jeu 10 nov 2011

Source: www.leprophete.fr

Uburetwa bugarutse mu Rwanda izuba riva ! Aimable Rukundo.

Akamasa kazaca inka kazivukamo : ngiyi ishusho nshya y'ubuhake bubi n'uburetwa mu Rwanda !

« Hazatangizwa gahunda yo gukorera Igihugu umwaka umwe nta mushahara » !

Aya magambo yasohotse mu munwa wa Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi ubwo yagezaga Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 ya Manda ya Kabiri ya Perezida wa Repubulika, ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi aho yibanze kuri za gahunda z’imiyoborere myiza, ubutabera, imibereho myiza n’ubukungu !

Mu miyoborere myiza Habumuremyi yavuze ko hazatangizwa ku buryo buhoraho gahunda yo gukorera Igihugu nibura umwaka umwe nta mushahara cyane cyane ku rubyirukokandi Abanyarwanda ngo bashishikarizwe umuco w’ubukorerabushake !

Mu gihe Abanyarwanda benshi bageze kure kubi kubera ubukene, Leta ya Paul Kagame iyobowe na Pierre Damien Habumuremyi nta kindi yabafasha uretse kubatsindagira mu kuzimu, ibashora mu gukorera Leta nta gihembo ! Ubwo se uzakora umwaka wose adahembwa azatungwa n’iki ? Dore ko n’ubundi yabonaga icyo atamira zahize !

Gukorera umuntu utaguhemba ni cyo gisobanuro cy’UBURETWA ! Urwanda rusubiye muri cya gihe, rubanda yakoraga kugira ngo agatsiko k’Abantu bake kabeho mu murengwe mu gihe rubanda ikora yicwa n’inzara ! Reka dufate ingero ebyiri gusa zerekana ko u Rwanda rwambuwe abakene bakora bakagoka baruhira  Abaherwe bari ku ngoma : Imishara y’abategetsi n’Imitungo bwite ya Paul Kagame.

Nta soni bagira ! Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Abaminisitiri be, Abadepite n’abasenateri bahawe imishahara irenze kure ubushobozi bw’igihugu cy’U Rwanda mu buryo bwo kubaha ruswa kugira ngo batazigera bavugira na rimwe rubanda ! Icyo baharanira si inyungu rusange(Interet géneral) ahubwo n’inyungu z’Agatsiko kari ku butegetsi konyine ! Bamaze kwicisha abaturage inzara none dore bivuyemo , ngo abaturage bagiye gutangira gukorera Leta badahembwa ! Reka twibukiranye imishahara ayo Masiha rusahuzi ahembwa :


 Iteka rya Perezida wa Repubulika no 15/01 ryo kuwa 28/08/2008 ni ryo rigena imishahara y´abayobozi b´igihugu bo hejuru

Ingingo yaryo ya  4 iteganya ibigenerwa  Perezida wa Repubulika.

Agenerwa ibi bikurikira :


(1)   Umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga miliyoni enye n’ ibihumbi magana arindwi mirongo inani na kimwe na magana arindwi y’u Rwanda (4.781.700 Frw) buri kwezi;

(2)    amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500. 000 Frw ) buri kwezi;

(3)    inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose; 

(4)    imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n ‘ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta; 

(5)    amazi n’amashanyarazi byishyurwa byose na Leta; 

(6)    uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fax, internet itagendanwa na internet igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike, n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro no mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta; 

(7)   uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.  

 

Mu ngingo ya 5: 

 

(1)   Perezida wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese indamunite mbumbe y’umurimo ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane mirongo itatu na bine na magana atandatu mirongo ine n’abiri (3. 434. 642 Frw) buri kwezi.

  (2)   Minisitiri w’Intebe agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana cyenda mirongo inani na bitandatu magana atanu na cumi n’atanu (2. 986. 515 Frw) buri kwezi.

  (3)   Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:

1. Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose;
2. Amafaranga akoreshwa mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu
(600. 000 Frw) buri kwezi;
3. Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600. 000 Frw) buri kwezi anyura kuri konti y’Urwego bireba; 
4. Imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibyangombwa byayo byose byishyurwa na Leta; 
5. Amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta; 
6. Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fax, internet igendanwa n’itagendanwa, anteni parabolike byose bikishyurwa na Leta; 
7. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 2,500 na , 3,000 . Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara uhereye umunsi batangiriye imirimo.

