IBIHE BYA NYUMA BY´INGOMA YA KAGAME BIZABA BITOROSHYE
 
Mu mateka ya FPR Inkotanyi, kuba Paul kagame . ariwe waje kuba Perezida w´u Rwanda byaratunguranye. Ibyo bikaba byaratewe ahanini nuko muri FPR hagiye habaho ibikorwa by´ubwicanyi bwibasiye bamwe mu bari abakuru muri yo. Aha twavuga nk´iyicwa rya General Gisa Rwigema. Aya mahirwe Kagame yabonye ku buryo butunguranye yo kumusimbura abihawe na Museveni Perezida wa Uganda, icyo gihe wateraga inkunga muri byose ku rugamba, yaje gukomeza, kuko Kagame yayoboye urugamba akarutsinda. Ibyo byaje kumuha uburyo bwo kuyobora igihugu burundu.
 
Rero, uburyo yitwaye n´ibikorwa yagiye akorera abamufashije kugera ku butegetsi ni bimwe mu bizatuma ibihe bya nyuma by´ingoma bitazaba byiza.
 
Yarangije urugamba atinyitse cyane
Bitewe n´imyitwarire ye n´imirimo yari yarakoze mu gihugu cya Uganda igihe yari ayoboye DMI,
byatumye aayoborana ingabo za FPR igitugu kidasanzwe. Ku buryo ingabo zose yari yarazihahamuye, mbese muri make FPR ikiri mu ishyamba, yari yarakangaranyije abantu.
nkuko byemezwa n´abasilikare benshi, abasilikare bakuru atatimbaguye mu rwego rwo kubatera ubwoba kugirango barusheho kumutinya , bivugwa ko ari nyakwigendera Col. Ngugute alias Karisoriso na Col. Musitu. nawe wahizwaga mu buroko.
 
Ibi kandi byo kuyoboza ingabo igitugu ntawe ubishidikanyaho kuko na nyiri ubwite yigeze kubyiyemerera, avuga ko icyatumaga we yubahwa, ari uko yakoreshaga imbaraga kugeza hasi!
 
icyo yacyuriraga abavugaga ko batubashywe, barimo nyakwigendera Alexis Kanyarengwe, wari Perezida wa FPR icyo gihe. Gutinywa kwe kwaje kumufasha na nyuma yo gutsinda urugamba, bitewe ahanini nuko yahise aba minisitiri w´ingabo, visi perezida w´igihugu abikomatanyije no kuba perezida wa FPR inkotanyi. kandi mu by´ukuri , FPR yari iyoboye igihugu yifashije ingabo zayo.Icyo gihe nubwo Perezida yari Bizimungu, ku birebana n´amategeko uko yabiteganyaga no ku mashusho ya TV , bikaba byaragaraga ko Kagame ariwe wari perezida.
Abazi uko igihugu cyari cyiyobow eicyo gihe ni nka Faustin twagiramungu, ba Rwigema PC na ba Déo Mushayidi, bemeza ko Pasteur Bizimungu yari agakingirizo, ko igihugu cyari kiyobowe na Kagame, wari warihaye umwanya utari uteganyijwe mu mategeko. Ibi kandi na Pasteur Bizimungu yaje kubyemeza ko ubwe nta byemezo yafataga, ngo ko atari we wayoboraga.
 
Imyitwarire ya Kagame mu gufatira ibymezo ni bimwe mu bizamugaruka
 
Perezida Kagame nta muntu yubaha n´umwe muri FPR, nabo yahaye akazi muri guverinoma ye!
Iyo bigeze mu ngabo ze ho, usanga yarakomeje kuziyobora nkuko yazimenyereje mu ishyamba.
Ibyo kandi biranamworohera kuko igisilikare cyose yagishyize mu maboko y´abahoze bacunga umutekano we! Uwavuga ko nanubu icyo ba Kayonga na Kabarebe bashinzwebwa mbere ari umutekano we, ntacyo yaba abeshyeho.
 
Bene iriya mikorere rero yo kutagira abo yubaha, si myiza, kuko ituma habura abatinyuka ngo babe bamugira inama mu bymezeo afata.
hagize ubitinyuka abandi bambari be nawe babifata nko kumwubahuka aribyo adashaka.Ibyo hiyongeraho gutuak no kudaha abantu agaciro bakwiye.
Aha twavuga abantu nka Sam Kaka waserewe mu nteko yabanje gusugurwa cyane, Alexis Kanyarengwe wahaw eicyubahiro ari uko apfuye, ubundi akiri muzima yari yaribagiranye!
 
Nta shiti ko bizagira ingaruka ku butegetsi bwa Kagame , bitaretse n´abamushyigikiye mu gufata ibyemezo. birababaje kubona mu gihe gito cyane FPR imaze ku btegetsi, abanyamuryango bayo barasubiranyemo, byenda gusa na bya bindi byo " guta umurongo" bya MDR ya Kayibanda Gregoire.
Nsanga FPR itakiriho, ko nuwavuga ko FPR ari kagame , ataba aciye inka amabere.
Kuri njye uko mbibona, nsanga Kagame ari byose mu gihugu, yica agakiza aka ya mvugo yakoreshwaga iyo bashakaga kuvuga ko umwami ari nyirurwanda.
Ubu muri iki gihe twagereranya n´ibihe bya nyuma by´ingoma ya kagame , nubwo abantu benshi batabibona kubera kumutinya nk´ikigirwamana, ariko abitaje imiyoborere ye gato, bamaze kubona ko ingoma ya Kagame iri mu bihe bya nyuma.
Kandi bamaze kubona ko ingoma itazarangira neza.
Bamaze kubona ko yahemukiye abantu benshi, baba abahutu, baba abatutsi, bamaze kubona ko ari ingoma igamije gusahura.
ibyo bigaragarira mu mitungo itunzwe n´abo yagabiye!
Bamaze kubona ko iyi ngoma ikomeje gusonjesha rubanda rugufi, kuko inzara ikomeje kwibasira abaturage.
 
Ikindi kandi gikomeye kimaze kwigaragaza , kinashimangira ibihe bya by´´ iyi ngoma ni politiki ishingiye ku kinyoma , aho usanga umuntu uzi kubeshyera abandi ari we ubarusha agaciro.
 
ingoma isimbuza ukuri ikinyoma, byanze bikunze iratsindwa kandi ntigira amaherezo meza.
 
Mu bushakashatsi twakoze ku bantu 1000 bo muri FPR:
 
- twasanze 100% batinya Kagame
 
- 98% batishimiye imiyoborere ye n´ibyemezo afata batanishimiye uburyo FPR yagiye
  ita agaciro muri rubanda
 
75% basanga Kagame adakwiye indi manda yo muri 2010
- naho 50% bemeza ko Kagame akwiye kuva ku buyobozi bwa FPR akabona guhabwa indi manda ya 2
 
- hari 2% twasanze bifuza ko Kagame atazava ku butegetsi vuba, ndetse bakaba bemeza ko akwiye kuzigana ibyo Museveni yakoze agahindura itegeko nshinga, kugirango akomeze kuyobora  ngo kuko atabikoze, kuvaho kwe kutamugwa neza.
 
Bakaba baremezaga ko yakorerwa nk´ibyo Kayibanda Gregoire yakorewe na Habyarimana Yuvenali, cyangwa se ibyo we, Kagame, yakoreye Pasteur Bizimungu.
 ( Bonaventure Bizimuremyi, journal Umuco nr. 43 du 8-22/12/2007)