neza ? Ubwo taliki ya 31/01/2015 muri Etiyopiya hateranaga akanama k’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ko kwiga ku kibazo cya FDLR, Paul Kagame na Mushikiwabo bahise bahunga basubira mu Rwanda badakandagije ikirenge muri iyo nama kandi aribo ikibazo kireba, none se abayobozi batangiye guhunga inama mpuzamahanga, ubwo babanye neza n’ayo mahanga ?
 
Mu itangazo rikomeye cyane impuzamashyaka CPC yashyize ahagaragara (tuzaribagezaho mu kinyarwanda) kuri uyu wa kane taliki ya 12/02/2015 yagaragaje ko yatangiye kugirana ibiganiro n’ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane cyo muri Tanaziya (Institute of Peace and Conflicts Resolution ), umuryango wa Saint Egidio wo mu Butaliyani, umuryango w’ibihugu bya SADC na ONU, muri gahunda yo gushyira igitutu kuri leta  ya Kigali kugira ngo habe ibiganiro bihuza abatavuga rumwe n’ubwo butegetsi mu rwego rwo gushyiraho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi mu Rwanda bityo impunzi zigashobora gutaha. Twagiramungu umuyobozi wa CPC yasabye ko igihugu cya Tanzaniya cyakomeza kugirana ibiganiro na FDLR mu rwego rwo gukemura ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo. Niba ibyo bihugu n’iyo miryango CPC igirana nayo ibiganiro aribyo Louise Mushikiwabo yita abanzi bagiye kugirira igihugu nabi, ubwo butegetsi bubanye na nde ?
 
Tugarutse ku gihugu cya Tanzaniya, Bwana Assah Mwembene yabwiye abanyamakuru ko leta ya Kigali igomba kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe nayo byanze bikunze, avuga ko aba FDLR basura Tanzaniya ari uburenganzira bwabo kuko umutanzaniya wese afite uburenganzira bwo kubana n’uwo ashatse na FDLR irimo kuko leta  itajya guhitiramo buri muturage inshuti babana. Ku itandukaniro rya M23 na FDLR, Assah Mwembene yabisobanuye muri aya magambo agira ati :
 
 «FDLR n’impunzi zahohotewe mu makambi y’impunzi aho zari zarahungiye ariko M23 ni abarwanyi bari baraturutse hanze bashaka ubutegetsi mu gihugu kitari icyabo. Twebwe tukaba tubereyeho kurenganura abarengana; FDLR yatangaje kumugaragaro yuko ishaka gutaha mu mahoro itarwanye no mu nzandiko zayo, n’urwo baherutse kwandikira SADEC, nibyo yasabye. Aba FDLR bemera gutaha mu nzira nziza yibiganiro natwe, Umukuru w’igihugu cyacu, nyakubahwa Jakaya Kikwete, nibyo yavuze kandi ahora abivuga ndetse yanabisobanuye kenshi na nubu aho Tanzaniya ihagaze n’ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda n’abayirwanya ariko Leta y’u Rwanda ivuga yuko ikomeza kuvuga ko nta biganiro ishaka, ku mpamvu zayo  bwite Turizera ko izahindura iyi mvugo yayo, ikaganira n’aba bayirwanya, batavuga rumwe nayo, kuko Tanzaniya ishyigikiye ibiganiro nta kuntu twarasa umuntu utarwana, ushaka kwitahira anyuze mu nzira z’ibiganiro. Mbese FDLR ahantu iri irarwana nande? M23 iri muri Congo (DRC) yarwanaga nande? Nimutandukanye ibikorwa bya FDLR na M23 mu gihugu cya Congo» 
 
Niba Tanzaniya ishobora gusobanura neza ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda muri ubu buryo, madame Mushikiwabo akaba adashobora kugisobanura ari ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ubwo ashinzwe akahe kazi? Ni nde muri aba bombi (Mushikiwabo na Mwembene) uvugisha ukuri ?
 
Ubwanditsi