Leta kandi igenera buri wese inkunga ingana na kimwe cya kabiri (½) cy’igiciro cy’imodoka cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri. 
Amafaranga arenzeho nyir’ubwite akayitangira.
Leta igirana amasezerano na buri wese ku byerekeye imikoreshereze y’ iyo modoka;
8. uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo, n’ahandi hose bibaye ngombwa.  

  Ingingo ya 6: Abaminisitiri n’Abanayamabanga ba Leta

  (1)   Abaminisitiri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’umunani (1. 847.608 Frw) .

  (2)   Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu mirongo itatu n’icyenda (1, 774, 539 Frw).

  (3)   Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:

1. amafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300. 000 frw) buri kwezi anyura kuri konti z’urwego bireba; 
2. amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ibihumbi ijana y’ u Rwanda (100. 000 Frw) buri kwezi, amafaranga ibihumbi mirono ine y’u Rwanda (40. 000Frw) buri kwezi ya internet igendanwa n’aya telefoni igendanwa angana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150. 000 Frw) buri kwezi; 
3. Leta igenera buri wese amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni cumi n’ebyiri (12.000. 000 Frw) mu rwego rwo kumwunganira mu kwishakira icumbi igihe atangiye imirimo ye; 
4. amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’ u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo; 
5. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 2,500 na 3, 000. Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara uhereye umunsi batangiriye imirimo. Leta kandi igenera buri wese inkunga ingana na kimwe cya kabiri (½) cy’igiciro cy’imodoka cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri. Amafaranga arenzeho nyir’ubwite akayitangira. Leta igirana amasezerano na buri wese ku byerekeye imikoreshereze y’iyo modoka.

 

Ingingo ya 7:

  (1)   Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese Umushahara mbumbe w’Umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’umunani (1.847.608 Frw);

  (2)   Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira: 

1. amafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) buri kwezi anyura kuri konti y’Urwego bireba; 
2. amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw ) buri kwezi ya telefoni, fax na internet byo mu biro n’ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi ya internet igendanwa n’aya telefoni igendanwa angana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) ku kwezi;
3. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 2.500 na 3. 000 . Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara uhereye umunsi batangiriye imirimo. Leta kandi igenera buri wese inkunga ingana na kimwe cya kabiri (½) cy’igiciro cy’imodoka cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri andi mafaranga arenzeho nyir’ubwite akayitangira. Leta igirana amasezerano na buri wese ku byerekeye imikoreshereze y’iyo modoka; 
4. Leta igenera Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana ane y’u Rwanda (400.000 Frw) buri kwezi; 
5. amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo.  

  Ingingo ya 8: 

  (1)   Ba Visi-Perezida wa Sena na ba Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi mirongo irindwi na bine magana atanu mirongo itatu n’icyenda (1.774. 539 Frw) buri kwezi;

(2)   Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira: 

  1. amafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300. 000 Frw) buri kwezi anyura kuri konti y’Urwego bireba;
2. amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ibihumbi ijana (100. 000 Frw) buri kwezi, amafaranga ibihumbi mirongo ine (40. 000 Frw) buri kwezi ya internet igendanwa n’aya telefoni igendanwa angana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150. 000 Frw) buri kwezi; 
3. Leta igenera buri wese miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12. 000. 000 Frw) mu rwego rwo kumwunganira kwishakira icumbi igihe atangiye imirimo ye; 
4. amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5. 000.000 Frw) mu gihe atangiye imirimo ; 
5. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 2.500 na 3. 000. Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara uhereye umunsi batangiriye imirimo. Leta kandi igenera buri wese inkunga ingana na kimwe cya kabiri (½) cy’igiciro cy’imodoka cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri andi mafaranga arenzeho nyir’ubwite akayitangira. Leta igirana amasezerano na buri wese ku byerekeye imikoreshereze y’iyo modoka.  


 

Ingingo ya 9: Abasenateri


 

(1)   Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri mirongo inani na magana icyenda mirongo inani n’ane (1.280.984 Frw) buri kwezi.

(2)   Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni imwe n’ ibihumbi magana abiri mirongo itatu na magana atatu makumyabiri n’ane y’u Rwanda (1.230.324 Frw) buri kwezi.

