Abatega taxi muri Kigali baratabaza. Ese Kagame na leta ye baba bibuka ko bakorera abaturage?

Posted April 13, 2014 8:53 pm by

 

Iyo wumvise uko Kigali yateye imbere wakumva ukuntu abenshi bajyayo baza bavuga ko ubuzima busigaye buhenze, uhita noneho wibaza uko abaturage basanzwe babaho. Mu minsi yashize maze kumva ko leta ya Kagame yafashe icyemezo cyo guhagarika za taxi minibisi ntoya kandi arizo zatwaraga abagenzi benshi, byatumye nibaza niba Kagame na leta ye bajya bibuka ko bakorera abaturage cyangwa se niba bumva bakorera agatsiko kagizwe n’abantu bacye bari muri FPR gusa. Ariko icyambabaje kurushaho maze kumva iki kiganiro nuko bongeje n’ibiciro byabatega za taxi.

 

Nkuko namwe muri buze kubyiyumvira, biragaragara ko Kagame na leta ye biyemeje gukenesha abaturage kuburyo abantu bake bari mu gatsiko aribo bonyine bakomeje kwikubira ubukungu bw’ igihugu. Bajya guca izi za taxi ntoya nuko bashakaga ko za coasters (Taxi nini) zitunzwe nabo mugatsiko ziharira isoko ryose. Ariko ikibabaje nuko batanifite izihagije kuburyo noneho abanyeshuri cyangwa abakozi bari gukererwa kubera ko za taxi ari nkeya. Tega amatwi nawe wiyumvire akarengane kari muri Kigali n’ uburyo agatsiko karimo kurushaho kwikubira umutungo w’ igihugu:

 

 

Source: Radiyo Flash FM