(3)   Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite, buri kwezi bongererwa kuri uwo mushahara mbumbe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35. 000 Frw) naho aba Visi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa ibihumbi mirongo itatu (30. 000 Frw).

 

(4)   Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira: 


1. Amafaranga ya telefoni igendanwa angana n’ibihumbi mirongo itanu (50. 000 Frw ) ku kwezi kuri Perezida na Visi-Perezida ba Komisiyo n’amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) ku kwezi ku ba Senateri n’Abadepite. 
2. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 1.500 na 2.500. Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara. 
3. Leta ibaha kandi miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6. 000.000 Frw) yo kubafasha kwishakira icumbi bakajya bahabwa ibihumbi ijana (100. 000 Frw) buri kwezi mu gihe kitarenze imyaka itanu. Ayo mafaranga ntakomeza gutangwa iyo bahagaritse ako kazi manda yabo itararangira. Iyo bahinduriwe imirimo, bagahabwa imirimo ibagenera amafaranga yo kubafasha gushaka icumbi, bahabwa amafaranga yo kwishakira icumbi ajyanye n’imirimo mishya hakuwemo ayo babonye mbere.  
 

 B. Imitungo bwite ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame


 

N’ubwo nka Perezida Paul Kagame arusha umushahara benshi mu bakuru b’ibihugu byateye imbere mu majyambere ntibimubuza gusahura umutungo w’igihugu akigwizaho ibyagombye gufasha rubanda! Mu by’ukuri Abanyagihugu bose barakora bakagoka baruhira umuntu umwe gusa n’umuryango we: Paul Kagame.


 

Reka twongere tubibutse imwe mu mitungo ye maze mufate akanya mubizirikane murasanga u Rwanda rwarasubiye ku ngoyi y’uburetwa Repubulika ya mbere n’iya Kabiri zari zaradukijije!


 

Na we ihere ijisho :


 

(1)Kagame afite amazu 2 n'isambu 1 irimo inzu muri USA.
(2)Afite inzu 2 mu Bwongereza
(3) Afite inzu 1 mu Budage
(4) Afite imiturirwa 3 muri Eritrea
(5) Afite Hoteli n'indi nzu muri Ethiopia
(6) Afite Hoteli muri Kenya
(7) Afite Hoteli mu Bugereki
(8) Afite amazu 2 n'umurima w'isambu muri Afrika yepfo
(9)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) i Dubai
(10) Afite inzu acururizamo i Shangai mu Bushinwa
(11)Afite Hoteli mu kirwa cya Maurisius (Maurice)
(12) Afite imigabane muri sosiyete y'ubwikorezi mu Bwongereza
(13)Afite company icuruza amabuye yagaciro afatanije n'umuhinde mu Buhindi, afite Hoteli n'inzu mu Buhindi
(14)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) mu Buyapani.
(15) Afite n'Ubwato buhenze cyane mu nyanja.

 

 

Icyitonderwa :


 

(16) Imitungo myinshi yo mu mahanga  ayihagarariwemo n'abavandimwe be ndetse n'aba hafi mu miryango ye, hamwe n'abandi bamwe abyandikishaho, Tukaba twashoboye kumenya ko imitungo ye myinshi yo muri Aziya icungwa na murumuna we, bivugwa ko akorera ambassade mu Bushinwa, ariko mu by'ukuri ashinzwe imitungo yumuryango.

Ikindi twashoboye gutahura ni uko bamwe mu bantu boherezwa gukorera ambassade z' u Rwanda hanze, haba harimo abagomba gukurikirana imitungo ye, ingero twabonye ni nyinshi nka ba NYIRUBUTAMA n'abandi boherezwa nk'abajyanama muri Ambassade zo hanze.

(17)Usibye iyo mitungo yo hanze twashoboye kumenya ko hari n'indi myinshi iri mu Rwanda. Hafi 70% by'ubucuruzi bubera mu Rwanda byose ni ibya Kagame. Ndetse ababizi neza banatubwiye ko amasoko yose ya leta 80% yose ariwe uyiha. Twamenyeshejwe ko amanama yose abera mu Rwanda, amafaranga hafi ya yose avuyemo aba ari aye. Twanabwiwe kandi ko amazu ari kubakwa akomeye yose yubakwa na we biciye muri Fair Construction. Twabwiwe uko akorana mu bwubatsi na Arab contractors ndetse n'abashinwa.Twamenyeshejwe uko yifatira budget yose y'amafaranga yo kugura ibikoresho by'Ingabo z'igihugu maze akabihererwa ubuntu na Amerika n' Abongereza maze amafaranga yari agenewe kubigura akayasangira n'ibisahiranda by'abazungu bakoze uko bashoboye ngo abiherwe ubuntu.

(18)Twamenye ko afata amafaranga ava mu mazu y'abategetsi bose bahunze harimo n'imitungo ya Rujugiro.Twabwiwe kandi uko yatwaye imitungo yose ya Kalisa Alfred yamara kuyitwara akagurisha BCDI na ECOBANK. Twamenye kandi ko muri iyo ECOBANK, imigabane hafi ya yose ari iye.

(19)Twatahuye ko yatwaye BACAR akayigarurira maze yarangiza akayigurisha na FINA BANK yo muri Kenya, kandi iyo Fina bank ikaba irimo imigabane ye myinshi. Banadutangarije ukuntu MTN Rwanda 50% y'imigabane ari iye.

(20) Twaraperereje koko dusanga ko NSSF yahoze ari Caisse Sociale du Rwanda yayihinduye iye bwite.

(21)Twamenye kandi ko RAMA yayigaruriye akaba ari we ucunga imigabane yose y'abanyamuryango ba RAMA kandi akayikoresha uko ashatse.

(22)Twamenye ko ikigega FARG agikoramo uko ashatse n'igihe ashakiye.
(23)Batubwiye indege afite ze bwite, batubwiye ubwato bukomeye afite.

(24)Twatahuye ko ubu amaze kwiyemeza gushora imari muri Malawi aho agiye guhinga itabi mu isambu nini cyane, kandi ngo akazabanza gushyira kaburimbo mu mihanda myinshi ya MALAWI.

(25)Twamenye ko ashaka gushora imari muri sosiyete zicuruza mu bihugu bya CEDEAO.

(26)Twavumbuye imigabane afite muri sosiyete yo muri NIGERIA icukura Petroli.
(27) Tuzi neza ko umutungo wose w' Umuryango FPR wose yawigaruriye, akaba awukoresha wenyine, uko abyumva.


 

 C. UMWANZURO

 

Umuturage w'u Rwanda si we ukwiye guhora yipfunditse umweko mu nda ngo agerekweho no gukorera igihugu umwaka wose adahembwa! Ahubwo aba baherwe bayobora u Rwanda muri iki gihe  baramutse bigomwe imishahara yabo y'umwaka umwe igihugu cyaruhuka umuzigo !


 

Umuhanuzi Nyirabiyoro yivugiye ko mu bayobozi bazayobora u Rwanda hazabamo uwo yise RWABUJINDIRI RURYA NTURUHAGE ! Yanahanuye uko uyu Rwabunjindiri azava ku butegetsi ari uko arasiwe umwambi w’igishirira na bene nyina, mu Bugesera ! Aho ga re !

 

Paul Kagame ni we wagaragayeho ikimenyetso cyo kurya ntahage, ku buryo ahorana inzara ikabije ! Ng’uwo umushahara w’akataraboneka! Ng’iyo imitungo irenze imivugire….kandi n’ubu aracyarwana n’abaturage abasenyera utuzu ngo abone aho yubaka imitamenwa ye bwite, ng’uwo mu bishanga by’imiceri yambura abaturage b’abakene uturima twabo…ng’uwo mu bisheke, ntatangwe mu dusambu yambura abaturage kugira ngo umugore we Janeti Kagame abone aho ahinga indabo zo kugurisha n’abazungu …!Naragenze ndabona, abaperezida baragwira, ni impamo! Nzaba mbarirwa!

 

Gusa nyine umutegetsi nk’uyu arushya rubanda! Ubwo kwisubiraho bisa n'ibyamunaniye, igihe kirageze ngo yegame, abaturage bahumeke. Niba adashaka kubikora ku bwende, Abenegihugu bari bakwiye guhaguruka bakabimufashamo bamwereka umuryango usohoka. Revolisiyo ya rubanda irakeneywe cyane mu Rwanda, ndetse rwose yaranatinze! Muri make irashoboka, turayitegereje!


 

Aimable Rukundo